• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.

Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.

Ubwanditsi 23 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2020-2021, amakipe atandukanye akomeje gukina imikino ya gicuti, kuri uyu wa kane tariki ya 22 Mata 2021 ikipe ya Kiyovu SC yari yakiriye ikipe ya Polic FC naho kuri Sitade Amahoro ikipe ya APR FC yakira Rutsiro FC.

Mu mukino wabereye kuri Sitade ya Mumena i Nyamirambo, ikipe ya Kiyovu SC yari yakiriye ikipe ya Police FC maze ikipe y’urucaca ihatsindirwa ibitego 4-2, ku ruhande rwa Police FC ni ibitego byatsinzwe na Sibomana Patrick Pappy, Ndayishimiye Antoine Dominique, Twizerimana Martin Fabrice na Munyakazi Youssuf Lule mu gihe ku ruhande rwa Kiyovu yo yatsindiwe na Ngendahimana Eric ndetse na Ishimwe Kevin.

Muri uyu mukino ikipe ya Police niyo yatangiye neza by’umwihariko mu gice cya mbere kuko ubwo hari ku munota wa 37 w’umukino rutahizamu Nshuti Savio yahaye umupira mwiza Sibomana Patrick, nawe ahita awushyira mu rushundura neza, iki gitego cyakurikiwe n’icyatsinzwe ku munota wa 40 aho abakinnyi ba Police FC bavuye inyuma bahererekanya neza baha Dominique ahita atsinda igitego cya kabiri.

Mbere y’uko amakipe ajya ku ruhuka Police FC yatsinze ikindi gitego cya gatatu ubwo hari ku munota wa 43 w’umukino, ni igitego cyatsinzwe n’umukinnyi wo hagati mu kibuga Twizerimana Martin Fabrice wahoze akinira Kiyovu SC ayibonera igitego cyatandukanyije impande zombi z’igice cya mbere.

Amakipe avuye ku ruhuka, ikipe ya Kiyovu SC yari yakiriye uyu mukino niyo yatangiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 64 w’umukino nibwo abakinnyi b’inyuma ba Police FC bakoreye ikosa kuri rutahizamu Saba Robert, iri kosa ryakorewe mu rubuga rw’amahina ryahaye Penaliti Kiyovu maze Ishimwe Kevin uheruka kwinjira muri iyi kipe avuye muri APR FC atsinda iyo penaliti neza.

Nyuma y’iminota itatu gusa batsinze icyo gitego ubwo hari ku munota wa 67, umukinnyi wo hagati mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sport Ngendahimana Eric uzwi nka Gasongo wanahoze akinira ikipe ya Police FC yatsindiye Kiyovu igitego cya kabiri ubwo hari ku mupira ahawe na Serumogo Ally.

Ikipe ya Police FC yabonye igitego cya kane cyatsinzwe na Munyakazi Youssuf uzwi nka Lule, hari ku munota wa 81 w’umukino ubwo rutahizamu Mico Justin yakorewe ikosa na myugariro Mbogo Ally mu rubuga rw’amahina, umusifuzi yemeza ko ari penaliti maze Lule ayinjiza neza bityo binarangira umukino ari ibitego 4 bya Police FC kuri 2 bya Kiyovu SC.

Mu wundi mukino wabereye kuri sitade Amahoro I Remera APR FC yari yakiriye ikipe ya Rutsiro FC, ni umukino warangiye ikipe y’ingabo z’igihugu itsinze igitego kimwe ku busa.

Muri uyu umukino umutoza wa APR FC Mohammed Adil yari wahisemo gukinisha amakipe abiri atandukanye, warangiye ikipe ya APR FC itsinze igitego kimwe ku busa ni igitego cyatsinzwe ku munota wa 32′ gitsinzwe na Ruboneka Jean Bosco wari wabanje mu kibuga kuri uyu mukino.

Usibye uyu mukino, APR FC irateganya gukina indi mikino ibiri ya gicuti mbere y’uko shampiyona itangira, aho iteganya gukina na Marines FC ku cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 ndetse bakazakina na Mukura VS mu cyumweru gitaha.

Usibye iyi mikino yaraye ibaye, mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe umukino uzahuza ikipe ya Kiyovu SC izakira ikipe ya Mukura Victory Sport ndetse kandi ikipe ya Rayon Sports ikazakira ikipe ya Police FC.

2021-04-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi yatsinzwe na Cameroun, akomeza kuba aya nyuma mu itsinda

Amavubi yatsinzwe na Cameroun, akomeza kuba aya nyuma mu itsinda

Ubwanditsi 18 Nov 2019
Amafoto – APR FC isezereye Kiyovu SC isanga Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023

Amafoto – APR FC isezereye Kiyovu SC isanga Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023

Ubwanditsi 14 May 2023
Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup

Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 22 Apr 2017
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham

Ubwanditsi 25 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Ubwanditsi 28 Oct 2016
Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!
Amakuru

Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Ubwanditsi 20 May 2021
Miss Jojo warongowe na Minani Salim bibarutse umukobwa
SHOWBIZ

Miss Jojo warongowe na Minani Salim bibarutse umukobwa

Ubwanditsi 07 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru