• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja

RDC: Gen.Wilson Irategeka wa FLN ruramugera amajanja

Ubwanditsi 18 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ingabo za FARDC zikomeje guhumbahumba inyeshyamba za FLN, amakuru yizewe aravuga ko izi nyeshyamba zahuye n’uruva gusenya kuri uyu wa kabiri mu ma sayine z’amanywa ,ubwo zinjiraga mu nkengero z’ishyamba ryahitwa I Ninja, ni muri Fizi  zikaraswa  imyambi n’abasangwabutaka bibera muri iryo shyamba mu ntambara yamaze amasaha menshi.

Iyi mirwano yahuruje ingabo za FARDC, ziboneraho urwaho rwo gutabara abo baturage b’abasangwabutaka.

Nyuma y’ibitero bikomeye ingabo za FARDC zagabye ku  nyeshyamba za FLN zari zacitse ku icumu mu ibitero byabereye Kalehe na Hewa Bora mu cyumweru gisize,  zaseseye mu ishyamba rya Fizi, zerekeza I Kirembwe ku birindiro bya Gen.Hamada.

Hari amakuru yemeza ko Gen.Wilson Irategeka arembye cyane, ku buryo ibirenge bye byambyimbye, ndetse akaba anafite n’ibikomere by’amasasu, aho yagotewe na FARDC mu ishyamba ry’inzitane ahitwa Ninja. Hari umuturage wiboneye n’amaso Lt.Gen Wilson Irategeka ahetswe mu ngombyi n’abasore  ba FLN bamwirukankana mu ishyamba yerekeza I Kirembwe.

Abazi neza inzira iva ahahoze ibirindiro  by’inyeshyamba za FLN baravuga ko kuva I Kalehe werekeza I Kirembwe ku rugendo rw’amaguru ari ibyumweru bibiri.

Ikinyamakuru Rwandatribune gikorera I Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda  kiravuga  ko uku kurasana kwabanje hagati y’izi nyeshyamba za FLN n’abasangwabutaka Col.Emmanuel Mbandaka wa FLN yahasize ubuzima arashwe umwambi wo mu jisho.

Mu masaha ya saha ya sa kumi ubwo twabonaga iyi nkuru, amakuru ava I Ninja yavugaga ko ingabo za FARDC zigera ku 1300 zagose iri shyamba rya Fizi n’ibimodoka by’intambara, indege za Kajugujugu zirasa misile zikaba zazengurukaga iryo shyamba, ku buryo bidaha amahirwe Inyeshyamba za FLN gusohokamo.

Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC Bwana Twagiramungu Faustin ntiyashoboye guhakana cyangwa kwemeza ukuneshwa n’insinzwi bya FLN muri Kivu y’Amajyepfo.

Gusa umwe mu bantu ba hafi ye utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we yavuze ko Twagiramungu Faustin atabasha kuvugana n’umurwanyi n’umwe wa FLN yewe na mugenzi we Gen. Irategeka Wilson kuko bamukekaho gukorera u Rwanda, akaba ari nawe utanga amakuru yabo I Kigali, kubera ubukene bumwugarije.

2019-12-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuryango Hult  African Business Club wo muri Kaminuza ya Hult, mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,urasaba imbabazi ku kuba waribeshye ugafata Rusesabagina nk’intwari, ndetse ukanashimira abawufashije kumenya ubugome bwe.

Ubwanditsi 26 Feb 2021
Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ubwanditsi 16 Dec 2023
Ukuri kuratsinze: Nyuma y’ igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d’Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’uBufaransa muri iyo Jenoside.

Ukuri kuratsinze: Nyuma y’ igitutu gikomeye, wa muhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, Julie d’Andurain, yivanye muri Komisiyo yo gucukumbura uruhare rw’uBufaransa muri iyo Jenoside.

Ubwanditsi 16 Nov 2020
Mauritania: Perezida Kagame N’abandi Bayobozi Bafunguye Umuhanda Witiriwe Nelson Mandela

Mauritania: Perezida Kagame N’abandi Bayobozi Bafunguye Umuhanda Witiriwe Nelson Mandela

Ubwanditsi 02 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Village Urugwiro : Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuri uyu wa Gatanu
INKURU NYAMUKURU

Village Urugwiro : Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo kuri uyu wa Gatanu

Ubwanditsi 15 Sep 2018
Umujyanama wa Perezida Museveni bamusanze mu nzu yapfuye
INKURU NYAMUKURU

Umujyanama wa Perezida Museveni bamusanze mu nzu yapfuye

Ubwanditsi 08 Jan 2018
Hamaganwe ikiganiro cy’abapfobya Jenoside giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi
INKURU NYAMUKURU

Hamaganwe ikiganiro cy’abapfobya Jenoside giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi

Ubwanditsi 11 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru