• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rwahawe kwakira imikino ya Nile conference 2025 mu gushaka itike ya Basketball Africa League (BAL)

U Rwanda rwahawe kwakira imikino ya Nile conference 2025 mu gushaka itike ya Basketball Africa League (BAL)

Ubwanditsi 21 Nov 2024 Amakuru, IMIKINO, UBUKERARUGENDO

Guhera tariki ya 4 Mata 2025 nibwo hazatangira imikino y’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025 rizaba rigiye gukinwa ku nshuro ya gatanu, rikazasorezwa muri Afurika y’Epfo ku ya 14 Kamena 2025.

Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe rya Basketball Africa League (BAL) bwamaze gutangaza ko u Rwanda rwari rusanzwe rwakira imikino ya nyuma, kuri iyi nshuro ruzakira imikino ya ‘Nile Conference’ tariki ya 17-25 Gicurasi 2025.

Nk’uko bimaze kumenyerwa uhereye umwaka ushize, iri rushanwa rizakinwa mu matsinda (conference) atatu, aho irya mbere rizabera i Rabat muri Maroc guhera tariki ya 5 kugeza 13 Mata 2025.

Indi conference yashyizwe i Dakar muri Sénégal guhera tariki ya 26 Mata kugeza ku ya 4 Gicurasi, mu gihe iya nyuma yashyizwe i Kigali mu Rwanda, tariki ya 17 kugeza 25 Gicurasi 2025.

Ku nshuro ya mbere mu mateka, imikino ya nyuma izabera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 6 kugeza 14 Kamena 2025.

Kuri ubu, iyi mikino igeze mu ikonjora ryerekeza mu matsinda makuru ariyo azwi nka Conference, azakinirwa mu mijyi ibiri itandukanye, buri rimwe rikazaba rigizwe n’amakipe umunani.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azabona itike y’imikino ya Conference, asanga andi umunani akomoka mu bihugu bifite itike.

Ibyo bihugu ni Angola, Nigeria, Misiri, Maroc, Tunisia, Sénégal, Afurika y’Epfo n’u Rwanda.

Kugeza ubu, amakipe amaze kubona itike yo kuzitabira BAL 2025 ni Petro de Luanda ifite igikombe giheruka, Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri na ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal zizayitabira ku nshuro ya mbere.

Hari kandi APR BBC izahagarira u Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya na US Monastir yo muri Tunisia ndetse na Rivers Hoopers yegukanye Igikombe cya Shampiyona muri Nigeria.

2024-11-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’imyaka 28 idatwara Copa America, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye iki gikombe itsinze Brazil ku mukino wa nyuma

Nyuma y’imyaka 28 idatwara Copa America, ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye iki gikombe itsinze Brazil ku mukino wa nyuma

Ubwanditsi 11 Jul 2021
CAF yahagaritse umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol izakina na Rayon Sports

CAF yahagaritse umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol izakina na Rayon Sports

Ubwanditsi 05 Apr 2018
U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye

U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye

Ubwanditsi 28 Dec 2025
FERWAFA na Perezida wayo Olivier Nizeyimana bahaye ikaze Gicumbi FC na Etoile de l’Est zabonye itike yo gukina imikino y’ikiciro cya mbere 2021-2022

FERWAFA na Perezida wayo Olivier Nizeyimana bahaye ikaze Gicumbi FC na Etoile de l’Est zabonye itike yo gukina imikino y’ikiciro cya mbere 2021-2022

Ubwanditsi 13 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4
IMIKINO

CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

Ubwanditsi 22 Jan 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 24 May 2024
U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo n’ishema by’Afurika
Mu Rwanda

U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo n’ishema by’Afurika

Ubwanditsi 28 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru