• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta bagiye kujya batabwa muri yombi bagikorerwa ubugenzuzi

Abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta bagiye kujya batabwa muri yombi bagikorerwa ubugenzuzi

Ubwanditsi 05 Apr 2018 POLITIKI

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Bushingye, yatangaje ko mu kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana, hateganyijwemo ibihano ku bantu bamaze kugira umuco wo guhisha inyandiko zikemangwamo amakosa, iyo bumvise ko umugenzuzi w’Imari ya leta agiye gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo mu bigo bayobora.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Busingye yagejeje ibisobanuro mu magambo ku badepite, ku bibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2015/2016. Iyo raporo yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ku wa 3 Mutarama 2018.

Perezida wa PAC, Depite Kusi Juvenal, yakomoje ku bibazo birimo icyo Ubushinjacyaha bwagaragaje nk’inzitizi y’ibimenyetso bitemerwa mu rukiko, ugasanga abakurikiranyweho kunyereza umutungo bagizwe abere.

Minisitiri Busingye yavuze ko usanga iki kibazo gishingira ku kuba umuntu akurikiranyweho kunyereza amafaranga kuko hari inyandiko aba ataragaragarije Umugenzuzi w’Imari ya leta ariko ubugenzacyaha bwajya mu iperereza bakazerekana.

Yavuze ko habamo ikibazo cy’uko raporo y’umugenzuzi w’imari ya leta igaragaza ibimenyetso bimwe ariko ubugenzacyaha bwajya gucukumbura bugasanga ibimenyetso bitakimeze uko umugenzuzi w’imari ya leta yabisanze.

Yagize ati “Nk’urugero, aho umugenzuzi yagiye asanga impapuro runaka zidashobora kuboneka ariko ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha bwajya gukora iperereza bugasanga izo mpapuro umugenzi w’imari atabonye zihari. Twasanze icyo ari ikibazo ndetse gishobora no gutanga icyuho cyo gusibanganya ibimenyetso cyangwa guhimba ikintu kitari kiriho.”

Minisitiri Busingye yavuze ko mu gitabo cy’amategeko ahana kiri kunozwa, hateganyijwe ko niba umugenzuzi w’imari atarashoboye kubona ibintu yaje kugenzura, ‘igihe umugenzacyaha aje akabibona hakwiye kubazwa aho byari byaragiye’.

Minisitiri Busingye yavuze ko hari no kurebwa uburyo Umugenzuzi w’Imari ya leta yakorana n’ubugenzacyaha, ku buryo igihe abonye ikibazo yajya ahita amenyesha ubugenzacyaha bitarindiriye ko asohora raporo ngo agaragaze ibyo bibazo.

Yakomeje agira ati “Ni ikintu cyakomeje kudakorwa ariko ubu nagira ngo mbizeze ko bitazongera, igihe umugenzuzi azajya akora igenzura tuzakora ku buryo ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha buzajya buba buri hafi aho ku buryo batazajya bategereza ko raporo ikorwa.”

Minisiteri y’ubutabera ivuga ko imaze kuzamura igipimo ubushinjacyaha butsindiraho imanza zirebana n’ibyaba bimunga ubukungu bw’igihugu, kuko hagati ya 2014-2018 zavuye kuri 68 % zikaba zigeze kuri 84.1% mu mwaka ushize.

2018-04-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Green Party Ihetuye Amajyepfo Ibijeje Iterambere Rirambye

Green Party Ihetuye Amajyepfo Ibijeje Iterambere Rirambye

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ubwanditsi 18 Nov 2024
Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Dr Bizimana yagaragaje uburyo mu ngabo z’Abafaransa zari muri Zone Turquoise hari harimo ibirara

Dr Bizimana yagaragaje uburyo mu ngabo z’Abafaransa zari muri Zone Turquoise hari harimo ibirara

Ubwanditsi 03 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo by’Itegeko
POLITIKI

Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo by’Itegeko

Ubwanditsi 15 May 2017
Abashinyaguzi ntibagira ikiruhuko, Umukobwa wa Nsekarije yakamejeje
ITOHOZA

Abashinyaguzi ntibagira ikiruhuko, Umukobwa wa Nsekarije yakamejeje

Ubwanditsi 12 Apr 2016
FARDC yakajije ibitero bimaze gushegesha imitwe irimo P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa
HIRYA NO HINO

FARDC yakajije ibitero bimaze gushegesha imitwe irimo P5 na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 28 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru