• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Sena yahamagaje Minisitiri w’Ubuhinzi ngo asobanure ibibazo bikigaragara mu ihunikwa ry’imyaka

Sena yahamagaje Minisitiri w’Ubuhinzi ngo asobanure ibibazo bikigaragara mu ihunikwa ry’imyaka

Ubwanditsi 05 Apr 2018 POLITIKI

Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana, ngo atange ibisobanuro ku bibazo bikigaragara mu ihunikwa ry’imyaka, cyane cyane ibinyampeke n’ibinyamisogwe.

Gahunda yo guhunika yashyizweho igamije guhangana n’ibibazo byiganjemo ibura ry’ibiribwa no gukumira ikibazo cy’abaturage bahura n’inzara bigatuma bajya gushakisha imibereho ahandi, gukumira izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi.

Raporo ya Komisiyo y’imari n’ubukungu yasobanuriwe Inteko rusange ya Sena kuri uyu wa 3 Mata 2018, yagaragaje ko muri gahunda yo guhunika hakirimo ibibazo bitandukanye bikeneye ko hagira uhagarariye guverinoma ubisobanura.

Muri ibyo bibazo, Raporo igaruka cyane ku kuba umusaruro ugomba guhunikwa ukiri muke ugeranyije n’ibigega biri mu gihugu, uburyo bwo guhungira no kuwumisha budakora neza n’ibindi nk’uko Perezida wa Komisiyo, Senateri Muhongayire Jacqueline yabisobanuye.

Yagize ati “Umusaruro uracyari mucye kuri hegitari, umusaruro utujuje ubuziranenge, kotsa imyaka no kuyigurisha ikimara kwera, imihindagurikire y’ikirere ya hato na hato ituma ibihembwe by’ihinga bigongana. Igihembwe A gihura n’igihembwe B kigwamo imvura nyinshi bigatuma umusaruro utakara.”

Yongeyeho ati “Abahinzi nta bumenyi buhagije bafite bwo gufata neza umusaruro. Imiti yo guhungira imyaka iracyari mike kandi ntiboneka mu masoko yegereye abahinzi.”

Abasenateri batanze ibitekerezo, bagarukaga ku cyifuzo cyo gutumiza Minisitiri kugira ngo abahe ibisobanuro birambuye ku bibazo biri muri urwo rwego.

Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène yagize ati “Iyo nta musaruro uhari kandi ugakomeza kuvuga ngo urubaka ibigega, ntabwo dukeneye ubushobozi. Icya kabiri mbona bagishyize mu mpamvu ituma Minisitiri aza kwisonura mu Nteko rusange, kuko icyo gihe tuzaba tugiye mu bugenzuzi bw’ibikorwa bya Guverinoma, ubwanikiro igihe basaruye, abantu bikorera bihutira kujya kugura imyaka y’abaturage bakajya guhunika hahandi ariko bategereje kuzabigarura ku isoko kugira ngo bihende abanyarwanda.”

Senateri Ntawukuriryayo yakomeje asaba ko icyo kintu cyumvikana neza kuko ari cyo Leta y’u Rwanda idashaka, naho kuvuga ngo hazakomeza kubaho ubufatanye n’abikorera mu kubaka ibigega kandi n’ibihari bidakoreshwa ntacyo byaba bimaze.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo, Abasenateri 20 muri 24 bari bitabiriye Inteko rusange bemeje ko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, atumizwa akazatanga ibisobanuro mu magambo kuri ibyo bibazo byagaragajwe na Raporo ya Komisiyo.

Imibare igaragaza ko ibigega byubatswe bihunitswemo ku kigero cya 32%, mu gihe Guverinoma yihaye intego yo guhunika byibuze toni ibihumbi 200 z’ibinyampeke n’ibinyamisogwe mu 2017, ndetse ko buri mwaka hazajya hiyongeraho toni zisaga ibihumbi 100, mu gihe mu 2010, hahunikwaga toni ibihumbi bisaga 40 gusa.

2018-04-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Ubwanditsi 11 Feb 2025
U Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku bufasha buri guha abanyarwanda 155 bari mu gace karimo Coronavirus

U Rwanda rwashimiye u Bushinwa ku bufasha buri guha abanyarwanda 155 bari mu gace karimo Coronavirus

Ubwanditsi 01 Feb 2020
Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera

Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera

Ubwanditsi 10 Oct 2019
AU yemeje gukosora inyito yakoreshaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

AU yemeje gukosora inyito yakoreshaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 03 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025
Amakuru

Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025

Ubwanditsi 31 May 2025
IGP Gasana yibukije abazajya mu butumwa bw’amahoro kuzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima
Mu Mahanga

IGP Gasana yibukije abazajya mu butumwa bw’amahoro kuzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima

Ubwanditsi 27 Sep 2016
Kate Bashabe wahisemo gukora urugendo rw’amaguru ashakisha  cash  ubu ni umukobwa umaze kugira aho yageze
SHOWBIZ

Kate Bashabe wahisemo gukora urugendo rw’amaguru ashakisha cash ubu ni umukobwa umaze kugira aho yageze

Ubwanditsi 15 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru