• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi bo mu karere barangije amahugurwa yo gushyira ibimenyetso ku ntwaro

Abapolisi bo mu karere barangije amahugurwa yo gushyira ibimenyetso ku ntwaro

Ubwanditsi 21 Jan 2016 Mu Mahanga

Ikigo cyo mu karere gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto ndetse n’inini no gushyira ibimenyetso kuri izo ntwaro (RECSA) ku itariki ya 20 Mutarama cyasoje amahugurwa mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali mu karere ka Rwamagana gisaba za Leta gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Nairobi.

Aya masezerano ya Nairobi asaba ibihugu bigize RECSA gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda no guca burundu ikwirakwizwa ry’intwaro nini n’intoya mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari, mu ihembe ry’Afurika ndetse no mu bihugu bihana imbibe nabyo.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Mutarama mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali mu karere ka Rwamagana hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu ajyanye no gusana ndetse no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera asoza ayo mahugurwa ku mugaragaro, yavuze ko iki gikorwa cyo gushyira ibimenyetso ku ntwaro nto ndetse no kubibungabunga ari ingirakamaro ku bazikoresha ku buryo bwemewe n’amategeko. Yagize ati:” iki gikorwa ni ingirakamaro ku mutekano w’ibihugu, kubera ko bibasha kugenzura imikoreshereze y’izo ntwaro mu gihe ziriho ibyo bimenyetso”.

Ku bijyanye n’ayo mahugurwa kandi, Umuyobozi w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali yagize n’icyo avuga ku bumenyi abayitabiriye bahawe:” Ubumenyi mukuyemo buzabaha ubushobozi bwo kuzafasha ibihugu byanyu mu gikorwa cyo gushyira ibimenyetso kuri izi ntwaro nkaba nizera ko iki gikorwa cyatangiye mu bihugu byanyu”.

CP John Bosco Kabera yanavuze ko mu gihe cyose RECSA izifuza gukorera amahugurwa mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali izahabwa umwanya wo kuyahakorera.

Dusengiyumva Samuel, intumwa ya RECSA akaba n’umujyanama mu by’amategeko w’Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango mu ijambo rye, yashimiye ibihugu bigize RECSA kuba byaratangiye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Nairobi ku bijyanye no gushyira ibimenyetso ku ntwaro nto. Yasabye abitabiriye ayo mahugurwa kuzasangiza ubumenyi bayavanyemo bagenzi babo bo mu bihugu byabo.
Umujyanama mu by’amategeko w’Umunyamabanga mukuru wa RECSA mu ijambo rye kandi, yashimye ubufatanye bukomeje kuranga RECSA ndetse na Polisi z’ibihugu ziyigize.

Dusengiyumva Samuel yashimiye u Rwanda by’umwihariko kuba ari igihugu cy’intangarugero mu bihugu bigize RECSA, mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Nairobi ku bijyanye no gushyira ibimenyetso ku ntwaro nto. Yasoje avuga ko RECSA ifite gahunda yo kuzashyira ikigo cy’icyitegererezo kizajya kiberamo amahugurwa mu Rwanda.

Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa ukomoka muri Sudani y’Amajyepfo witwa Garang Martin, yashimye uburyo bakiriwe mu gihe bamaze muri ayo mahugurwa. Yavuze ko ubumenyi bungutse buzabagirira akamaro bo ubwabo, ndetse n’ibihugu bigize RECSA, kuko uku gushyira ibimenyetso ku ntwaro bizahagarika ubujura, ubwicanyi n’ibindi bikorwa bibi byaterwaga n’ikoreshwa ry’izo ntwaro zitazwi ndetse zitanariho n’ibimenyetso biziranga.
-1879.jpg
Amasezerano ya Nairobi, mu ngingo yayo ya 7, isaba buri munyamuryango guha nimero imbunda za Leta n’izemewe kugirango byoroshye ubugenzuzi. RECSA ikaba yarafashije ibihugu biyihuriyemo kubona imashini zikora ako kazi mu myaka icumi ishize.

RNP

2016-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger

Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger

Ubwanditsi 18 Sep 2024
Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Ubwanditsi 16 Aug 2023
Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Ubwanditsi 27 Dec 2024
Batatu bafunzwe bakurikiranyweho kubona icyemezo cy’igenzura ry’imodoka mu buriganya

Batatu bafunzwe bakurikiranyweho kubona icyemezo cy’igenzura ry’imodoka mu buriganya

Ubwanditsi 29 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?
Amakuru

Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?

Ubwanditsi 15 Jan 2024
Umuhanzi Kidumu arateta mu bikomeye
Mu Rwanda

Umuhanzi Kidumu arateta mu bikomeye

Ubwanditsi 19 Aug 2016
Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal
Amakuru

Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal

RUSHYASHYA 18 Jun 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru