• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo

Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo

Ubwanditsi 25 Oct 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Bamwe mu bana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi, bavukijwe  uburenganzira ku mitungo yasizwe n’ababyeyi babo yigabijwe, cyangwa yarigishijwe ku kagambane ka bamwe mu bavandimwe, ndetse n’abayobozi mu Rwanda, bityo ugasanga ntibakigira amasambu y’iwabo, aho batura ndetse n’aho bashobora gushyira iterambere ribatunga mu buzima busanzwe, cyane cyane ku bana barerewe mu bigo by’impfubyi bitandukanye.

Nshimiye Emmanuel umwe mu bana bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, yavuze ko bibabaje kubona Leta itita ku kibazo cy’imitungo yabo yigabijwe na bamwe mubo mu miryango yabo, ndetse hakaba hari n’imwe yatwawe na Leta kugeza ubu ikaba itarabaha ingurane. Ati,“ Kuva mu 2002 ntangiye kubaza ibyacu ntacyo ndahabwa, kandi ababyeyi banjye bari bafite aho batuye mbere ya jenoside.”

Nshimiye uvuga ko nyuma ya jenoside yajyanywe kurererwa ahitwa kwa Gisimba, i Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge. Akomeza asobanura ko bibabaje kubona umuntu yamburwa ibye kandi ababijyanye bahari, cyane ko leta ihari kandi izi ko iyo mitungo ari iyabo yasizwe n’ababyeyi babo bakayisiga bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati, “ Ibyacu byitwariwe na rubanda inzego z’ubuyobozi ziraho zirebera. Nagiye ku karere ngo kandenganure biranga banyohereza ku Muvunyi n’ubu ntacyo baramarira.”

Uyu musore wacitse ku icumu ati,” Nta kuntu waba ushinzwe kurera, kurenganura, kurinda ubuzima bw’umuntu ubizi neza ko ari impfubyi nta kivurira, ngo nurangiza umutererane uti  “Genda ujye mu nkiko”, kandi ibyawe byaratwawe barebera kuko nibo bari badufite baturera, ndakeka biriya bigo byadufashe bikaturera byose byari hasi ya Leta.”

Ngendahimana Samuel uvuga ko yarokotse wenyine mu muryango we asanga bibabaje kuba uri impfubyi ya jenoside yakorewe Abatutsi  warangiza ukavutswa uburenganzira ku mitungo y’ababyeyi bawe cyane ko ariyo yakagombye kukurengera mu gihe uri wenyine. Akomeza avuga ko mu 2012, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC,  yategetswe n’uwari minisitiri w’intebe, Bernard Makuza, ko imufasha kumusubiza imitungo y’ababyeyi be ariko kugeza ubu ntacyo barakora. Bamutegetse kujya mu nkiko kandi nta bushobozi afite bwo kuzigana dore ko asigaye yirera atakiba mu kigo cyakira impfubyi kuko yakuze bakamucutsa.

Ngendahimana ati,” Iwacu twari abana batandutu, ndi umwana wa gatatu, nkaba narasigaye jyenyine mu muryango wacu kuko ababyeyi banjye ndetse n’abavandimwe bose bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.”

Akomeza avuga ko imitungo yasizwe n’ababyeyi be iherereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, ikaba yaratujwemo abaturage ahandi hagashyirwa urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba nta ngurane yahawe muri ibyo byose byahakorewe kandi ari imitungo yasizwe n’ababyeyi be. Akomeza avuga ko aho aherukira gukurikirana iby’iyo sambu  mu 2012, yari ifite agaciro ka million 53frw, ikaba iri ku buso bw’ubutaka bungana na metero 82 kuri 64.

Ngendahimana w’imyaka y’amavuko 32, avuga ko abayeho mu buzima bugoranye kuko nta kazi arabona kuva yarangiza kaminuza mu mwaka wa 2015. Ngo atunzwe n’ibiraka gusa kuko nta kazi gahoraho arabona, akaba asanga amaherezo ari mabi kandi hari imitungo yakabaye abyaza umusaruro yasizwe n’ababyeyi be, nawe agatera imbere nk’abandi banyarwanda muri rusange.

Nabagize Grace w’imyaka 29 y’amavuko, ukomoka mu murenge wa Gihombo, ahitwa Rwamatamu mu cyahoze ari Kibuye, yavuze ko isambu yasizwe n’ababyeyi babo yari ku buso bwa hegitari zisanga ebyiri, yubatsemo umudugudu w’abacitse ku icumu amazu asaga 50 ariko nta ngurane bigeza bahabwa.  

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwababwiye  ko nta mafaranga bafite yo kubaha ahubwo nabo bakwiye kuza bagahabwamo umudugudu nk’abandi banyarwanda, bityo we na musaza we basigaye bakaba barayobewe aho bazajya kubariza.  Ngo akarere ndetse n’urwego rw’Umuvunyi bababwiye ko ikibazo cyabo bazagikurikirana ariko hashize imyaka itanu ntacyo barababwira.

Nabagize ati,” Nkubu musaza wanjye witwa Ngago Mukomeza Emmanuel ufite imyaka 32 y’amavuko, yaretse ishuri kubera asa nk’aho yihebye bitewe no kudahabwa imitungo y’ababyeyi bacu, kandi nta handi afite akura. Nanjye nubwo nashatse umugabo ariko nkeneye kubona uburenganzira ku masambu yasizwe n’ababyeyi bacu kuko nta muntu ubaho atagira inkomoko.” 

Ibibazo byinshi by’amasambu y’abana b’impfubyi byarakemutse

Umunyamategeko wa AERG, Me Damasi  Nsanzumuhire, avuga ko hashyizweho itsinda rishinzwe kugenzura ibibazo by’amasambu yasizwe n’ababyeyi b’abana bazize jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, basanga byibuze 83% byaramaze gukemuka. Ngo ayo masambu yambuwe abari barayigaruriye asubizwa abana ba nyirayo, kandi n’abandi basigaye bagomba kubona imitungo y’ababyeyi babo kugira ngo bahabwe ubutabera bukwiye nk’abandi banyarwanda muri rusange. 

Ati, “Turacyakora iperereza ku bibazo bigera kuri 15% tutarabonera ibimenyetso, ariko ntituracika intege kuko dufatanyije n’inzego zibishinzwe za Leta, ndetse n’imwe mu miryango, na bamwe mu bavandimwe b’abo bana barokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri  mata 1994.

Me Nsanzumuhire akomeza avuga ko kuva mu mwaka wa 2012, ku kibazo cy’abana b’impfubyi zasizwe na jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hashyizweho itsinda rikurikirana ibibazo by’abo ariko kugeza n’ubu hari ibibazo bikiza, kuko hari umurongo wa telephone utishyurwa washyizweho kugira ngo abafite ibyo bibazo badashobora kugera aho bakorera bajye bahamagara kugira ngo bamenyekanishe ibibazo byabo (5476 free call).

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko mu 2014 nyuma yaho abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagejeje ikibazo cy’abo kuri perezida wa repuburika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye Minisitiri w’Intebe wariho icyo gihe gukemura ikibazo cy’abo bana kandi vuba, bityo nawe ashyiraho itsinda ryari rikuriwe n’urwego rw’Umuvunyi, kugira ngo ikibazo  cy’abo bana gikemuke.

Mbarushimana Jean Paul ushinzwe itangazamakuru ku rwego rw’Umuvunyi avuga ko abana babaye ari bato imitungo yacungwa na bene wabo, kuko abenshi nibo babareraga abandi bari mu bigo by’impfubyi, abenshi bakabigurisha mu 2014 ubwo urwego rw’umuvunyi rwakurikirananga icyo kibazo, abandi bari bakuze bafite imyaka y’ubukure, basangaga inzego za  Leta zikabohereza mu nkiko kuko bababwiraga ko ibijyanye n’amasambu ndetse no kuzungura iby’imitungo y’abana babo bireba inkiko ko bo bibarenze.

Mbarushimana akomeza avuga ko nyuma yo kujya mu turere twose uko ari 30, urwego rw’umuvunyi rwakemuye ibibazo by’abo bana b’impfubyi za jenoside, hasigara ibigera ku 1202, rusaba ko uturere birimo tugomba kubikemura ibindi bigashyikirizwa inkiko kuko wasangaga akenshi haragiye habamo uburiganya budasobanutse, bityo bigasaba ko hitabazwa inkiko kugira ngo zibe arizo zibikemura.

Ubuyobozi bwa AERG, ishyirahamwe ry’abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  buvuga ko ahantu hari ibibazo byinshi by’abana bambuwe amasambu y’ababyeyi babo, ari mu ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo ndetse no mu Mu mujyi wa Kigali.

Safi Nkongori Emmanuel

2019-10-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Abagize Guverinoma y’u Rwanda batangajwe

Ubwanditsi 24 Jul 2025
Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Ubwanditsi 29 Jun 2021
REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

Ubwanditsi 16 Dec 2021
Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 27 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni agahinda kuri Iranzi wavutse amara ari hanze akaba yarabuze itike ngo asubire kwivuza mu Buhinde
Mu Rwanda

Ni agahinda kuri Iranzi wavutse amara ari hanze akaba yarabuze itike ngo asubire kwivuza mu Buhinde

Ubwanditsi 06 May 2018
Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.
Amakuru

Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Ubwanditsi 06 Mar 2023
Umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse – Kagame
INKURU NYAMUKURU

Umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse – Kagame

Ubwanditsi 12 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru