• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Parimehutu yapfushije umwana, uRwanda rupfusha umwanzi

Ubwanditsi 04 Mar 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Umujenosideri Shingiro Mbonyumutwa yahambwe mu Bubiligi.
Shingiro Mbonyumutwa ni umujenosideri uherutse gupfira mu Bubiligi, aho yari amaze imyaka isaga 20 abundabunda ngo adashyikirizwa ubutabera.

Kuri uyu wa gatanu, tariki 04 Werurwe 2022 nibwo yahambwe muri icyo gihugu.
Abitabiriye uwo muhango wo kumuhamba ni abo basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside, barimo abo babanaga muri FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire, inafitanye isano ya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Abazi neza ubugome bwaranze uyu Shingiro Mbonyumutwa, bagize bati: “Parimehutu ipfushije umwana, naho u Rwanda rupfushije umwanzi”.

Ibyo babihera ku ruhare yagize mu gutoteza Abatutsi, haba mbere ya Jenoside bakorewe, haba muri Jenoside ndetse na nyuma yaho, dore ko ari umwe mu bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse kuba yarabaye no mu buyobozi bukuru bwa MDR-Power (biro politiki), Shingiro Mbonyumutwa yanabaye umuyobozi w’ibiro bya Yohani Kambanda, ministiri w’intebe wa Leta y’abatabazi, yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside nk’uko uyu Yohani Kambanda yabyiyemereye mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho uRwanda, akanakatirwa gufungwa burundu.

Uyu Shingiro Mbunyumutwa ni umwe mu bashishikarije Abahutu kwica Abatutsi. Urugero ni ibyo yavugiye mu kiganiro cyahise kuri Radio-Rwanda tariki 21 Mutarama 1994, ubwo yahamagariraga Abahutu”kwirwanaho” bakikiza Abatutsi.

Shingiro Mbonyumutwa akomora ubugome kuri se, Dominiko Mbonyumutwa, umwe mu bashinze MDR-Parmehutu, nawe waranzwe no kwanga urunuka Abatutsi.

Shingiro Mbonyumutwa agiye adakoze igifungo cy’imyaka 25 yahawe n’Inkiko Gacaca amaze guhamwa n’uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu yahoze ari Perefegitura ya Gitaraa ari naho akomoka.

Asize abana barimo Gustave Mbonyumutwa na Ruhumuza Mbonyumutwa abambari bakomeye ba Jambo Asbl, ka gatsiko k’abakomoka ku bajenosideri, baharanira gutagatifuza ababyeyi babo.

2022-03-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Hatawe Muri Yombi Ukekwaho Uruhare Mu Iyicwa Rya Muhammad Kirumira Wari Komanda Wa Polisi

Uganda: Hatawe Muri Yombi Ukekwaho Uruhare Mu Iyicwa Rya Muhammad Kirumira Wari Komanda Wa Polisi

Ubwanditsi 12 Sep 2018
Uganda: Hatangiye kumvwa ubujurire bw’abasaba ko imyaka ntarengwa ya Perezida iguma mu itegeko

Uganda: Hatangiye kumvwa ubujurire bw’abasaba ko imyaka ntarengwa ya Perezida iguma mu itegeko

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Uganda: Abantu Bambaye Imyambaro Ya FARDC Barashe Abantu 3 Bashimuta Undi

Uganda: Abantu Bambaye Imyambaro Ya FARDC Barashe Abantu 3 Bashimuta Undi

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Ubwanditsi 08 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa: Perezida Macron yikomye umufotozi amushinja kwinjira mu buzima bwe
Mu Rwanda

U Bufaransa: Perezida Macron yikomye umufotozi amushinja kwinjira mu buzima bwe

Ubwanditsi 16 Aug 2017
Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu
Amakuru

Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu

Ubwanditsi 22 Jun 2024
Paul Rusesabagina na Sankara kwitwerera ibitero bya baringa mu Nyungwe  bimubyariye amazi nk’ibisusa  
INKURU NYAMUKURU

Paul Rusesabagina na Sankara kwitwerera ibitero bya baringa mu Nyungwe  bimubyariye amazi nk’ibisusa  

Ubwanditsi 24 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru