• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Ubwanditsi 26 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ku munsi w’ejo mu ntara ya Bubanza mu gihugu cy’I Burundi habaye igitero cyigambwe n’umutwe wa RED Tabara wavuze ko wasize wishe abasirikari batandatu bagasenya n’ibiro by’ishyaka CNDD FDD. Nkuko Ndayishimiye yabigize indirimbo yahise yihutira gushinja Leta y’u Rwanda ko ifasha umutwe wa RED Tabara kandi ubarizwa mu burasirazuba bwa Kongo mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.

Kuva Ndayishimiye yishyira hamwe na Tshisekedi nyuma yo gutera umugongo Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba yakomeje gutera intero ko nawe abamurwanya baterwa inkunga ya Leta.

Ibi byaje gufata intera ubwo ingabo za Ndayishimiye zagiye gufasha Tshisekedi zigakubitwa inshuro n’umutwe wa M23 abenshi bakicwa abarokotse nabo basubira I Burundi bagafungwa.

Ubu biravugwa ko abasirikari barenga 200 bafunzwe bazira kuba baranze kurwanya umutwe wa M23.

Uwitwa Col Aaron Ndayishimiye wari woherejwe gutungura umutwe wa M23 byarangiye nawe bamufunze kuko yapfushije abasirikari benshi.

Mu rwego rwo kurangaza abaturage be, Ndayishimiye yitwaza u Rwanda ko ruri inyuma y’ibibazo afite.

U Burundi bwaherukaga kumvikana bushinja u Rwanda gukorana na RED Tabara, nyuma y’ikindi gitero uyu mutwe wari wagabye muri iki gihugu mu mpera za 2023.

Ni ibirego u Rwanda rwamaganira kure, rugashimangira ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano w’iki gihugu cy’igituranyi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, mu kiganiro aherutse kugirana na Africa Daily yavuze ko ntacyo rupfana n’ibikorwa bya RED Tabara.

Ati “Nta kuri na guto kuri muri ibyo, nta ruhare dufite mu bikorwa bya RED Tabara, ni umutwe ukorera muri Kivu y’Amajyepfo, mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa RDC ntabwo uri mu Rwanda, ntabwo ufashwa n’u Rwanda, nta ruhare tubifitemo. Abarundi bakwiriye guhangana n’iki kibazo ku giti cyabo na RDC, aho kugerageza kuzana u Rwanda mu bintu bitarureba.”

Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda n’u Burundi bitabanye neza ari ibintu bihangayikishije kuko ibihugu byombi bifite byinshi bibihuza.

Ati “Dufite impungenge, ntabwo ariko bikwiriye kuba bimeze, twakoze ibishoboka byose mu buryo bwa dipolomasi no mu bundi buryo kugira ngo tugerageze kugarura umubano mwiza, u Rwanda n’u Burundi bifitanye isano ya hafi, Abanyarwanda benshi babaye impunzi i Burundi, ubu dufite Abarundi b’impunzi mu Rwanda, ni ikintu kitari gikwiriye kuba cyarabaye.”

Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda ruhora rwiteguye ibiganiro mu gukemura ibibazo bitandukanye, gusa yemeza ko n’ibindi bihugu bikwiriye gutera intambwe mu kubahiriza ibiba byaganiriwe.

Ndayishimiye yakurikiye amafaranga muri Congo ariko bigaragara ko azahakura imbwa yiruka.

Arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi.

2024-02-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

N’iyo inzira ijya mu ijuru yanyura muri Uganda nashaka ahandi nyura – Uwirukanyweyo

N’iyo inzira ijya mu ijuru yanyura muri Uganda nashaka ahandi nyura – Uwirukanyweyo

Ubwanditsi 28 Feb 2019
AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y’umunsi wa 10

AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y’umunsi wa 10

Ubwanditsi 21 Nov 2022
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout

Ubwanditsi 08 May 2016
Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu

Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu

Ubwanditsi 26 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kizza Besigye na Bobi Wine bemeranyije amasezerano yo gukura Museveni ku butegetsi
POLITIKI

Kizza Besigye na Bobi Wine bemeranyije amasezerano yo gukura Museveni ku butegetsi

Ubwanditsi 10 May 2019
APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League
Amakuru

APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League

Ubwanditsi 16 Oct 2021
Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha
INKURU NYAMUKURU

Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Ubwanditsi 07 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru