• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Umuntu Ntaba Igihangange Gutyo Gusa Abigiramo Uruhare – Perezida Kagame

Umuntu Ntaba Igihangange Gutyo Gusa Abigiramo Uruhare – Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 Aug 2018 IMIKINO

Kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Kanama, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa bya Gahunda ya Giants of Africa bya 2018 bigamije gushishikariza abana bo muri Afurika gukunda no gukina umukino wa basketball. Perezida Kagame akaba yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko umuntu ataba igihangange gutyo gusa ahubwo abigiramo uruhare.

Ni umuhango wabereye kuri Petit Stade I Remera, aho perezida Paul Kagame yongeye guha ikaze Masai Ujiri ukinira ikipe ya Raptors muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba akuriye Umushinga wa Giants of Africa, ndetse n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika, NBA.

Ati: “Birashimishije kubagira hano mu gihugu cyacu kubw’urubyiruko rwacu na Basketball. Mwakoze kuba hano.”

Perezida Kagame yavuze ko bashimishwa no kuba aba bashyitsi barahisemo u Rwanda bakabona ubuhanga bw’abana bakiri bato mu mukino wa basketball bakaba barimo kubafasha kurushaho gutera imbere.

Umukuru w’igihugu kandi yabwiye urubyiruko rukina Basketball ko ruhanzwe amaso ngo rukazaba icyo rwifuza kuba harimo no kuba abakinnyi ba basketball.

Yababwiye ko ariko ibyo bateganya byose batabigeraho batabiharaniye. Yagize ati: “Ntabwo uba igihangange gutyo gusa. Mushyiremo imbaraga zanyu, igihe, ibitekerezo  n’ubwitange mushobora kuzarangiza mubaye ibihangange.”

Perezida Kagame yasoje ijambo rye ashima ko u Rwanda ruri mu bihugu biri ku ngukira muri uyu mushinga wa Giants of Africa, avuga ko yizeye ko Abanyarwanda bazawubyaza amahirwe bakazaba abo bashaka kuba.

Giants of Africa, ni umuryango ugizwe n’abakinnyi n’abatoza b’Abanyafurika bakina muri shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “NBA”

2018-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rtd. Bri Gen Sekamana Jean Damascene  yatorewe kuyobora Ferwafa ku bwiganze bw’amajwi 45

Rtd. Bri Gen Sekamana Jean Damascene  yatorewe kuyobora Ferwafa ku bwiganze bw’amajwi 45

Ubwanditsi 01 Apr 2018
Ciney yashyize hanze indirimbo ‘Impeta’ nyuma y’umwaka atari mu muziki

Ciney yashyize hanze indirimbo ‘Impeta’ nyuma y’umwaka atari mu muziki

Ubwanditsi 25 Nov 2016
Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13

Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13

Ubwanditsi 03 Mar 2023
U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 11 mu irushanwa rya Tennis ryiswe “Billie Jean Cup2023” mu Bagore

U Rwanda rugiye kwakira ibihugu 11 mu irushanwa rya Tennis ryiswe “Billie Jean Cup2023” mu Bagore

Ubwanditsi 02 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda  rwateye utwatsi amakuru ari muri  Uganda avuga ko rushaka gufasha   IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni
ITOHOZA

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

Ubwanditsi 06 Oct 2017
Nyuma yo kuyobora itsinda mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026, Amavubi yakiranywe ibyishimo
Amakuru

Nyuma yo kuyobora itsinda mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026, Amavubi yakiranywe ibyishimo

Ubwanditsi 13 Jun 2024
Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya
Amakuru

Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya

Ubwanditsi 13 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru