• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Urubuga rwa Twitter rwasibye konti 418 muri Uganda zishinzwe gutegura Muhoozi Kainerugaba kuzasimbura Museveni nka Perezida wa Uganda

Urubuga rwa Twitter rwasibye konti 418 muri Uganda zishinzwe gutegura Muhoozi Kainerugaba kuzasimbura Museveni nka Perezida wa Uganda

Ubwanditsi 03 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Umunsi w’ejo wabereye mubi abiyita ingabo za Muhoozi (Muhoozi Army) zigizwe n’abantu batandukanye mu gihugu cya Uganda bashinzwe kwamamaza umuhungu wa Perezida Museveni ariwe Muhoozi Kainerugaba bategura abagande ko azaba Perezida wa Uganda mu kizwi nka Muhoozi Project.

Urubuga rwa Twitter rwasibye konti zigera kuri 418 mu gihugu cya Uganda kubera ibikorwa by’ubufatanye bwo gutaaka Perezida Museveni ndetse no kwamamaza umuhungu we Muhoozi Kainerugaba.

Izi konti kandi ntabwo ari ukwamamaza Muhoozi gusa, kuko izi konti zikoreshwa mu kwibasira Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange kandi ugasanga zishyigikira umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Iyi nkuru y’inshamugongo yakiriwe nabi mu biro bya Perezida Museveni ubwo abashinzwe itangazamakuru mu biro bye bagaragaje ko umushinga wabo utakigezweho.

Perezida Museveni bakunze kwita Bosiko, ntabwo akunzwe na gato mu gihugu cya Uganda, cyane cyane muri Kampala iri mu bwami bwa Buganda.

Urubyiruko rwenshi muri Uganda ruri inyuma ya Bobi Wine dore ko yanamwibye mu matora. Mu rwego rwo kugarura isura ya Museveni, bashoye akayabo k’amafaranga bagura ibitangazamakuru bitandukanye harimo Chimp Reports ya Giles Muhame, Soft Power ya Sarah Kagingo uyu akaba ariwe muhuzabikorwa wuyu mushinga unahabwa amafaranga.

Sarah Kagingo yashoye mu rubyiruko rutandukanye aho bahabwa amafaranga bakurikije uko bakoze mu kwamamaza Muhoozi na Museveni. Muri konti ibihumbi bishyigikira Museveni, Twitter yasibye izisaga 418. Izi konti kandi nizo usanga zishinjwe kwangisha Abagande bagenzi babo b’Abanyarwanda no kubeshya ku ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Izi konti zafunzwe zikwirakwiza ko umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi nyuma yaho umupaka wa Gatuna ufungiwe. Ariko ntibavuga impamvu wafunzwe nyuma y’uko Abanyarwanda amagana n’amagana bafashwe bagafungirwa ahantu hatazwi bamwe bakicwa abandi bagakorerwa ihohoterwa.

Iri tsinda ryiyita ko ari ingabo zo kuri Internet, zaje zigamije kugarura isura y’ubutegetsi bwa Perezida Museveni kubera kwica abo batavuga rumwe.

Ikindi ni uko abayobozi muri Uganda batandukanye bashatse kutishimira umushinga wo Kugira Muhoozi Perezida (Muhoozi Project) bagiye bigizwayo abanda baricwa. Urugero ni nka Maj Gen Aronda Nyakairima n’abandi benshi.

2021-12-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ubwanditsi 17 Jul 2023
Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Ubwanditsi 12 Oct 2023
Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Ubwanditsi 22 Feb 2017
Kirehe: Abanyeshuri umunani bajyanywe mu bitaro bafite imyitwarire idasanzwe irimo ‘kwiruka n’amahane’

Kirehe: Abanyeshuri umunani bajyanywe mu bitaro bafite imyitwarire idasanzwe irimo ‘kwiruka n’amahane’

Ubwanditsi 15 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah NABBANJA yishongoye kuri Kenya, bikurura uburakari mu baturage b’ibihugu byombi
Amakuru

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah NABBANJA yishongoye kuri Kenya, bikurura uburakari mu baturage b’ibihugu byombi

Ubwanditsi 26 Jan 2022
Abaturage b’i Goma muri Kongo barishimira uburyo bakiriwe mu Rwanda ubwo bahahungiraga muri izi mpera z’icyumweru, ikirunga cya Nyiragongo kirimo kuruka. Baboneyeho kwamagana Martin Fayulu na Denis Mekwege bavuga ibinyoma ku Rwanda.

Ubwanditsi 23 May 2021
Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square
Mu Mahanga

Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square

Ubwanditsi 27 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru