• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abafite ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kubungabunga ibidukikije

Abafite ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kubungabunga ibidukikije

Ubwanditsi 14 Jun 2016 Mu Mahanga

Abafite ibirombe by’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburasirazuba n’abashinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubucukuzi bwayo basabwe kutangiza ibidukikije igihe bakora iyo mirimo no kwita ku mutekano w’abayikora.

Ibi babisabwe n’umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije n’ibyaha bibikomokaho muri Polisi y’u Rwanda, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi.

Yabibasabiye mu kiganiro yagiranye na bo mu cyumweru gishize mu karere ka Rwamagana aho bahuguriwe mu gihe cy’iminsi itanu ku buryo barengera ibidukikije mu bikorwa byabo byo gucukura amabuye y’agaciro.

Ayo mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’umutungo kamere; Polisi y’u Rwanda ikaba yaratumiwe kugira ngo ihugure abo ba nyiri ibirombe n’ababafasha muri iyo mirimo ku ruhare rwabo mu kurengera ibidukikije.

SP Mbabazi yabaganirije ku ruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije, akamaro ko kubibungabunga, ingaruka zo kubyangiza, uruhare rwabo mu kubirengera, n’ibihano bihabwa umuntu ubyangije.

Yababwiye ko mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije harimo ishyirwaho ry’aka gashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije n’ibyaha bibikomokaho, gukangurira abaturarwanda kutabyangiza, no gukora imikwabo yo gufata ababyangije.

Yakomeje abwira abo ba nyiri ibirombe n’ababafasha muri iyo mirimo ko mu bikorwa byayo byo kurengera ibidukikije Polisi y’u Rwanda ifatanya n’abafatanyabikorwa bayo barimo Minisiteri y’umutungo kamere, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije.

Ingingo ya 414 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ibidukikije ari urusobe rw’ibintu bigizwe n’ibidukikije kamere n’ibiva ku bikorwa bya muntu. Birimo imiti y’ubutabire, urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’ibikorwa by’ubukungu n’imibereho y’abantu, ibirebana n’umuco, ubwiza, ndetse n’ubumenyi bishobora kugira ingaruka ziziguye cyangwa zitaziguye z’ako kanya cyangwa zitinda, ku majyambere y’ahantu, ku binyabuzima no ku bikorwa by’umuntu.

SP Mbabazi yababwiye ati,”Ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko byangiza ibidukikije, bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima, kandi bitera ibiza nk’inkangu, imyuzure, itemba ry’ubutaka, n’isuri.

Ingingo ya 415 ivuga ko umuntu wese cyangwa ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi ridakora inyigo ku ngaruka ku bidukikije ibanziriza umushinga ushobora kugira ingaruka mbi ku bidukikije, ahanishwa guhagarikirwa ibikorwa no gufungirwa ikigo kandi bitabujije gutegekwa gusubiranya ibyangijwe.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura inyandiko z’inyigo ku ngaruka ku bidukikije ahanwa kimwe n’uwakoze ibyaha bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Ingingo ya 416 yo muri icyo gitabo ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

SP Mbabazi yababwiye kandi ati,”Ntimugomba kwirara ngo mufite ibyangombwa byo gucukura amabuye y’agaciro, mukwiye guhora musuzuma ko ibikoresho mukoresha ari bizima, kandi mugafata izindi ngamba zo gukumira impanuka aho mukorera iyo mirimo.”

-2956.jpg
Polisi y’u Rwanda ikaba imaze gutera ibiti kuri hegitari zisaga 400 mu bice bitandukanye by’igihugu.

RNP

2016-06-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umujyi wa Kigali wateguye umuganda udasanzwe

Umujyi wa Kigali wateguye umuganda udasanzwe

Ubwanditsi 13 Aug 2016
Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Ikipe y’igihugu ya Misiri igeze ku mukino wa Nyuma w’igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Cameroon kuri penaliti 3-1

Ubwanditsi 04 Feb 2022
‘Umupolisi warashe Me Toy bikanamuviramo urupfu nta yandi mahitamo yari afite’- CP George Rumanzi

‘Umupolisi warashe Me Toy bikanamuviramo urupfu nta yandi mahitamo yari afite’- CP George Rumanzi

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Washington DC : Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda rugeze rwubaka ubushobozi bw’abaturage

Washington DC : Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda rugeze rwubaka ubushobozi bw’abaturage

Ubwanditsi 14 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19
Amakuru

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Ubwanditsi 13 Jul 2021
Zaza wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, yageze i Kigali
SHOWBIZ

Zaza wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, yageze i Kigali

Ubwanditsi 10 Nov 2017
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya FOCAC mu Bushinwa
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye inama ya FOCAC mu Bushinwa

Ubwanditsi 01 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru