• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ubufatanye ni inkingi ya mwamba y’umutekano urambye , IGP Gasana

Ubufatanye ni inkingi ya mwamba y’umutekano urambye , IGP Gasana

Ubwanditsi 19 Sep 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana yavuze ko ubufatanye mu gukumira ibyaha ari inkingi ya mwamba y’ituze n’umutekano birambye.

Ibi yabivuze ku wa 18 Nzeri ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu waberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru w’abahuzabikorwa ku rwego rw’uturere b’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano n’abofisiye ba Polisi bashinzwe imikoranire yayo n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu turere.

Mu butumwa bwe, IGP Gasana yabwiye urwo rubyiruko ko “Igihugu kivuye kure kubera ibihe kivuyemo by’icuraburindi bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe n’imiyoborere mibi yaranzwe no gukangurira abenegihugu urwango n’amacakubiri, maze arusaba kwiha no kwiyemeza kugera ku ntego y’ubufatanye mu kuzana impinduka zirambye mu iterambere n’umutekano.

Uwo mwiherero wari ugamije kunoza imikoranire no kwagura ibikorwa by’ubufatanye hagati y’uru rubyiruko na Polisi y’u Rwanda mu kubumbatira no gusigasira umutekano, wibanze ku ngingo zirimo imiyoborere , serivisi nziza, kurengera ibidukikije no kurwanya ibyaha nka ruswa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakanguriye urwo rubyiruko kuba ijwi n’umusemburo w’impinduka nziza agira ati:”Ushobora gukora ikosa mu kazi, ariko ntukwiriye gukora iry’imyumvire.”

Yabasabye kuba abenegihugu beza, bakunda igihugu cyabo, bareba kure mu ngamba n’ibyemezo bafata, bajyana n’igihe, kandi barangwa no kwihangana ndetse n’umuhati mu byo bakora.

IGP Gasana yakomeje ababwira ati:”Ibyo igihugu kimaze kugeraho ntibyapfuye kwizana, byaraharaniwe; murasabwa kugira uruhare mu kubisigasira no gufatanya muri gahunda z’iterambere rirambye.”

Kuva ryashyirwaho mu 2013, iri huriro ry’urubyiruko rigira uruhare rukomeye mu kubumbatira umutekano binyuze mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ibyaha. Kugeza ubu, rigizwe n’abanyamuryango bagera ku 50,000 barimo abiga muri Kaminuza, Amashuri makuru n’ayisumbuye ndetse n’ababirangije .

Mu ijambo rye, ushinzwe ubutegetsi n’imiyoborere myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Fred Mufuruki yasabye urwo rubyiruko kuba amaso, amatwi n’ijwi ry’imiyoborere myiza; bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Mu isozwa ry’uwo mwiherero wabaye kuva ku wa 16 kugeza ku wa 18 Nzeri, urwo rubyiruko rwiyemeje guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya akarengane, ibiyobyabwenge, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’ubuhezanguni.

Rwiyemeje kandi gufatanya mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano , gushyiraho gahunda ihamye y’imikorere no kunoza imikoranire yabo n’izindi nzego.

Mu bindi rwiyemeje harimo kongera umubare w’abanyamuryango ku buryo mu mpera z’uyu mwaka bagera kuri miliyoni imwe.

-4091.jpg

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana

RNP

2016-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Byadogereye muri Afrika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa baramusaba gucyura vuba ingabo z’icyo gihugu ziri muri Kongo.

Ubwanditsi 19 Jul 2024
Kagame yasobanuriye Isi iby’ubudasa bw’u Rwanda mu kurwanya ruswa

Kagame yasobanuriye Isi iby’ubudasa bw’u Rwanda mu kurwanya ruswa

Ubwanditsi 15 Oct 2017
CNLG yatunze agatoki  umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

CNLG yatunze agatoki umucamanza Meron warekuye abahamwe n’icyaha cya Jenoside

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Ubwanditsi 28 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusomyi : SISI reka gusaza wanduranije cyane
ITOHOZA

Umusomyi : SISI reka gusaza wanduranije cyane

Ubwanditsi 25 Oct 2017
Guverinoma ya Australia yahaye nyirantarengwa,  abakinnyi barimo Abanyarwanda bahatorokeye
ITOHOZA

Guverinoma ya Australia yahaye nyirantarengwa, abakinnyi barimo Abanyarwanda bahatorokeye

Ubwanditsi 15 May 2018
Uko Umufaransa w’umucanshuro Bob Denard yakoranye na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Uko Umufaransa w’umucanshuro Bob Denard yakoranye na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 02 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru