• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Abarobyi batandatu bashimuswe n’inyeshyamba bikekwa ko ari izo muri Congo

Uganda: Abarobyi batandatu bashimuswe n’inyeshyamba bikekwa ko ari izo muri Congo

Ubwanditsi 21 May 2018 Mu Mahanga

Abantu bitwaje ibirwanisho bikekwa ko ari inyeshyamba zo muri Congo bashimuse abarobyi batandatu b’Abagande babakuye mu Kiyaga cya Edward mu karere ka Rukungiri.

Aba barobyi bashimuswe kuwa gatandatu ushize ninjoro, ubwo bari barimo kuroba.

Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda wungirije, Patrick Onyango, avuga ko inzego z’umutekano zirimo gufatanya n’abayobozi b’ibanze muri aka karere ngo abo bantu batabarwe.

Mu kiganiro na Chimpreports kuri iki cyumweru, Patrick Onyango yavuze ko babonye amakuru ko abo barobyi batandatu batatashye kuwa gatandatu. Ati: “Turakeka ko bashimuswe n’inyeshyamba none turi gukora buri kimwe tubashakisha ngo tubatabare.”

Ibi bintu ngo ni inshuro ya gatatu bibayeho kuva umwaka watangira. Onyango akaba avuga ko ku nshuro zabanje abashimutwaga barekurwaga bamaze iminsi ariko ababashimuse bagasigarana ibikoresho byabo.

Muri Gicurasi 2016, bwo ngo agatsiko byakekwaga ko ari inyeshyamba zo muri Congo kateye abapolisi bari ku irondo mu Kiyaga cya Albert, kicamo batatu muri bo.

Naho muri Mata umwaka ushize, abarobyi bane b’Abagande bashimuswe n’ingabo za Congo bakuwe na none ku Kiyaga cya Albert.

Kuwa 22 Ukwakira 2012, agatsiko k’abantu bitwaje ibirwanisho bagera muri 20 bateye ahitwa Nkondo bafatira telephones n’amafi by’abarobyi b’Abagande bo muri icyo gice.

Ni mu gihe muri kanama 2007, umunyakanada w’umu-engineer witwa carl Nefdt, wakoreraga Heritage Oil, yarashwe n’ingabo za Congo ubwo iki kigo yakoreraga cyari mu bushakashatsi kikagera no mu mazi ya Congo.

Heritage Oil yashinjijwe na Leta ya Congo kwitwaza ibikorwa byayo muri Uganda ikaza gukorera ubushakashatsi ku mitingito muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri uyu mwaka wa 2007 kandi Uganda na Congo byagiranye umwuka mubi bipfa Ikirwa cya Rukwanzi, aho bivugwa ko aha ku mupaka w’ibihugu byombi hashobora kuba hari za miliyari z’utugunguru twa peteroli dushobora gushyamiranya ibi bihugu.

2018-05-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika

Perezida Kagame avuga ko “kujenjeka” bidindiza Afurika

Ubwanditsi 05 Sep 2016
Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari muri Sudani y’Epfo

Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Gikomero: Hatashywe sitasiyo ya Polisi yubatswe ku bufatanye n’abaturage

Gikomero: Hatashywe sitasiyo ya Polisi yubatswe ku bufatanye n’abaturage

Ubwanditsi 18 Jun 2016
Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka  abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga

Polisi y’u Rwanda yafatiye ku mupaka abarundikazi 3 bari bajyanywe gucuruzwa mu mahanga

Ubwanditsi 24 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.
Uncategorized

Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n’inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi.

Ubwanditsi 25 Jan 2021
Agashya : Abakandida muri Guverinoma ya Nahimana bari kumukwepa
ITOHOZA

Agashya : Abakandida muri Guverinoma ya Nahimana bari kumukwepa

Ubwanditsi 24 Jan 2017
U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru