• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi   |   29 Sep 2023

  • Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere   |   28 Sep 2023

  • Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Francis Gatare asubira muri RDB   |   28 Sep 2023

  • Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”   |   27 Sep 2023

  • Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana   |   27 Sep 2023

  • APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League   |   26 Sep 2023

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mukuralinda wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire agiye gukura urujijo ku rubanza rwe

Mukuralinda wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire agiye gukura urujijo ku rubanza rwe

Editorial 06 Mar 2018 Mu Rwanda

Alain Mukuralinda wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire Victoire, mu cyumweru gitaha azasohora igitabo ahamya ko kizashyira ahabona byinshi ku bivugwa nabi kuri urwo rubanza, bamwe bafata ko afunzwe ku mpamvu za politiki cyangwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yarahamijwe ibyaha n’inkiko zibifitiye ububasha.

Umuhango wo kumurika iki gitabo Mukuralinda yise “Qui manipule qui?” kigaruka ku migendekere y’urubanza rwa Ingabire, uteganyijwe ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 8 Werurwe 2018, i Kigali.

Ingabire washinze ishyaka FDU Inkingi ritemewe mu Rwanda, yavuye mu Buholandi aruzamo ashaka guhatanira kuruyobora mu matora yo mu 2010, biza kugaragara ko hari ibyaha yakoze atangira gukurikiranwa mu butabera.

Ku wa 13 Ukuboza 2013 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru, ahamwe n’ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ifungwa rye ariko ryazamuye amagambo menshi ku bihugu n’imiryango mpuzamahanga, bamwe bavuga ko yafungiwe politiki; ko hari uburenganzira atahawe n’ibindi, kugeza ubwo intumwa zabo zinjiye mu Rwanda kenshi zitwaje izindi gahunda, zigamije guhura na Ingabire rwihishwa ariko imigambi yabo ikagenda ikemangwa.

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yo yageze aho isohora raporo inenga ubwisanzure bw’ubutabera bw’u Rwanda, inasaba ko urubanza rwa Ingabire rusubirwamo.

Ni ibintu Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko atumva impamvu yo kuvanga politiki mu bucamanza ndetse ko ari “agasuzuguro” kuba abantu basanzwe basaba igihugu gusubiramo urubanza rw’umuntu wanyuze mu nkiko zose.

Mu kiganiro na IGIHE, Mukuralinda wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire, avuga ko mu myaka ibiri ishize abantu batagira ingano bakunze kumubaza impamvu atavuga ku mugaragaro uko urwo rubanza rwagenze, aza gufata icyemezo cyo kwandika igitabo.

Yagize ati “Bamwe bagira bati mwaramuhimbiye, mwaramubeshyeye, mwaratekinitse, mwaramurenganyije, nta butabera… None igihe ni iki ngo buri wese ubyifuza amenye koko uko muri urwo rubanza byagenze, cyane cyane ko na madamu Ingabire yabibwiriye uko yabibonye. Ubwo buri wese amaze kwisomera no kumva impande zombi, nta marangamutima, azikuriramo umwanzuro ukwiye.”

Yakomeje agira ati “Igihe kirageze ngo Abanyarwanda by’umwihariko ndetse n’abandi bose muri rusange bamenye by’imvaho batagendeye ku mabwire n’amarangamutima uko byagenze koko muri ruriya rubanza.”

Mukuralinda wabaye umushinjacyaha wo ku rwego rw’igihugu igihe kinini akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, mu 2015 nibwo yandikiye Leta asaba guhagarika akazi kugeza igihe kitazwi. Hari ku mpamvu zirebana n’umuryango we yagombaga gusanga mu Buholandi ari naho aba kugeza ubu.

Alain Mukuralinda wari Umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire Victoire

2018-03-06
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’abahaze ubuzima babohora igihugu

Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’abahaze ubuzima babohora igihugu

Editorial 01 Oct 2017
Ubwo Perezida Kagame yifurizaga Polisi y’u Rwanda umwaka muhire wa 2018 yayihaye umukoro wo kurushaho kunoza ibyo ikora

Ubwo Perezida Kagame yifurizaga Polisi y’u Rwanda umwaka muhire wa 2018 yayihaye umukoro wo kurushaho kunoza ibyo ikora

Editorial 27 Dec 2017
Umugororwa yatorotse Gereza ya Huye akoresheje umugozi

Umugororwa yatorotse Gereza ya Huye akoresheje umugozi

Editorial 09 Apr 2018
Urubanza ruregwamo Mugisha Drake ukekwaho kwica Pastor Maggie rwasubitswe, umuryango wa Maggie watanze ikirego cy’indishyi

Urubanza ruregwamo Mugisha Drake ukekwaho kwica Pastor Maggie rwasubitswe, umuryango wa Maggie watanze ikirego cy’indishyi

Editorial 10 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

20 Sep 2023
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

15 Sep 2023
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

10 Sep 2023
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

05 Sep 2023
Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

30 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

24 Sep 2023
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

20 Sep 2023
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

20 Sep 2023
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

29 Aug 2023
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

26 Aug 2023
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

22 Aug 2023
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

22 Aug 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru