• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umuryango wa Rusesabagina n’abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza

Umuryango wa Rusesabagina n’abandi ba rusisibiranya mu kurya imitsi abantu ngo barashaka amafaranga yo kumufunguza

Ubwanditsi 24 Nov 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kwa Rusesabagina byose ni ukurya imitsi y’abantu. Byatangiye amaze kwamamazwa na Film ahita ashoraho icyitwaga “Paul Rusesabagina Hotel Rwanda Foundation” abeshya abazungu ko ishinzwe gutera inkunga imfubyi za Jenoside mu Rwanda. Muri 2010 Leta y’u Rwanda binyuze mu Bushinjacyaha yatangaje ko Paul Rusesabagina yohereza amafaranga umutwe wa FDLR nkuko byagaragazwaga n’impapuro za Western Union.

Martin Ngoga ukuriye Inteko Ishinga Amategeko ya EAC ariko akaba yari Umushinjacyaha Mukuru wa Leta y’u Rwanda muri 2010 yagize ati:

“Mu myaka mike ishize nari Umushinjacyaha Mukuru. Abari abayobozi bakuru muri FDLR bafatiwe mu Burundi bafite inyandiko zigaragaza ko Rusesabagina atera inkunga uwo mutwe. Nagiye muri Amerika mpura n’abayobozi bo muri FBI tubasaba ubufatanye mu gukora iperereza kuko amafaranga yari yoherejwe avuye San Antonio muri Texas. FBI yabonye ibindi bimenyetso. Nyuma y’icyumweru umukozi wa FBI yaje mu Rwanda batangira gukora iperereza ricukumbuye”

Mu bafashwe harimo Lt Col Noel Habiyaremye na Maj. Vital Uwumuremyi. Mu rubanza rwa Rusesabagina Noel Habiyaremye yabwiye urukiko amavu n’amavuko y’umubano we na Rusesabagina kugeza aho atangiye kumwoherereza amafaranga. Amafaranga yakusanywaga na Rusesabagina Leta y’u Rwanda yerekanye aho ajya haba muri FDLR ndetse no kwigwizaho amazu meza mu Bubiligi no muri Amerika.

Rusesabagina yashyekewe akomeza kuzenguruka isi asaba amafaranga binyuze muri Fondation ye, noneho ashinga ishyaka rye PDR Ihumure rihurizwa mu mpuzamashyaka MRCD n’umutwe w’ingabo wa FLN.

Aho Rusesabagina afatiwe umukobwa we Carine Kanimba ndetse nabo bafatanyije mu gusoroma amafaranga cyane cyane umuvugizi wa Fondation Rusesabagina Kitty Kurth birirwa mu bitangazamakuru bavuga ko Rusesabagina ari intwari bakiyibagiza ko ibimenyetso simusiga bimuhama byatanzwe n’Ububiligi ndetse na Amerika.

Ikigezweho ubu ni ugukusanya amafaranga yo kurekura Paul Rusesabagina nkaho afungiye icyaha cy’ubwambuzi cyangwa umwenda abereyemo abantu.

Abo mu muryango wa Paul Rusesabagina ndetse n’abandi banyuranye bakoresha urubuga rukusanyirizwaho amafaranga https://www.gofundme.com/ ngo barashaka gufunguza Paul Rusesabagina. Ibya Rusesabagina byose bishingiye mu gusoroma amafaranga nyamara ari ukwishyirira mu mufuka wabo.

Icyo bagomba kumenya ni uko igihe ukusanyije amafaranga ukayakoresha icyo yakusanyirijwe ari ubwambuzi  bihanwa n’amategeko ubwabyo.

2021-11-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Perezida Museveni yahaye abana ibisuguti n’imitobe byarangije igihe 

Uko Perezida Museveni yahaye abana ibisuguti n’imitobe byarangije igihe 

Ubwanditsi 07 Aug 2019
U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

Ubwanditsi 26 Apr 2024
Iyo inda yasumbye indagu, Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi agambaniye Abanyamulenge akomokamo.

Iyo inda yasumbye indagu, Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi agambaniye Abanyamulenge akomokamo.

Ubwanditsi 15 Feb 2023
Perezida Kagame yitabiriye ibirori bya tombola y’Igikombe cy’Isi byaherewemo Perezida Trump ishimwe

Perezida Kagame yitabiriye ibirori bya tombola y’Igikombe cy’Isi byaherewemo Perezida Trump ishimwe

Ubwanditsi 06 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7
Amakuru

Amafoto – Lionel Messi yegukanye igihembo cya Ballon d’Or 2021 aba uwa mbere ufite ugize nyinshi, aho kugeza ubu yujuje iya 7

Ubwanditsi 30 Nov 2021
Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza
INKURU NYAMUKURU

Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Ubwanditsi 02 Sep 2020
Uganda: CMI Irashinjwa Kugwatira Telephone Y’Umwamikazi Wa Rwenzururu
ITOHOZA

Uganda: CMI Irashinjwa Kugwatira Telephone Y’Umwamikazi Wa Rwenzururu

Ubwanditsi 25 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru