• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC inyagiye Rutsiro FC 6-1, Police FC ihagarikwa na Kiyovu SC – Uko umunsi wa 22 wa shampiyona wagenze

APR FC inyagiye Rutsiro FC 6-1, Police FC ihagarikwa na Kiyovu SC – Uko umunsi wa 22 wa shampiyona wagenze

Ubwanditsi 04 Mar 2023 Amakuru

Guhera kuri uyu kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Werurwe 2023 ndetse no kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda, ni umunsi uranzwe no kwitwara neza kwa APR FC, Kiyovu SC na Mukura Victory Sports et Loisirs.

Duhereye ku mukino wakinwe kuri uyu wa gatanu, i Bugesera ikipe ya Gorilla FC yatsindaga Marine FC ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Iroko Babatunde  na Onesme Twizerimana ku ruhande rwa Gorilla FC na Mugisha Desire ku ruhande rwa Marine FC.

Kuri uyu wa Gatandatu, Bugesera FC yatsindiwe mu rugo na Mukura igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na Hakizimana Zubel ku mupira yari aherejwe na Mico Justin.

Nyuma y’uyu mukino wabereye i Bugesera, ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC ihanyagiriye ikipe ya Rutsiro ibitego bitandatu kuri kimwe.

Ku ruhande rwa APR FC, ni ibitego byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco, Ombolenga Fitina, Bizimana Yannick watsinze bibiri, Niyibizi Ramadhan na Nshuti Innocent na Nizeyimana Jean Claude watsinze igitego kimwe cya Rutsiro.

I Muhanga, ikipe ya Police FC yo yahatsindiwe na Kiyovu SC ibitego bibiri kuri kimwe, ku ruhande rwa Kiyovu yari yasuye yatsindiwe na Nordien na Mugenzi Bienvenu, ku ruhande rwa Police FC yo yatsindiwe na Usengimana Dany.

Kuri iki cyumweru, ikipe ya Rayon Sports irakina na Musanze FC, Gasogi united izakina ikipe ya Etincelles FC naho Espoir FC izakire ikipe ya As Kigali bakinire i Rusizi.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 46, irakurikirwa na Kiyovu yo ifite amanota 44.

2023-03-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Ubwanditsi 29 Apr 2025
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Ubwanditsi 01 Oct 2024
Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Ubwanditsi 07 Apr 2024
Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

RUSHYASHYA 16 Oct 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho
Amakuru

Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho

Ubwanditsi 09 Mar 2021
Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi
Mu Rwanda

Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Ángel Di María yihimuye kuri Manchester United, afasha PSG kuyitsindira mu rugo (Amafoto)
IMIKINO

Ángel Di María yihimuye kuri Manchester United, afasha PSG kuyitsindira mu rugo (Amafoto)

Ubwanditsi 13 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru