• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»U Rwanda ntaho ruhuriye n’imirambo yabonetse muri Rweru- Polisi

U Rwanda ntaho ruhuriye n’imirambo yabonetse muri Rweru- Polisi

Ubwanditsi 25 Feb 2019 ITOHOZA

Polisi y’igihugu iratangaza ko ntaho u Rwanda ruhuriye n’imirambo iboneka mu kiyaga cya Rweru gihuriweho n’u Rwanda n’u Burundi.

Mu kiganiro cyihariye umuvugizi wa Polisi y’igihugu Commissioner of Police John Bosco Kabera yagiranye na KTRadio, dukesha iyi nkuru yavuze ko iyo mirambo iboneka ku ruhande rw’u Burundi gusa, bityo ko ntaho ihuriye n’u Rwanda, ko ahubwo u Burundi bukwiye gusuzuma iki kibazo bukanagishakira umuti.

Amakuru yatangajwe kuri radio y’igihugu cy’u Burundi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, yavugaga ko mu kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Burundi mu ntara ya Kirundo komini Busoni, habonetse imirambo umunani ireremba hejuru y’amazi, inzego z’ubuyobozi mu Burundi zikavuga ko yaturutse mu Rwanda.

CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa polisi y’igihugu, yavuze ko ayo makuru atari yo, kuko mu Rwanda ari amahoro, kandi bikaba bisanzwe ko igihugu cy’u Burundi gikunze gutwerera u Rwanda imirambo iboneka mu kiyaga cya Rweru, nyamara kandi iba yabonetse mu gice cy’u Burundi.

Ati ”Ntabwo ari byo kuko birazwi ko hano tutica abantu, ariko biranazwi ko kuva muri 2015 imvururu zatangira mu Burundi, icyo kibazo barakivuze, muri 2018 barabivuga, none n’ubu barongeye babisubiramo.”

“Twebwe ntitwica abantu, ibibazo biri iwabo. Ntawe utazi ubwicanyi bubera mu Burundi kuva muri 2015 kugeza ubu, ntabwo rero ibyo bibazo bakwiye kubitwerera u Rwanda, ahubwo bakwiye kubishakira umuti iwabo”.

CP John Bosco Kabera kandi yongeraho ko ibibazo biri mu Burundi bikwiye gushakirwa umuti n’abarundi ubwabo, aho gushaka abandi babyegekaho.

Ati”Ntekereza ko bifitiye ibibazo iwabo, ariko nyine buri gihe bakunze gushaka abo babyegekaho. Aho havugwa za Busoni hariyo imbonerakure nyinshi, biravugwa, abantu barabyandika, ntekereza rero ko bashakira umuti ikibazo iwabo, badashatse uburyo batwerera u Rwanda ibibazo bafite kuko ntaho bihuriye na gato”.

Umuvugizi wa polisi avuga ko mu kiyaga cya Rweru ku ruhande rw’u Rwanda hari abashinzwe umutekano, kandi ko Abanyarwanda bahakorera imirimo yabo ya buri munsi nta kibazo cy’umutekano bigeze bagira.

Amakuru ari ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter avuga ko abantu bicirwa mu gihugu cy’u Burundi ari abo mu bwoko bw’Abatutsi baba bahungutse bava mu bihugu bari barahungiyemo, bagera i Burundi bagahita batabwa muri yombi, bamwe bakaburirwa irengero burundu, aya makuru akavuga ko abicwa bose bicwa n’imbonerakure.

Urubuga rwa Twitter rwitwa iBurundi, rw’abaturage b’abarundi bishyize hamwe ngo bakore ubukangurambaga bugamije ubutabera, ruravuga ko hari umuryango wo muri komini Busoni watangaje ko wabuze abasore babiri baherukaga guhunguka, hakibazwa niba baba bari muri iyo mirambo yagaragaye mu kiyaga cya Rweru.

2019-02-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF

Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF

Ubwanditsi 22 Mar 2024
Serge Ndayizeye  yerekeje ahazabera Rwanda  Cultural   Day n’ibiradio bye

Serge Ndayizeye yerekeje ahazabera Rwanda Cultural Day n’ibiradio bye

Ubwanditsi 22 Sep 2016
Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Uganda: Ubuyobozi bw’agace ka Kisoro bwashyizeho bariyeri zo gushakisha abanyarwanda

Uganda: Ubuyobozi bw’agace ka Kisoro bwashyizeho bariyeri zo gushakisha abanyarwanda

Ubwanditsi 01 Mar 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Claude
    February 27, 20192:28 pm -

    Ngo imirambo ituruka i Rwanda???? None se ikiyaga hari ubwo ari umugezi ngo gitembe bityo kibe cyanatembana iyo mirambo kiyivana i Rwanda cyijyana i Buvakirenge??? Ibinyoma gusa gusa….

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda rimufasha mu mavugurura ya AU
POLITIKI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’itsinda rimufasha mu mavugurura ya AU

Ubwanditsi 25 Jun 2018
AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi
Amakuru

AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi

RUSHYASHYA 20 Jul 2026
Uganda: Abana b’abanyeshuri b’Abanyarwanda bamaze iminsi baburiwe irengero
ITOHOZA

Uganda: Abana b’abanyeshuri b’Abanyarwanda bamaze iminsi baburiwe irengero

Ubwanditsi 01 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru