• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abandi Banyarwanda batatu baburiwe irengero muri Uganda, Impunzi eshatu z’abarundi nazo zibigenderamo

Abandi Banyarwanda batatu baburiwe irengero muri Uganda, Impunzi eshatu z’abarundi nazo zibigenderamo

Ubwanditsi 08 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’aho hashyiriweho amatsinda ndetse n’uduhimbaza musyi tugenerwa aberekanye aho Umunyarwanda yaba ari hose muri Uganda, ucyekwaho kuba akorana n’u Rwanda, inzego z’ubutasi bwa gisirikare [ CMI ] zikaba ziri gukoresha inkoramutima za RNC mu rwego rwo guhiga bukware abanyarwanda.

Abanyarwanda batatu aribo  Jean Marie Iranyunva, Rameck Rukundo Niyonzima na Jonathan Rukundo, bashimutiwe Kololo, mu Mujyi wa Kampala mu bikorwa by’amasengesho kuwa 18 Gashyantare 2019.

Ikinyamakuru Virunga Post cyemeza ko aba Banyarwanda bahise baburirwa irengero, hakaba hataramenyekana irengero ryabo.

Iyi nkuru ivuga ko aba Banyarwanda binjiye muri Uganda bafite ibyangombwa byabo ariko bakaburirwa irengero ubwo bari mu masenegsho yari yateguwe n’umwe mu bapasteri bazwi cyane muri Kampala, Robert Kayanja.

Hari amakuru kandi avuga ko impunzi eshatu z’abarundi zatawe muri yombi  mu nkubiri y’ibibazo by’abanyarwanda bakomeje guhurira n’akaga muri Uganda. Aba barundi ngo bakaba bashinjwa gukorana n’u Rwanda

Aya makuru avuga ko bafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, barimo umuyobozi mu mpunzi z’abarundi i Mbarara, umugabo n’umuhungu we urangije amashuri yisumbuye. Batuye muri kilometero zitagera kuri 50 uvuye ku nkambi ya Nakivale.

Umwe mu batanze amakuru yavuze ko bari hafi y’urugo rwabo, imodoka ya gisirikare irabitambika, havamo abantu babinjizamo, kuva ubwo imiryango yabo ntiyongera kumenya akanunu kabo.

Imiryango yabo ivuga ko babanje kubona amakuru ko bafashwe n’umuyobozi wa gisirikare muri Mbarara.

Umwe yagize ati “Tumaze kumenya ayo makuru twasabye umuyobozi bw’ingabo kubarekura. Yatubwiye ko atazi ifatwa ryabo. Dukomeje gushakisha ariko uko iminsi igenda iba myinshi ni ko icyizere kigenda kiyoyoka.”

Umuyobozi w’impunzi z’abarundi mu nkambi ya Nakivale yagize ati “Twumvise ko baba bafungiwe ahantu hatazwi, bakekwaho kuba abanyarwanda cyangwa kuba ari intasi z’u Rwanda. Aho ho ibintu byaba bikomeye kurushaho.”

Impunzi z’abarundi muri Mbarara zasabye polisi kurekura bagenzi babo cyangwa ikabamenyesha aho bafungiwe, n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi rikamenyeshwa kugira ngo ribakurikirane.

Igihugu cya Uganda  kandi cyarekuye bamwe mu banyarwanda bari bamaze igihe bafungiye mu magereza yayo no mu kigo cy’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI).

Rukundo Jotham utuye mu Karere Gasabo, ni umwe muri abo banyarwanda wageze mu Rwanda kuwa Mbere w’iki cyumweru.

Abandi ni Munyakazi Appolinaire na Nsengimana Eric bo mu Karere Rutsiro.

Kuri ubu, Ubuyobozi bw’u Rwanda bwamaze kugira inama abaturage babwo ko baba baretse kwerekeza muri Uganda mu gihe ibi bibazo bitarakemuka. Buvuga ko ibi ari mu nyungu z’umutekano wabo.

2019-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 2024 y’impuzamashirahamwe y’umukino w’amamodoka  ku Isi(FIA)

U Rwanda ruzakira inama y’inteko rusange ya 2024 y’impuzamashirahamwe y’umukino w’amamodoka ku Isi(FIA)

Ubwanditsi 09 Dec 2023
Uko isomwa ry’urubanza rwa  Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi  ikizava mu isomerwa

Uko isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina rigenda ryegereza, niko ubwoba burushaho gutaha abamushyigikiye, Barashinja ubutabera bw’u Rwanda kubogama, nk’aho bazi ikizava mu isomerwa

Ubwanditsi 01 Sep 2021
Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni

Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni

Ubwanditsi 30 Sep 2018
Andrew Mwenda yemeza ko Gen. Tumukunde ari ikirumira habiri

Andrew Mwenda yemeza ko Gen. Tumukunde ari ikirumira habiri

Ubwanditsi 09 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibintu 3 Kiliziya isabwa kugirango ihabwe imbabazi

Ubwanditsi 24 Nov 2016
Gushyira mu gaciro:  ” Intwaro ikomeye muri politike”
INKURU NYAMUKURU

Gushyira mu gaciro: ” Intwaro ikomeye muri politike”

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Abantu baricwa mu Burundi, bapfira mu maboko y’abasirikare, abapolisi n’Imbonerakure- Claver Mbonimpa
INKURU NYAMUKURU

Abantu baricwa mu Burundi, bapfira mu maboko y’abasirikare, abapolisi n’Imbonerakure- Claver Mbonimpa

Ubwanditsi 07 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru