• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ralex Logistics yasangije Ubunani Abavuye mu bikorwa by’Uburaya n’Ibiyobyabwenge, binyuze mu muryango Purpose Rwanda

Ralex Logistics yasangije Ubunani Abavuye mu bikorwa by’Uburaya n’Ibiyobyabwenge, binyuze mu muryango Purpose Rwanda

Ubwanditsi 03 Jan 2022 Amakuru, Mu Rwanda, UBUZIMA

Ralex Logistics ni ikigo Nyarwanda cyunganira abacuruzi muri gasutamo kwinjiza ibicuruzwa ndetse no kubisohora hanze aho bafite n’ububiko bwabyo, ibicuruzwa cyangwa imizigo byinjira mu buryo butandukanye bifashishije nk’inzira zo ku butaka, mu mazi ndetse no mu kirere (indege)

Umuyobozi wa Purpose Rwanda Amanya Charles na Rusagara Alex washinze akaba anayobora Ralex Logistics
Ni ikigo ubona kimaze kuba ubukombe aho bigaragarira no mu buryo batangamo serivise yihuse amasaha 24 ku yandi, bakaba bifitiye amakamyo yabo ahagije abafasha gupakirira abakiriya imizigo uko yaba ingana kose, ejobundi aha baherutse no kugura imodoka ifite ubushobozi bwo gupakira izindi

Bwana Macumu Joseph wa Purpose Rwanda ari kumwe na Rusagara Alex

Reka twe kwibanda cyane ku bikorwa by’ubucuruzi gusa ngo twibagirwe igikorwa bakoze cyo gutanga ubunani ku batishoboye binyuze mu muryango wa gikirisitu witwa Purpose Rwanda, Purpose Rwanda ni umuryango udaharanira inyungu ufite intego yo kuvana abanyarwanda babaswe n’ibiyobyabwenge,Uburaya n’ubwomanzi ikabahuriza hamwe ikabereka icyerekezo cyiza bibumbiye mu matsinda, binyuze mu gusenga Imana, Purpose Rwanda ifite intego ko byibura buri munyarwanda agomba kugira umuntu umwe yitaho wabaswe n’ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bikorwa bibi byagize imbata abaturarwanda bamwe, akamufasha kwiteza imbere

Ralex Logistics Ltd ku itariki ya 2 Mutarama muri uyu mwaka yahuye n’abayobozi ndetse n’abamwe mu bagenerwa bikorwa ba Purpose Rwanda maze ibaha sheki y’amafaranga ibihumbi Magana atanu (500,000Frw). Umuyobozi wa Ralex Logistics Bwana Rusagara Alexis mu magambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwakira iyi nkunga yababwiye ko yifatanyije na Purpose Rwanda mu rugamba rwo kuvana mu mwijima abagizwe imbata n’ibiyobyabwenge ndetse n’uburara kandi atazacogora kugaragaza imbaraga mu gushyigikira icyiza cyagirira neza Umunyarwanda mu kwivana mu bibi bagana aheza

Rusagara Alexis yabwiye abari aho ko ubu aribwo Ralex Logistics ifunguye amarembo asaba abagize Umuryango wa Purpose Rwanda kudacogora kandi ko abanyarwanda babona ibyiza uyu muryango ubagezaho ndetse avuga ko mu bikorwa bibyara inyungu bya Ralex logistics hari inkunga yisumbuye ku yatanzwe izajya igenerwa abagenerwabikorwa ba Purpose Rwanda, ndetse asaba ko mu bikorwa cyangwa inama ziga ku kuzahura aba banyarwanda babaswe n’ibiyobyabwenge badasize uburaya , ko Ralex Logistics yajya itumirwa maze nayo igatanga inama n’ibitekerezo byubaka

Umuyobozi mukuru wa Purpose Rwanda Bwana Anyama Charles yashimye cyane byimazeyo Ikigo Ralex Logistics maze avuga ko iyi nkunga izagera ku bagenerwabikorwa igenewe vuba cyane kandi izabafasha kwiteza imbere, agaragaza ko bamwe bamaze kuva mu buraya,uburara n’ubwomanzi ahubwo hasigaye igika cyo kugaragaza icyo buri umwe ashoboye maze akiteza aimbere abifashijwemo na Ralex Logistics

Agaba Ark Bruno

Agaba Ark Bruno ushinzwe Ubukangurambaga ndetse no guhuza ibikorwa bya Purpose Rwanda yavuze ko atabona uko ashimira abanyarwanda babona ko bikwiye ko ababaswe n’ibiyobyabwenge bakwiye kuzahurwa, avuga ko Imana yahagurukije Ralex Logistics izahagurutsa n’abandi maze u Rwanda mu myaka iri imbere ikiyobyabwenge icyo ari cyo cyose kikazaba amateka, Agaba yavuze ko harimo gutegurwa igikorwa cyizafungura urubuga rwa internet ruzajya rugaragaraho amakuru yose y’abagenerwabikorwa naho bageze biteza imbere

Umugenerwabikorwa wahoze mu mwuga w’Uburaya twahinduriye izina (Sarah) yavuze ko aho Purpose Rwanda yabakuye ari habi cyane badateze kuzasubirayo, icyo bareba imbere ari ukwiteza imbere, yavuze ko mu buraya yakuye virusi itera SIDA ariko ko nawe akora ubukangurambaga mu itsinda abarizwamo ndetse akaba amaze guhindura benshi

Kanyoni yafunzwe inshuro atabara ariko ubu ni Inyangamugayo

Umugabo witwaga Kanyoni,  tutahinduriye izina kubera ko ubuhamya bwe bumaze kwamamara wahoze wakoreshaga ibiyobyabwenge, Wibaga, Wanigaga abantu ndetse akarwanya n’inzego z’Umutekano yavuze ko nta cyiza nko kwakira agakiza no kumenya Imana kandi ukagerageza kwigisha abandi kuva mu byaha ndetse no kujijuka, ati “Nitwaga Kanyoni ariko kuko uwari Sawuli yabaye Pawulo ubu nitwa SIMPUNGA Jean Bosco) nzakora uko nshoboye nanjye nzane abandi bameze nkuko nari meze maze dufatanye gukorera Ijuru ndetse n’u Rwanda

Nyuma y’uyu muhango Abakozi ba Ralex Logistics bafashe Umwanya wo kureba aho ikigo kigeze kiyubaka ndetse no kwiga ku cyerekezo cyabo mu bikorwa bya buri munsi byo kwita ku bacuruzi bafashwa kuri Gasutamo

Ntabwo Ralex Logistics Ltd yibagiwe n’abakiliya bayo bose kuko Bwana Rusagara Alexis yavuze ko bose bashimirwa ubufatanyentagererwanywa  kandi Ralex Logistics itazacogora kubaha ibyiza byose kandi ku biciro batasanga ahandi muri uyu mwaka

Bamwe mu bakozi ba Ralex Logistics

Rusagara Alexis, mu bakiliya bahize abandi hashimwe Tom Transfers nk’Umukiliya mwiza bakoranye neza kandi bagafatikanya mu bicuruzwa byinshi, Rusagara Alexis noneho twazanye imodoka ipakira izindi Tom Transfers tugiye kuyiha serivise y’agatangaza

Tom Transfers nayo izwi cyane mu kugurisha no gukodesha amamodoka y’akataraboneka ndetse n’inzu zo kuraramo igihe kitarambye n’ikirambye

2022-01-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Abantu 10 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na Mai-Mai Simba

RDC: Abantu 10 baguye mu mirwano hagati ya FARDC na Mai-Mai Simba

Ubwanditsi 29 Aug 2017
Iya 6 Gicurasi 1994: Akanama gashinzwe amahoro ku Isi kasabiye u Rwanda ibikorwa by’ubutabazi

Iya 6 Gicurasi 1994: Akanama gashinzwe amahoro ku Isi kasabiye u Rwanda ibikorwa by’ubutabazi

Ubwanditsi 06 May 2018
Ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yahanishijwe kutagura abakinnyi mu myaka ibiri kubera kutishyura Habamahoro Vincent ukinira Kiyovu SC

Ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yahanishijwe kutagura abakinnyi mu myaka ibiri kubera kutishyura Habamahoro Vincent ukinira Kiyovu SC

Ubwanditsi 24 Mar 2021
Umunya- Côte d’Ivoire Cheick Tiote wamenyekanye muri Newcastle yitabye Imana ari mu myitozo

Umunya- Côte d’Ivoire Cheick Tiote wamenyekanye muri Newcastle yitabye Imana ari mu myitozo

Ubwanditsi 06 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

”Nanone kandi, mureke tureke kuba nk’ingunguru zirimo ubusa” -Perezida Kagame

Ubwanditsi 16 May 2019
Mu mukino uhuza abakinnyi b’intoranywa muri leta z’Unze Ubumwe za Amerika uzwi nka NBA All Stars2021, ikipe yariyobowe na LeBron James yatsinze iya Kevin Durant
Amakuru

Mu mukino uhuza abakinnyi b’intoranywa muri leta z’Unze Ubumwe za Amerika uzwi nka NBA All Stars2021, ikipe yariyobowe na LeBron James yatsinze iya Kevin Durant

Ubwanditsi 08 Mar 2021
Perezida Kagame asanga uburyo Arsenal yitwara bikwiye guhinduka
IMIKINO

Perezida Kagame asanga uburyo Arsenal yitwara bikwiye guhinduka

Ubwanditsi 10 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru