• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Zimbabwe: Umuriro Uraka Murugo kwa Mugabe Aho Grace Mugabe Ashaka gatanya n’umugabo we nyuma y’uko yeguye ku butegetsi

Zimbabwe: Umuriro Uraka Murugo kwa Mugabe Aho Grace Mugabe Ashaka gatanya n’umugabo we nyuma y’uko yeguye ku butegetsi

Ubwanditsi 06 Dec 2017 Mu Mahanga

Nyuma y’’uko perezida Robert Mugabe akorewe ibisa na Coup d’Etat nyuma bigatangazwa ko yeguye ku bushake bwe ku mwanya wa Perezida wa Zimbabwe, amakuru aravuga ko umugore we Grace Mugabe ari gusaba ko batandukana.

Ikinyamakuru jeunafrique dukesha iyi nkuru kivuga ko guhera kuwa Mbere w’iki cyumweru, amakuru acicikana ku mbuga za interineti muri kiriya gihugu avuga ko umugore w’uwahoze ari perezida wa Zimbabwe, Grace Mugabe ari gushakisha uko yatandukana na Mugabe w’imyaka isaga 90.

Jeunafrique ikomeza ivuga ko imbuga zikomeye zo muri Zimbabwe zatangaje aya makuru ariko zikaba ziterekana neza uburyo Grace Mugabe yaba ahuza kuva ku butegetsi k’umugabo we no guhita afata umwanzuro wo kumuta ndetse nta n’iminsi irahita kuva bibaye.

Ikinyamakuru l’Important gikorera muri kirya gihugu cyo cyavuze ko hari amakuru yizewe yatanzwe n’abo mu muryango w’umugore ba hafi, avuga ko bidatinze aba bombi baba bamaze gutandukana.

Ikindi kinyamakuru, APRNEWS, cyo kivuga ko nyuma yo kwegura ku butegetsi, Grace Mugabe yababajwe cyane n’umwanzuro w’umugabo we wo gusezera ku mirimo yari arambyeho, ariko nta cyo iki kinyamakuru kivuga ku kijyanye n’uku gushaka gutandukana.

Nubwo aya makuru akwirakwira avuga ko Grace Mugabe w’imyaka 52 ashaka gutandukana n’umugabo we, w’imyaka 93 y’amavuko, nta bihamya bifatika cyangwa amazina y’abatangaje aya makuru ngo umuntu abe yayashingiraho avuga ko yizewe.

Ku itariki ya 21 Ugushyingo 2017, ni bwo byatangajwe ko perezida Mugabe yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe, nyuma y’uko igisirikare cyasaga n’ikimaze kwigarurira igihguu hafi ya cyose.

2017-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira

Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira

RUSHYASHYA 03 Dec 2025
U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari

Ubwanditsi 30 Jun 2025
APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri

APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri

RUSHYASHYA 01 Aug 2026
Nyamagabe: Hafashwe ingamba zo kubungabunga umutekano

Nyamagabe: Hafashwe ingamba zo kubungabunga umutekano

Ubwanditsi 02 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Centrafrique:Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambitswe imidari y’ishimwe
Mu Mahanga

Centrafrique:Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Umugore yasutseho umugabo we amavuta ashyushye nyuma yo gushyamirana ubwo  yavuganaga na pasiteri kuri telefone
ITOHOZA

Umugore yasutseho umugabo we amavuta ashyushye nyuma yo gushyamirana ubwo yavuganaga na pasiteri kuri telefone

Ubwanditsi 04 Oct 2016
Kamanzi na Maniriho batorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko
POLITIKI

Kamanzi na Maniriho batorewe guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 05 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru