• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abavuga rikumvikana bo muri Gasabo bahawe ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’umutekano

Abavuga rikumvikana bo muri Gasabo bahawe ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’umutekano

Ubwanditsi 01 Aug 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasabye abavuga rikumvikana bo mu karere ka Gasabo n’abagatuyemo muri rusange kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no kwimakaza isuku, ibi bikaba bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ubu butumwa bukurikira igikorwa cy’ubukangurambaga bw’amezi atandatu ku mutekano n’isuku bwatangijwe mu ntangiro z’Ukwakira uyu mwaka ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bukaba bugamije gukangurira abantu kurangwa n’isuku no kugira uruhare mu gusigasira umutekano.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyo muri Gasabo cyabaye ku itariki 29 Nyakanga, kikaba cyaritabiriwe n’abagera ku 2000 baturuka mu murenge wa Remera barimo abajyanama b’ubuzima, abikorera, abayobozi barimo ab’ibigo nderabuzima, ab’ibigo by’amashuri, n’abayobozi b’amadini.

Mu ijambo yagejeje ku bagize ibi byiciro, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kubungabunga umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Joseph Nzabonimpa yababwiye ko nta mahoro n’umutekano bishobora kuba ahatari imibereho myiza.

Yagize ati:”Abantu barangwa n’isuku nke baba bafite ibyago byo kwandura indwara zitandukanye. Nk’abavuga rikumvikana murasabwa gufata iya mbere mu gukangurira abaturanyi banyu kurangwa n’isuku ibihe byose.”

Imirenge y’indashyikirwa muri ubu bukangurambaga bugamije kwimakaza isuku no gusigasira umutekano mu Mujyi wa Kigali ihabwa ibihembo bitandukanye.

IP Nzabonimpa yababwiye kandi ati:” Umutekano n’isuku ni magirirane kugira ngo umuntu abashe gutanga serivisi nziza. Ni yo mpamvu bigomba buri gihe kwitabwaho.”

Muri iyo nama, ushinzwe isuku n’isukura mu karere ka Gasabo, Vivine Tuyizere yasabye abagize ibyo byiciro gukangurira abantu kurangwa n’isuku aho bari hose.

Yagize ati:”Isuku ihera mu muryango aho buri wese mu bawugize akwiye kurangwa na yo hanyuma igakomereza n’ahandi. Ndahamya ndashidikanya ko nidukurikiza aya mahame tuzagera kuri byinshi.”

Tuyizere yabibukije ko umutekano n’isuku ari inkingi za mwamba z’iterambere rirambye, bityo ko bitewe n’umuvuduko w’iterambere mu Mujyi wa Kigali abafatanyabikorwa bose bagomba kugira uruhare mu kubumbatira umutekano no kurangwa n’isuku.

Hagati aho, aba bagize ibi byiciro bifatanyije n’abandi batuye mu murenge wa Remera gusibura imiyoboro y’amazi yo ku mihanda no gusiga amarangi kuri zimwe mu nkuta zo ku mihanda.


RNP

2016-08-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Akanyamuneza ku baturage ba Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado basubiye mu byabo nyuma y’imyaka ine bameneshejwe n’inyeshyamba

Ubwanditsi 30 Aug 2021
Dr Sezibera Richard yatorewe gusimbura Senateri Mucyo

Dr Sezibera Richard yatorewe gusimbura Senateri Mucyo

Ubwanditsi 01 Dec 2016
Uganda: Umwana w’amezi 8 ari mu barwayi 5 bashya banduye Covid-19

Uganda: Umwana w’amezi 8 ari mu barwayi 5 bashya banduye Covid-19

Ubwanditsi 26 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Entebbe : Indege y’u Burusiya yafatanywe intwaro zari zigiye kujyanwa  ahantu hataramenyekana
Mu Rwanda

Entebbe : Indege y’u Burusiya yafatanywe intwaro zari zigiye kujyanwa ahantu hataramenyekana

Ubwanditsi 01 Sep 2017
Ubutinganyi ntabwo buraba ikibazo ku Rwanda – Perezida Kagame
POLITIKI

Ubutinganyi ntabwo buraba ikibazo ku Rwanda – Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Sep 2016
TUMENYE ISHAMI RYA POLISI Y’U RWANDA RISHINZWE IPEREREZA KU MARI
Mu Mahanga

TUMENYE ISHAMI RYA POLISI Y’U RWANDA RISHINZWE IPEREREZA KU MARI

Ubwanditsi 15 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru