• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»RBC yaburiye abibeshya ko SIDA yaranduwe

RBC yaburiye abibeshya ko SIDA yaranduwe

Ubwanditsi 14 Feb 2024 Amakuru, Mu Rwanda, UBUZIMA

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyagaragaje ko icyorezo cya SIDA ntaho cyagiye, gishimangira ko uburyo bwiza bwo kucyirinda ari ugukoresha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo.

Ibi birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo byabereye mu mujyi wa Kigali byitabirwa n’abaturage cyane cyane urubyiruko.

Byateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’Umuryango AIDS HealthCare Foundation (AHF Rwanda) ushinzwe kurwanya icyorezo cya virusi itera SIDA.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda zo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Basile Ikuzo, yavuze ko kwirinda SIDA ari inshingano za buri Munyarwanda wese.

Yagize ati “Tuributsa abaturarwanda ndetse n’Isi yose muri rusange ko SIDA igihari kandi ko ntaho yagiye , niyo mpamvu hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo turusheho kuyirwanya.”

Nteziryayo Narcisse ushinzwe gahunda y’ikumira muri AHF-Rwanda, yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kumva ko uburyo bwizewe bwo kwirinda virusi itera SIDA ari ugukoresha agakingirizo.

Yagize ati “Birasaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo turwanye iki cyorezo cya SIDA. Impamvu mvuga ibi ni uko twagumye kuri 3% by’abantu bafite ubwandu bwa SIDA mu Rwanda mu gihe hari ibindi bihugu usanga bikiri hejuru ya 10%, dukomeje kwirinda kwandura no kwanduza abandi rero, SIDA yazaba amateka mu myaka iri imbere.”

Yakomeje avuga ko agakingirizo aribwo buryo bwa mbere bwizewe mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, inda zitateganyijwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Mu koroshya ko udukingirizo tuboneka hose kandi ku buryo bworoshye, hubatswe inzu hirya no hino mu gihugu zishinzwe gutanga udukingirizo ku buntu, mu mavuriro n’ibigo nderabuzima dushyirwamo ndetse no mu mashuri makuru na za Kaminuza.

Uwase Yvette wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko imwe mu mpamvu urubyiruko rukunze gutinya gukoresha agakingirizo ari isoni no kutagira ubumenyi ku ikoreshwa n’akamaro kako.

Ati “Kujya gufata agakingirizo abantu bose bandeba mba numva ari ikibazo. Abambona banyita indaya!”

Ubusanzwe agakingirizo iyo gakoreshejwe neza ni uburyo bwiza bwo kwirinda virusi itera SIDA haba ku basanzwe batayirwaye ndetse kagafasha n’abayirwaye kutayikwirakwiza.

2024-02-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amahoro muri Kongo aracyari kure nk’ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko.

Amahoro muri Kongo aracyari kure nk’ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko.

Ubwanditsi 16 Sep 2024
Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Ubwanditsi 16 Oct 2021
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017

Ubwanditsi 05 Oct 2017
Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo

Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo

Ubwanditsi 22 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miguna wongeye kwirukanwa muri Kenya yemeza ko yabanje guhabwa ibiyobyabwenge
POLITIKI

Miguna wongeye kwirukanwa muri Kenya yemeza ko yabanje guhabwa ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 31 May 2016
Uganda: Umupolisi akurikiranyweho gusambanya ku ngufu umwana ufite ubumuga akanamutera inda
Mu Mahanga

Uganda: Umupolisi akurikiranyweho gusambanya ku ngufu umwana ufite ubumuga akanamutera inda

Ubwanditsi 29 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru