• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Mukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza ishingiye Ku mahame ngenderwaho agenga akazi mugiyemo-IGP Gasana

Mukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza ishingiye Ku mahame ngenderwaho agenga akazi mugiyemo-IGP Gasana

Ubwanditsi 19 Oct 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yagiriye inama abapolisi bazayobora bagenzi babo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA), kuzahora barangwa n’imyitwarire myiza mu kazi bazaba barimo bo ubwabo n’abo bayoboye ndetse bakubahiriza igihe csoiryose inshingano bazashingwa.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yabivuze ku itariki ya 18 Ukwakira, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ibiri y’aba bapolisi 45 bazayobora bagenzi babo. Abapolisi bazoherezwa muri centrafrika barimo amatsinda abiri, aho rimwe rishinzwe kubungabunga umutekano mu buryo bwo gucunga ibigo, ibikoresho no gufasha Polisi ya Centrafrika mu kazi kabo gahoraho. Irindi tsinda ryo rikaba rishinzwe kurinda abayobozi gusa. Biteganyijwe ko bazajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrika mbere y’uko uku kwezi kurangira.

IGP Gasana yasabye aba bapolisi bazayobora abandi kuzakora ibishoboka byose abapolisi bayoboye bagahora barangwa n’ubunyangamugayo no kwitwara neza mu kazi nk’uko babitojwe.

-4423.jpg

IGP. Emmanuel Gasana

Yagize ati:” mugomba guharanira inyungu z’u Rwanda mbere ya byose kandi mukarangwa n’imyitwarire myiza; mukaba inyangamugayo, mugaharanira indangagaciro z’u Rwanda, mukamenya ikibajyanye kandi abapolisi muyoboye bagahora bafite imbaraga z’umubiri, no mu mutwe hameze neza bityo bikabafasha kuzuza neza inshingano zabo”.

Yakomeje abasaba kuzabana neza na bagenzi babo bo mu bindi bihugu bagakorana neza mu kazi ko kubungabunga amahoro bityo bakababera intangarugero mu kazi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje abwira aba bapolisi ko ari ngombwa guhora biteguye bakamenya neza niba aho bakorera hari amhoro n’umutekano kugira ngo bibafashe gukora neza akazi kabo.

Ikindi yabasabye ni ukumenya uburyo babayeho no kugira ubuzima bwiza n’imibereho myiza, bakagaragaza ubunyamwuga mu kazi bakirinda ndetse bakarinda n’ibikoresho byabo by’akazi, bagakora gahunda z’uko akazi kagomba gukorwa kandi bagatanga raporo z’imigendekere y’akazi bashinzwe.

-4422.jpg

Mu kiganiro yagiranye n’aba bapolisi bazayobora bagenzi babo kandi, basabwe kuzakorera hamwe, ndetse ababwira ko bazunguka ibintu byinshi kuri bagenzi babo bo mu bindi bihugu.

2016-10-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo

Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo

Ubwanditsi 08 May 2016
Gakenke: Umuforomokazi yatawe muri yombi nyuma yo guhambira uruhisha akaboko kugeza kabyimbye

Gakenke: Umuforomokazi yatawe muri yombi nyuma yo guhambira uruhisha akaboko kugeza kabyimbye

Ubwanditsi 04 Jan 2017
Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka  abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga

Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga

Ubwanditsi 24 Jul 2016
Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga

Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga

Ubwanditsi 07 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame i Dakar mu nama yiga ku mahoro n’umutekano
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame i Dakar mu nama yiga ku mahoro n’umutekano

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Abanya-Kenya na Ethiopia bihariye ibihembo by’irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023
Amakuru

Abanya-Kenya na Ethiopia bihariye ibihembo by’irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023

Ubwanditsi 11 Jun 2023
RDF yatangiye kwandika abashaka kuba aba Ofisiye
HIRYA NO HINO

RDF yatangiye kwandika abashaka kuba aba Ofisiye

Ubwanditsi 20 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru