• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda rimufasha mu mavugurura ya AU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda rimufasha mu mavugurura ya AU

Ubwanditsi 25 Jun 2018 POLITIKI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, hamwe n’itsinda ry’intiti zimufasha mu mavugurura akenewe mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ibi biganiro bya Perezida Kagame n’iri tsinda bibaye mu gihe muri Mauritania hagiye gutangira inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe igomba kuba kuva tariki ya 25 Kamena kugera ku ya 02 Nyakanga 2018.

Mu mavugururwa yakozwe muri AU harimo ko uyu muryango waharanira kwigira, buri gihugu kikajya gitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjira mu gihugu.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, muri Mutarama, yatangaje ko ibihugu 21 ari byo byatangiye gukusanya iyo nkunga.

Yavuze ko ibindi bihugu bimaze gutanga miliyoni 29.5 z’amadolari ya Amerika, asaba n’ibindi gushyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe wo kwishakamo ubushobozi.

Abafashije Perezida Kagame gukora aya mavugurura barimo; Dr. Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere; Umuhanga mu bukungu, Acha Leke; Rwiyemezamirimo w’Umuherwe akaba n’Umugiraneza w’Umunya-Zimbabwe, Strive Masiyiwa; Umunya-Guinée-Bissau, Dr.Carlos Lopes wari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu ya Afurika.

Harimo kandi Cristina Duarte wahoze ari Minisitiri ushinzwe Imari n’Igenamigambi muri Cap Vert; Minisitiri ushinzwe Ubukungu, Igenamigambi ndetse n’Ubutwererane Mpuzamahanga muri Tchad, Mariam Mahamat Nour.

Aba biyongeraho, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Banki y’Isi rishinzwe ubukungu muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati , Vera Songwe; uwabaye Umujyanama udasanzwe w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku bijyanye n’intego z’ikinyagihumbi, Amina J. Mohammed n’uwahoze ari Guverineri Mukuru wa Banki Nkuru ya Afurika y’Epfo, Tito Mboweni.

Inama ya AU igiye kubera muri Maurtania izaba yigira hamwe uburyo bwo guhashya burundu ruswa kuri uyu mugabane.

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Kwesi Quartey, aherutse gutangaza ko ‘ruswa niyo kanseri ikomeye yo muri iki gihe cyacu’ bityo ikwiye guhashywa n’imbaraga zose kandi na buri wese.

Muri iki gihe, Afurika ihombera nibura miliyari 50 z’amadolari ya Amerika ku mwaka mu bikorwa bitemewe byo guhanahana amafaranga. Ni amafaranga aruta kure ayo uyu mugabane uhabwa nk’inkunga. Ni mu gihe kandi mu myaka 50 ishize, Afurika yahombye miliyari 1000, zingana n’amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere yahawe muri icyo gihe.

Iyi ni imwe mu mpamvu ikibazo cya ruswa n’ibindi bihombya umugabane byahagurukiwe bikazanaganirwaho muri iyi nama.

2018-06-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Ubwanditsi 18 Oct 2017
Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado

RUSHYASHYA 02 Jun 2026
“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

Ubwanditsi 31 Mar 2024
Muri Zimbabwe hakozwe kudeta ya ‘kivandimwe’  ariko irimo ihurizo rikomereye SADC.

Muri Zimbabwe hakozwe kudeta ya ‘kivandimwe’  ariko irimo ihurizo rikomereye SADC.

Ubwanditsi 17 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabire Habiba yatanze impano y’igishushanyo cy’ubugeni muri Miss Supranational
SHOWBIZ

Ingabire Habiba yatanze impano y’igishushanyo cy’ubugeni muri Miss Supranational

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye
INKURU NYAMUKURU

Hatahuwe umugambi wo guhitana Kale Kayihura muri gereza ya Makidye

Ubwanditsi 02 Aug 2018
Mu rwego rwo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigarasha n’interahamwe barategura guha “icyubahiro” abicanyi baguye mu ntambara yo guhagarika iyo Jenoside
Amakuru

Mu rwego rwo gukomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigarasha n’interahamwe barategura guha “icyubahiro” abicanyi baguye mu ntambara yo guhagarika iyo Jenoside

Ubwanditsi 28 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru