• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yongeye kugira icyo avuga kuri manda ye ya gatatu

Perezida Kagame yongeye kugira icyo avuga kuri manda ye ya gatatu

Ubwanditsi 01 Sep 2016 Mu Mahanga

Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho ku munsi w’ejo mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Village Urugwiro ari kumwe na mugenzi we wa Benin Perezida Patrice Talon wari umaze iminsi itatu mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Perezida Kagame wavuze ko ikibazo cya manda akibazwa kenshi akanagitangira ibisubizo, nubwo gihora kigaruka kandi kigashimangirwa n’Abanyaburayi.

Ati “Mu Burayi, sintekereza ko ibyakozwe mu gihugu kimwe ari na byo biba ahandi. Hari ibihugu mu Burayi aho abayobozi bayobora manda zirenze eshatu. Hari byinshi mu bihugu bayobora manda ebyiri cyangwa imwe, gusa bakayobora imwe kuko baba batsinzwe iya kabiri, icyo ni ikindi kibazo. Gusa abandi bakomeza kuya gatatu, iya kane, iya gatanu.’’

Perezida Kagame yavuze ko ibyo bihugu by’i Burayi bikora ibinyuranye no muri bimwe mu bihugu bya Afurika, ariko ngo iyo biba byumva ko hari impamvu zigena uko abaturage bagomba kwiyobora, ikibazo nk’iki nticyajya kiza buri munsi.

Ati “Nifuza ko abo bantu babona amasomo nk’uko natwe tubigerageza, ahari baduha akaruhuko.Ariko niba ari byo bifata umwanya munini w’akazi kabo njye nta kibazo mbifiteho, igihari ni uko twe Abanyarwanda kandi ntekereza ko ari na ko abandi Banyafurika babyumva, dushaka kwiyobora ubwacu kandi kwiyobora neza ntabwo bizaza ari impano duhawe n’abanyamahanga.’’

‘‘Ntabwo ari byo na gato, kuko muri iyi minsi twabonye ko abo bantu batorohewe. Sinzi n’ukuntu bahaguruka bavuga ibijyanye n’imiyoborere, bafite ibibazo bikomeye Kandi niba uyobora igihugu cy’abaturage bagera kuri miliyoni 60, muri manda aho abaturage 12% bonyine ari bo bagushyigikiye kandi ugashaka ko mbyigana, hagomba kuba hari ikibazo gikomeye. Niba ushaka kumbwira ko ariko demokarasi ikora ngo mbikurikize, ubwo nzahora nyuranya na byo.’’

Mu burayi hari ibihugu bigira abaperezida bemererwa manda zose zishoboka mu gihe abaturage babatoye birimo nk’u Butaliyani, Serbia, u Busuwisi, Iceland, hakaba n’ibyemera manda ebyiri ariko umuyobozi akazongera kwiyamamaza, birimo nk’u Burusiya na Azerbaijan.

-3911.jpg

Perezida Paul Kagame na Perezida wa Benen Patrice Talon


Umwanditsi wacu

2016-09-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Ubushinjacyaha bwasobanuye iby’ifatwa ry’ Umunyamakuru Eminente

Ubwanditsi 05 Dec 2016
Abapolisi bo mu karere barangije amahugurwa yo gushyira ibimenyetso ku ntwaro

Abapolisi bo mu karere barangije amahugurwa yo gushyira ibimenyetso ku ntwaro

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 26 Feb 2016
Kamonyi: Abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Gihinga bigishijwe uburyo bwo kugenda mu muhanda

Kamonyi: Abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Gihinga bigishijwe uburyo bwo kugenda mu muhanda

Ubwanditsi 15 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwavuze ku bimukira bigaragambirije kuri Ambasade yarwo muri Israel
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwavuze ku bimukira bigaragambirije kuri Ambasade yarwo muri Israel

Ubwanditsi 07 Feb 2018
WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta
Mu Rwanda

WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta

Ubwanditsi 04 May 2017
RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa
Mu Mahanga

RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa

Ubwanditsi 09 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru