• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Barindwi bakekwaho gutera BK ya Buhanda bakica umuntu bagejejwe mu butabera

Ubwanditsi 06 Nov 2017 Amakuru

Abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwa kuri Banki ya Kigali, Ishami rya Buhanda mu Karere ka Ruhango bashyikirijwe ubushinjacyaha.

Ku mugoroba wo kuwa 24 Ukwakira 2017 nibwo abantu bitwaje intwaro binjiye muri iuyo banki iherereye mu Karere ka Ruhango, bica umwe mu bakozi bayo, abandi batatu barakomereka.

Inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira iperereza, abakekwaho uruhare muri icyo gitero bashyikirizwa ubutabera.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Gumira Gilbert, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko abantu barindwi batawe muri yombi kandi bamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Abajijwe niba mu bafashwe hari abemera ko baba barabigizemo uruhare, ACP Gumira yagize ati “Barindwi barafashwe ariko urumva ko ntabwo bahita babyemera.”

Banki ikimara kugabwaho igitero, inzego z’umutekano zahise zitabara ndetse zifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bahumuriza abaturage.

Gumira yavuze ko umutekano muri ako gace ubu ucunzwe neza ndetse n’iryo shami rya BK ryari ryafunzwe ryongeye gufungura imiryango.

Umukozi wa BK witwa Muhawenimana Quesie w’imyaka 32 yarashwe n’abo bagizi ba nabi ahita ahasiga ubuzima, naho Umuyobozi w’iryo shami Sylvain Rubayita ; Alphonse Muhayimana umwungirije na Evariste Kagama wari umurinzi barakomereka bajyanwa mu bitaro.

2017-11-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ikinamico rivanze n’agashinyaguro: I Goma, imirambo 200 y’abishwe na Tshisekedi yashyinguwe “mu cyubahiro”.

Ubwanditsi 02 Sep 2024
Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Ubwanditsi 26 Jun 2021
Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.

Umujenosideri Augustin Ngirabatware wakatiwe igifungo cy’imyaka 32 agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal.

Ubwanditsi 23 Jul 2021
Afrobasketball: Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwabonye itike ya 1/4

Afrobasketball: Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwabonye itike ya 1/4

Ubwanditsi 31 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare
Amakuru

Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

RUSHYASHYA 25 Mar 2026
Kwibuka24:”Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora”-Aline Gahongayire
Mu Rwanda

Kwibuka24:”Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora”-Aline Gahongayire

Ubwanditsi 07 Apr 2018
Perezida Jammeh wa Gambia yerekanye gukunda igihugu kurusha Nkurunziza w’u Burundi
POLITIKI

Perezida Jammeh wa Gambia yerekanye gukunda igihugu kurusha Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 06 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru