• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»Umuntu Ntaba Igihangange Gutyo Gusa Abigiramo Uruhare – Perezida Kagame

Umuntu Ntaba Igihangange Gutyo Gusa Abigiramo Uruhare – Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 Aug 2018 IMIKINO

Kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Kanama, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa bya Gahunda ya Giants of Africa bya 2018 bigamije gushishikariza abana bo muri Afurika gukunda no gukina umukino wa basketball. Perezida Kagame akaba yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko umuntu ataba igihangange gutyo gusa ahubwo abigiramo uruhare.

Ni umuhango wabereye kuri Petit Stade I Remera, aho perezida Paul Kagame yongeye guha ikaze Masai Ujiri ukinira ikipe ya Raptors muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba akuriye Umushinga wa Giants of Africa, ndetse n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika, NBA.

Ati: “Birashimishije kubagira hano mu gihugu cyacu kubw’urubyiruko rwacu na Basketball. Mwakoze kuba hano.”

Perezida Kagame yavuze ko bashimishwa no kuba aba bashyitsi barahisemo u Rwanda bakabona ubuhanga bw’abana bakiri bato mu mukino wa basketball bakaba barimo kubafasha kurushaho gutera imbere.

Umukuru w’igihugu kandi yabwiye urubyiruko rukina Basketball ko ruhanzwe amaso ngo rukazaba icyo rwifuza kuba harimo no kuba abakinnyi ba basketball.

Yababwiye ko ariko ibyo bateganya byose batabigeraho batabiharaniye. Yagize ati: “Ntabwo uba igihangange gutyo gusa. Mushyiremo imbaraga zanyu, igihe, ibitekerezo  n’ubwitange mushobora kuzarangiza mubaye ibihangange.”

Perezida Kagame yasoje ijambo rye ashima ko u Rwanda ruri mu bihugu biri ku ngukira muri uyu mushinga wa Giants of Africa, avuga ko yizeye ko Abanyarwanda bazawubyaza amahirwe bakazaba abo bashaka kuba.

Giants of Africa, ni umuryango ugizwe n’abakinnyi n’abatoza b’Abanyafurika bakina muri shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “NBA”

2018-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare

MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Ubwanditsi 16 May 2021
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball

Ubwanditsi 03 Sep 2025
Mukura VS yatomboye Al Hilal Club mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup

Mukura VS yatomboye Al Hilal Club mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 28 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu
POLITIKI

Paul Kagame yemejwe nk’umukandida uzahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Ubwanditsi 18 Jun 2017
Me Ndikumana Vincent yitandukanije n’ibikorwa bibi bya murumuna we Rudasingwa Alexis uri muri RNC
ITOHOZA

Me Ndikumana Vincent yitandukanije n’ibikorwa bibi bya murumuna we Rudasingwa Alexis uri muri RNC

Ubwanditsi 20 Jul 2016
Ruhango:Abanyeshuri ba GS Ruhango Catholique bakanguriwe gukumira no kwirinda ibyaha
Mu Mahanga

Ruhango:Abanyeshuri ba GS Ruhango Catholique bakanguriwe gukumira no kwirinda ibyaha

Ubwanditsi 29 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru