• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»William Gelling wari Ambasaderi w’u Bwongereza yasezeye Perezida Kagame

William Gelling wari Ambasaderi w’u Bwongereza yasezeye Perezida Kagame

Ubwanditsi 11 Jan 2018 POLITIKI

William Gelling wahagarariye inyungu z’u Bwongereza mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2014, yasezeye Perezida Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Mutarama 2018.

Ambasaderi William Gelling aganira na Perezida Kagame muri Village UrugwiroNyuma y’ibiganiro bagiranye muri Village Urugwiro, Ambasaderi Gelling yabwiye abanyamakuru ko yishimira imibanire y’u Bwongereza n’u Rwanda mu myaka ine amaze mu rw’Imisozi igihumbi.

Perezida Kagame na William Gelling mu ifoto y’urwibutso bafashe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane

Yavuze ko u Rwanda n’u Bwongereza byakoranye neza mu bikorwa byo guhugura abajya gucunga umutekano mu mahanga mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye.

Ambasaderi William Gelling aganira n’abanyamakuru nyuma yo kubonana na Perezida Kagame amusezera

Usibye iby’ayo mahugurwa, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi wanibanze ku guteza imbere ubucuruzi.

Muri Gicurasi 2016, Ambasaderi Gelling yatangaje ko u Bwongereza bukomeza kuba inyuma y’u Rwanda mu bikorwa bitegura ababungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, kubera ubushake ‘burushaho kwiyongera’ u Rwanda rugaragaza mu karere mu kwigisha amahoro.

Abitegura kujya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ahari intambara barimo abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bakunze kubanza kongererwa ubumenyi binyuze mu Kigo cy’u Rwanda cy’amahoro (Rwanda Peace Academy).

Ambasaderi Gelling yabwiye itangazamakuru ko u Bwongereza bufasha u Rwanda mu bikorwa byo kwigisha amahoro mu buryo bubiri; harimo gutanga amafaranga afasha mu buryo bunyuranye abahabwa inyigisho no gutanga impuguke z’abarimu zibongerera ubumenyi.

2018-01-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ethiopia igiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Desalegn weguye

Ethiopia igiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Desalegn weguye

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yemerenywa na Tanzania yafunze umunyamakuru ufite ubwenegihugu bwa Afrika y’Epfo

Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yemerenywa na Tanzania yafunze umunyamakuru ufite ubwenegihugu bwa Afrika y’Epfo

Ubwanditsi 13 Nov 2018
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Ubwanditsi 18 Oct 2017
Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

RUSHYASHYA 08 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo
ITOHOZA

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Ubwanditsi 24 Feb 2017
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha ya miliyari 2443.5 Frw
UBUKUNGU

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha ya miliyari 2443.5 Frw

Ubwanditsi 13 Jun 2018
ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n’indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igotwa rya Goma
Amakuru

ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n’indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igotwa rya Goma

Ubwanditsi 05 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru