• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi 240 biteguye kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo

Abapolisi 240 biteguye kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 04 Nov 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza yakanguriye umutwe w’abapolisi bitegura kujya muri Sudani y’Epfo gufatanya hagati yabo no kwita ku bikenewe ngo bazashobore kurangiza inshingano zijyanye n’ubutumwa bazajyamo.

Yabigarutseho ababwira ko kuzajya guha umutekano , ituze n’amahoro abaturage b’igihugu cy’amahanga ari” ubutumwa buremereye” kandi ari uguhagararira Polisi n’igihugu kibohereje muri rusange.

DIGP Munyuza yatanze izi mpanuro ku italiki ya 3 Ugushyingo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aho yaganirije abapolisi 240 bari mu mutwe wa RWAFPU2 witegura koherezwa mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo(UNMISS).

Uyu utwe uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Eric Mutsinzi ukaba urimo abapolisikazi 45, ukaba witegura kugenda kuri uyu wa gatanu.

Bazasimburayo RWAFPU1 nayo igizwe n’abapolisi 240 biteganyijwe ko nabo bazatahuka muri iki cyumweru nyuma y’umwaka bamazeyo.

DIGP Munyuza yagize ati:” Mwarigishijwe kandi mufite ubumenyi busabwa ngo mukore neza ikibajyanye, iki nicyo gihe cyo kugera ikirenge mucy’abo mugiye gusimbura byose ku neza y’abatuye Sudani y’Epfo.”

Abagira inama yo gucengerwa n’imiterere y’aho bagiye gukorera, yavuze ko ibyo bize mu mahugurwa bamazemo iminsi bizabafasha gukora akazi neza.

Aha yagize ati:” Mugomba kuba mwiteguye mu mutwe no ku mubiri kandi mukarangwa no gukorera hamwe igihe muzaba mufatanya n’indi mitwe muzahurira mu butumwa bwo guha umutekano n’ituze abaturage bababaye.”

Yabagiriye inama yo kubakira ku bigwi byasizwe n’abo basimbuye, kugumana indangagaciro zo kubaha, imyitwarire myiza, isuku n’ubwitange; biri no mu biranga ubunyamwuga.

-4583.jpg

Yavuze ko imyitwarire mibi y’umwe ihesha isura mbi umutwe wose, Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange , bikaba ari ikintu cy’agaciro kitari icyo gukinisha .

Yavuze ko”ubuyobozi butanga urugero” ari bwo bukwiye kubayobora mu gukora neza no kugira imyitwarire myiza.

U Rwanda rukaba rufite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa butandukanye bw’Umuryango w’Abibumbye.

2016-11-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n’ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo.

FélixTshisekedi nawe ubwe uri mu manegeka, ari mu mugambi umwe n’ibigarasha ngo wo kubuza u Rwanda amahwemo.

Ubwanditsi 23 May 2023
Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Ubwanditsi 21 Jan 2020
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Talon wa Benin

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Talon wa Benin

Ubwanditsi 29 Aug 2016
Perezida Kagame yaherekeje Umwami Mohammed VI wa Maroc wari umaze iminsi itanu mu Rwanda

Perezida Kagame yaherekeje Umwami Mohammed VI wa Maroc wari umaze iminsi itanu mu Rwanda

Ubwanditsi 23 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa
ITOHOZA

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Ubwanditsi 28 Nov 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IGUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IGUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Mar 2023
Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside
Amakuru

Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside

RUSHYASHYA 01 Oct 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru