• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana

Ubwanditsi 28 Oct 2016 Amakuru

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasimbuje abadepite batatu barimo Depite Nyandwi Désiré witabye Imana, kuwa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016.

Itangazo ry’iyo Komisiyo rivuga ko yashingiye ku ngingo ya 78 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015, no ku ngingo ya 106 y’Itegeko nimero 27/2010 ryo kuwa 19/6/2010 rigenga amatora, nkuko ryavuguruwe kandi ryujujwe kugeza ubu.

Iyi Komisiyo ivuga ko nyuma yo kubisabwa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’abadepite, yasimbuje Depite Nyandwi witabye Imana, Depite Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango na Depite Mureshyankwano Marie Rose wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Itegeko Ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko riteganya ko iyo ‘Umudepite atakaje cyangwa akuwe ku murimo we w’ubudepite, umwanya we uhabwa ukurikiraho kuri lisiti yatoreweho akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirenze umwaka umwe’.

Abatowe bitanyuze mu buryo bw’amalisiti iyo batakaje cyangwa bakuwe ku murimo w’ubudepite, amatora asubirwamo.

Ibi bisobanuye ko Depite Nyirasafari, Mureshyankwano na Nyandwi bakomoka mu ishyaka FPR-Inkotanyi, harebwe abakurikiyeho kuri lisiti batoreweho bakarangiza manda yabo yaburaga imyaka ibiri.

Byatumye bariya badepite basimburwa na Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elisabeth na Bitunguramye Diogene, bari babakurikiye kuri lisiti y’itora ya 2013.

-4517.jpg

Hon.Nyandwi ashyingurwa mu cyubahiro

2016-10-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Ubwanditsi 05 Jan 2021
Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Sam Karenzi yeguye kuri uwo mwanya kubera impamvu ze bwite

Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Sam Karenzi yeguye kuri uwo mwanya kubera impamvu ze bwite

Ubwanditsi 17 Nov 2021
Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?

Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?

RUSHYASHYA 16 Sep 2026
Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Ubwanditsi 05 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar
Amakuru

Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar

RUSHYASHYA 11 Jul 2026
Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso
INKURU NYAMUKURU

Kagame yasabye abofisiye bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda guhora bari maso

Ubwanditsi 17 Nov 2019
Muri 2017 amatora areze muri Afurika nk’uko byagenze muri 2016
POLITIKI

Muri 2017 amatora areze muri Afurika nk’uko byagenze muri 2016

Ubwanditsi 06 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru