• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Zimbabwe: Umuriro Uraka Murugo kwa Mugabe Aho Grace Mugabe Ashaka gatanya n’umugabo we nyuma y’uko yeguye ku butegetsi

Zimbabwe: Umuriro Uraka Murugo kwa Mugabe Aho Grace Mugabe Ashaka gatanya n’umugabo we nyuma y’uko yeguye ku butegetsi

Ubwanditsi 06 Dec 2017 Mu Mahanga

Nyuma y’’uko perezida Robert Mugabe akorewe ibisa na Coup d’Etat nyuma bigatangazwa ko yeguye ku bushake bwe ku mwanya wa Perezida wa Zimbabwe, amakuru aravuga ko umugore we Grace Mugabe ari gusaba ko batandukana.

Ikinyamakuru jeunafrique dukesha iyi nkuru kivuga ko guhera kuwa Mbere w’iki cyumweru, amakuru acicikana ku mbuga za interineti muri kiriya gihugu avuga ko umugore w’uwahoze ari perezida wa Zimbabwe, Grace Mugabe ari gushakisha uko yatandukana na Mugabe w’imyaka isaga 90.

Jeunafrique ikomeza ivuga ko imbuga zikomeye zo muri Zimbabwe zatangaje aya makuru ariko zikaba ziterekana neza uburyo Grace Mugabe yaba ahuza kuva ku butegetsi k’umugabo we no guhita afata umwanzuro wo kumuta ndetse nta n’iminsi irahita kuva bibaye.

Ikinyamakuru l’Important gikorera muri kirya gihugu cyo cyavuze ko hari amakuru yizewe yatanzwe n’abo mu muryango w’umugore ba hafi, avuga ko bidatinze aba bombi baba bamaze gutandukana.

Ikindi kinyamakuru, APRNEWS, cyo kivuga ko nyuma yo kwegura ku butegetsi, Grace Mugabe yababajwe cyane n’umwanzuro w’umugabo we wo gusezera ku mirimo yari arambyeho, ariko nta cyo iki kinyamakuru kivuga ku kijyanye n’uku gushaka gutandukana.

Nubwo aya makuru akwirakwira avuga ko Grace Mugabe w’imyaka 52 ashaka gutandukana n’umugabo we, w’imyaka 93 y’amavuko, nta bihamya bifatika cyangwa amazina y’abatangaje aya makuru ngo umuntu abe yayashingiraho avuga ko yizewe.

Ku itariki ya 21 Ugushyingo 2017, ni bwo byatangajwe ko perezida Mugabe yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe, nyuma y’uko igisirikare cyasaga n’ikimaze kwigarurira igihguu hafi ya cyose.

2017-12-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Museveni yamaze iminota icumi mu mwijima mu gitaramo cya Bebe Cool

Perezida Museveni yamaze iminota icumi mu mwijima mu gitaramo cya Bebe Cool

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Amafoto – PSG yatsinze Real Madrid mu mukino ubanza wa 1/8 w’irushanwa rya UEFA Champions League, Manchester City yihaniza Sporting CP iyitsinda 5-0

Amafoto – PSG yatsinze Real Madrid mu mukino ubanza wa 1/8 w’irushanwa rya UEFA Champions League, Manchester City yihaniza Sporting CP iyitsinda 5-0

Ubwanditsi 16 Feb 2022
Amafaranga ari kuri konti zitagikoreshwa agiye kwimurirwa muri BNR

Amafaranga ari kuri konti zitagikoreshwa agiye kwimurirwa muri BNR

Ubwanditsi 09 Jan 2017
“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

“Abashimuswe” Ingabire Victoire ahora abwira BBC-Gahuzamiryango abatandukanya ate n’abo yohereza mu mitwe y’iterabwoba?

Ubwanditsi 31 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi
Amakuru

PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi

RUSHYASHYA 29 Jun 2026
Air Djibouti igiye gutangiza ingendo i Kigali
UBUKERARUGENDO

Air Djibouti igiye gutangiza ingendo i Kigali

Ubwanditsi 10 May 2018
Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu Mahanga

Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi 07 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru