• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Ubwanditsi 08 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ibimenyetso bigaragaza intambara y’ubutita hagati ya Kenya na Kongo-Kinshasa biragenda birushaho kwiyongera, ariko abantu ntibabitindeho cyane, kuko ibyo bihugu bidahana imbibi ngo bibe byakozanyaho mu buryo bwa gisirikari.

Abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko, nubwo aterura ngo amushinje ku mugaragaro, Perezida Tshisekedi akeka mugenzi we William Ruto wa Kenya mu bikorwa byo gushyigikira AFC/M23.

Urugero ruheruka rwekana ubushyamirane hagati y’ibi bihugu, ni urw’abakozi 2 ba sosiyete ya Kenya itwara abantu n’ibintu mu kirere, Kenya Airways, batawe muri yombi i Kinshasa kuva tariki 19 z’ukwezi gushize kwa Mata, bakekwaho ibikorwa by’ubutasi.

Icyo kibazo cyarakaje cyane Leta ya Kenya, ndetse ifata icyemezo cyo guhagarika ingendo zose Kenya Airways yakoreraga i Kinshasa, kugeza igihe kitatangajwe.

Nyuma y’intambara ndende ya dipolomasi, urwego rw’iperereza mu gisirikari cya Kongo, DEMIAP, rwarekuye abo bantu, ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikaba yamaganye ako karengane ko gufunga abantu, ukabarekurira igihe ushakiye, nta n’urubanza rubaye ngo rugarahaze icyo bari bafatiwe.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito ubutegetsi bw’i Kinshasa butumije hutihuti uwari uhagarariye Kongo i Nairobi ku rwego rw’Ambasaderi, biturutse ku burakari bw’uko Kenya yemereye Corneille Nangaa gukorera inama muri Nairobi, yatangarijwemo ku mugaragaro ishingwa ry’umutwe wa politiki wa “Alliance Fleuve Congo, AFC”.

Icyo gihe Guverinoma ya Kenya yasubije ko idashobora kuziza abantu gukorera inama muri icyo gihugu, cyane cyane iyo babisabiye uruhishya.

Corneille Nangaa wahoze ari inkoramutima ya Perezida Tshisekedi yahungiye muri Kenya amaze gushwana na shebuja. Na mbere y’uko Nangaa ashinga uwo mutwe, guhungira muri Kenya ubwabyo byari byarababaje Tshisekedi, ushinja ubutegetsi bwa Kenya gucumbikira abanzi be.

Amaze gushinga AFC, Bwana Nangaa yasubiye muri Kongo, ndetse umutwe we awuhuza na M23 yari isanzwe irwanya ubutegetsi bwa Kongo. Ubu AFC/M23 irarushaho kwigarurira uduce twinshi kandi dukomeye mu burasirazuba bwa Kongo, ari nako irushaho kunguka abayoboke benshi cyane, barimo n’abahoze ari ibyegera bya Tshisekedi.

Uku gukaza umurego kwa Nangaa n’abo bari kumwe, haba mu bya gisirikari, baba no mu bya politiki, nabyo Kinshasa ibibonamo ukuboko kwa Perezida Ruto.

Murabyibuka, mbere y’uko ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba zirukanwa muri Kongo ziregwa kuba “icyitso cy’u Rwanda na M23”, habanje kwirukanwa Gen. Jeff Nyagah ukomoka muri Kenya, akaba ari nawe wari Umugaba Mukuru w’izo ngabo. Gen. Nyagah ntazibagirwa ibitutsi Perezida Tshisekedi ubwe yamutukiye i Bujumbura mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango, amushinja kwanga kurwanya M23.

Nyamara uretse urwango Tshisekedi yisanganiwe kuri Perezida William Ruto( muri ya macakubiri yabokamye hari n’abahezanguni b’Abakongomani bamwise Umututsi kubera isura ye), izo ngabo za EACRF ntizigeze zihabwa ubutumwa bwo kurwana na M23, ahubwo zari zifite inshingano zirimo guhagarara hagati y’abashyamiranye, intambara igahagarara kugirango habe imishyikirano igamije amahoro. Ibyo EACRF yarabikoze, ndetse M23 yemera kurekura bimwe mu birindiro yari yarafashe, ariko Leta ya Kongo yanga imishyikirano.

Ikigaragara rero ishyamba si ryeru hagati ya Kenya na Kongo-Kinshasa.
Ibi birongera gutuma aba bantu bashidikanya ku hazaza h’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, kuko amakimbirane akomeza kwiyongera hagati y’ibihugu biwugize.

Ikindi ni uko, kimwe n’undi wese usumbirijwe ku rugamba,Tshisekedi yitiranya abantu bose n’abanzi be. Kuba asanganywe abenegihugu batabarika bamukubitira agatoki ku kandi, agahatira n’abanyamahanga kumureba nabi kandi yakabiyambaje mu mahina, ni nko kwisinyira igihano cy’urupfu.

Bitinde bitebuke amaherezo y’ubutegetsi bwa Tshisekedi azaba amabi cyane.

2024-05-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye

Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye

Ubwanditsi 06 Oct 2021
Rtd. Capt. Safari  Patrick Arishinganisha nyuma yo gutanga amakuru y’ibyagwiririye urugo rwe [ VIDEO ]

Rtd. Capt. Safari Patrick Arishinganisha nyuma yo gutanga amakuru y’ibyagwiririye urugo rwe [ VIDEO ]

Ubwanditsi 20 Mar 2018
Gasabo: Abaturage ba Gisozi biyubakiye Sitasiyo ya Polisi

Gasabo: Abaturage ba Gisozi biyubakiye Sitasiyo ya Polisi

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Ubwanditsi 16 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibakigiye Arusha kuko amasezerano y’Abarundi atagisinywe
INKURU NYAMUKURU

Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibakigiye Arusha kuko amasezerano y’Abarundi atagisinywe

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Walk to Remember
INKURU NYAMUKURU

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Walk to Remember

Ubwanditsi 08 Apr 2018
Uwamahoro yatorewe kuba Meya wa Nyamagabe asimbuye Mugisha wahagaritswe
Mu Rwanda

Uwamahoro yatorewe kuba Meya wa Nyamagabe asimbuye Mugisha wahagaritswe

Ubwanditsi 09 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru