• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida wa FIFA Giani Infantino aritabira inama ya Komite Nyobozi ya CAF ibera i Kigali ikayoborwa na DR Patrice Motsepe.

Perezida wa FIFA Giani Infantino aritabira inama ya Komite Nyobozi ya CAF ibera i Kigali ikayoborwa na DR Patrice Motsepe.

Ubwanditsi 14 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, mu mujyi wa Kigali hateganyijwe kubera inama ya komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, ni inama izaba izaba iyobowe na Perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe.

Nkuko byatangajwe na CAF ibinyujije kuri Twitter ngo iyi nama ya Komite nyobozi izaba kandi yitabiriwe na Perezida w’impuzamashyiraharamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA Gianni Infantino uzaba unayoboye abandi banyacyubahiro baturutse hirya no hino.

Mu by’ingenzi bizaganirwaho muri iyi nama ya Komite Nyobozi bifitanye isano n’ishyirwa mu bikorwa rya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu mashuri mato ya hano ku mugabane wa Afurika, Amasezerano y’abasifuzi ba CAF ndetse na FIFA ndetse n’umushinga wo guteza imbere ibikorwa remezo.

Mu bindi bizaganirwaho harimo ikirangaminsi cy’amarushanwa ya 2022-2024 ndetse n’ibijyanye na Koronavirusi.
Usibye kuba hazaba inama ya komite nyobozi ya CAF, Dr Patrice Motsepe perezida wa CAF bitaganyijwe ko azagirana inama y’ihariye n’abayobozi b’amashyirahamwe y’amahuriro atandukanye arimo COSAFA, CECAFA, UNAF, UNIFFAC, WAFU A ndetse na WAFU B.

Usibye abazitabira iyi nama ya komite nyobozi bahawe ubutumire, izakurikirwa kandi ku buryo bw’ikoranabuhanga aho bateganyije hari uburyo bw’uko hari abazayikurikiraa batageze aho iyi nama izabera, ikindi kandi ni uko imyanzuro izava muri iyi nama izahita itangazwa ku mbuga nkoranyamabaga za CAF.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino aherutse mu Rwanda ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju bafunguye ku mugaragaro icyicaro cya FIFA mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iki cyicaro giherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge mu nyubako ya I&M Bank, cyatumye u Rwanda ruba igihugu cya gatatu gishyizwemo nyuma y’i Dakar muri Sénégal n’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

2021-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, ntibizigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye. “Paul Kagame”

Ubwanditsi 24 Jun 2024
Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira

Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira

Ubwanditsi 23 Apr 2022
Stéphanie Frappart yabaye umugore wa mbere usifuye hagati mu mikino y’igikombe cy’Isi, Morocco isohoka mu itsinda iyoboye

Stéphanie Frappart yabaye umugore wa mbere usifuye hagati mu mikino y’igikombe cy’Isi, Morocco isohoka mu itsinda iyoboye

Ubwanditsi 02 Dec 2022
Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 

Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 

Ubwanditsi 30 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Opening Remarks by President Kagame at the Broadband Commission Meeting New York
POLITIKI

Opening Remarks by President Kagame at the Broadband Commission Meeting New York

Ubwanditsi 19 Sep 2016
FARDC iravuga ko iby’inyeshyamba zinjiye muri Rutshuru ari ibihuha
Mu Mahanga

FARDC iravuga ko iby’inyeshyamba zinjiye muri Rutshuru ari ibihuha

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Igihugu cya Uganda cyarenze ku masezerano ya Luanda cyemerera gukora ku mugaragaro umuryango utegamiye kuri Leta Ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Amakuru

Igihugu cya Uganda cyarenze ku masezerano ya Luanda cyemerera gukora ku mugaragaro umuryango utegamiye kuri Leta Ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru