• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta

Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta

Ubwanditsi 01 Jul 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, UBUREZI

Abanyeshuri basaga ibihumbi 220  bashoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta bisoza umwaka w’amashuri 2024/2025, aba bakaba barimo abakobwa 120,635 ndetse n’abahungu 100,205.

Muri aba abanyeshuri abafite ubumuga ni 642

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yagaragaje ko ibi bizamini ari ibizagaragaza ubumenyi abana bafite, niba koko bubaha icyizere cyo gukomeza mu mashuri yisumbuye.

Yagaragaje ko umubare w’abana b’abakobwa wiyongereye kurusha abahungu ndetse anasobanura ko n’abafite ubumuga bafashijwe mu buryo bwose ngo bakore ibi bizamini.

Ibizamini bya leta mu mashuri yisumbuye byatangiye kuri uyu wa Mbere taliki 30 Kamena kugera taliki 3 Nyakanga 2025, biteganyijwe ko bizakurikirwa n’ibizamini bya leta mu mashuri yisumbuye bizatangira taliki ya 9 Kamena 2025.

Hari ibihe byo kwibukwa bitazibagirana mu mateka y’u Rwanda nk’Uburyo PARMEHUTU yashenye uburezi nko muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri (1961–1994), ubuyobozi bwa PARMEHUTU bwashyizeho politiki yitwaga “iringaniza”, ivuga ko amashuri n’akazi bigomba kugabanywa “mu buryo buringaniye” hagendewe ku moko, igisekuru, cyangwa akarere.

Mu by’ukuri, iyo politiki yakoreshwaga nk’igikoresho cyo guheza Abatutsi mu burezi, abenshi bakimwa uburenganzira bwo kwiga mu mashuri yisumbuye cyangwa kaminuza. Mu gihe abandi babonaga amahirwe, Abatutsi bafatwaga nk’abatagira iwabo mu gihugu mu gihugu cyabo, bakirukanwa mu mashuri cyangwa ntibemerewe kwinjiramo tutibagiwe gucunaguzwa bahagurutswa ngo ubwoko ubu n’ubu nibuhaguruke.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi rero Uburezi bwabaye urufunguzo rw’ubwiyunge n’iteramberekuko ubuyobozi bushya bwa Leta y’ubumwe burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi bwahinduye icyerekezo: uburezi ntibukiri ubwa bamwe, ahubwo bwabaye uburenganzira bwa buri Munyarwanda.

Gahunda Uburezi kuri bose (Education for All) U Rwanda rwatangije gahunda zo gushyiraho uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 (EFTP) nyuma bunongerwa ku myaka 12, Kwigisha abana bose nta vangura rishingiye ku moko, igitsina cyangwa ubukene, Gushyiraho uburezi bw’ubuntu muri za primaire na secondaire, Kwishyurira abanyeshuri batishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi dore ko icyo gihe hari ubukene bukabije cyane bwatewe na Jenoside

Leta yashinze ikigega gitera inkunga abarokotse cya FARG (Fonds d’Assistance aux Rescapés du Génocide), abana benshi barokotse Jenoside cyangwa baturutse mu miryango ikennye bigiye ubuntu kugeza kuri kaminuza.

Uburinganire mu burezi aho Uburinganire hagati y’abakobwa n’abahungu mu mashuri bugenda burushaho kugana imbere kuko imibare yerekana ko:

Abakobwa bari munsi y’imyaka 18 biga ku gipimo kiri hejuru ya 96% mu mashuri abanza

Gahunda za STEM for Girls zagabanyije icyuho hagati y’igitsina gabo n’igitsina gore mu masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga

Gukoresha Ikinyarwanda n’Icyongereza mu burezi; U Rwanda rwunze isi yose mu mashuri hifashishijwe indimi mpuzamahanga (English–French) dore ko n’uhagarariye umuryango mpuzamahanga w’abavuga igifaransa ari umunyarwandakazi Madame Luwize Mushikiwabo, ariko ntirwibagiwe ururimi gakondo yacu kavukire ari rwo ikinyarwanda, bityo abana b’Abanyarwanda biga amateka n’indangagaciro zabo.

Gahunda ya TVET & University Reform; Aha u Rwanda ryashishikarije urubyiruko kwiga amasomo y’ubumenyingiro (TVET), rishyiraho gahunda zo: Gushyira amashuri y’imyuga hafi y’abaturage, Gukorana n’inganda n’ibigo by’imirimo, Gukomeza Kaminuza (UR n’izigenga) zishingiye ku bushobozi n’ubushake

Ubu Imibare y’abana b’abakobwa biga irarenze 97% mu mashuri abanza kandi umubare w’abakandida batsinda ibizamini bya Leta ugenda wiyongera buri mwaka, Abanyeshuri b’Abanyarwanda barushaho kubona buruse zo hanze kuko Ubu Urubyiruko rw’u Rwanda rurigira ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga

 

Dusoza iyi nkuru rero twavuga ko uburezi bwahindutse igikoresho cy’ubumwe, amahoro n’iterambere

U Rwanda rwavuye ku burezi bw’ivangura n’irondakoko rya PARMEHUTU, rugera ku burezi bushishikariza ubwuzuzanye, ubushobozi n’impano, aho umwana wese ashobora kuba icyo ashaka adafashwe n’imizi y’urwango yatewe mu myaka ya 60 na 70.

Uburezi bw’uyu munsi ni ishingiro ry’ejo hazaza h’Igihugu kizira amacakubiri.

Aya mafoto turayakesha urubuga rwa RBA

2025-07-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yemeye ko Inzego z’iperereza  zifite inzu zitazwi  zikorerwamo iyicarubozo  ku banyarwanda yangira abadepite kuzisura

Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yemeye ko Inzego z’iperereza zifite inzu zitazwi zikorerwamo iyicarubozo ku banyarwanda yangira abadepite kuzisura

Ubwanditsi 30 Aug 2019
Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Ubwanditsi 28 Nov 2016
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka

Ubwanditsi 16 Oct 2020
Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball

Munezero Valentine afatanyije na Mukandayisenga Benitha begukanye irushanwa rya Beach Volleyball

Ubwanditsi 16 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intumwa za UNICEF zo mu gihugu cya Finland zasuye Isange One Stop Center
Mu Mahanga

Intumwa za UNICEF zo mu gihugu cya Finland zasuye Isange One Stop Center

Ubwanditsi 27 Feb 2016
Ni igihe cyiza cya Afurika cyo gukosora amakosa menshi yakozwe- Perezida Kagame
POLITIKI

Ni igihe cyiza cya Afurika cyo gukosora amakosa menshi yakozwe- Perezida Kagame

Ubwanditsi 14 Jun 2019
Radio Itahuka mu buhungiro mu Bubiligi
ITOHOZA

Radio Itahuka mu buhungiro mu Bubiligi

Ubwanditsi 04 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru