• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyaruguru: Abantu bitwaje imbunda bongeye gutera abaturage barabasahura

Nyaruguru: Abantu bitwaje imbunda bongeye gutera abaturage barabasahura

Ubwanditsi 02 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bitwaje intwaro zirimo n’imbunda bongeye gutera abaturage mu murenge wa Nyabimata babasahura amatungo, ibiribwa, imyenda n’amafaranga.

Amakuru aturuka mu Karere ka Nyaruguru avuga ko ubwo bugizi bwa nabi bwabaye mu gicuku cyo kuri Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018 mu Mudugudu wa Cyumuzi, Akagari ka Ruhinga, aho batwaye n’abaturage babatwaje ibyo basahuye nyuma barabarekura.

Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Ruhinga yavuze ko abo bagizi ba nabi bahageze mu ijoro barasa amasasu make, basahura ibintu birimo imyenda, ibyo kurya n’amatungo magufi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhinga, Rubumba Francois Xavier, yavuze ko abo bagizi ba nabi basahuye abaturage imitungo itandukanye, bahita binjira mu ishyamba rya Nyungwe.

Yagize ati “Hari nka saa tanu z’ijoro baraza barasa amasasu make ariko nta muntu barashe. Basahuye mu ngo 14, basahuye imyenda irimo iy’abagore n’iy’abagabo; batwaye ihene ebyiri n’intama 12 ariko zishobora kwiyongera kuko izo nizo tumaze kumenya. Binjiye mu giturage ku buryo n’umuturage basanganaga amafaranga bayamwamburaga. Hari n’abaturage icyenda bari batwaye babatwaje ibyo basahuye ariko nyuma bagarutse. Bahise binjira mu ishyamba rya Nyungwe kuko duturanye naryo”.

Rubumba akomeza avuga ko muri iryo joro Ingabo z’Igihugu zabatabaye zikurikirana abo bagizi ba nabi.

Yakomeje agira ati “Mu ma saa sita z’ijoro Ingabo zadutabaye zikurikira abo bagizi ba nabi mu ishyamba rya Nyungwe, na n’ubu nibyo barimo ntabwo turamenya neza niba hari abafashwe”.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyaruguru Ushinzwe Imibereho Myiza, Collette Kayitesi, yavuze ko ubwo bugizi bwa nabi bwabaye koko ariko nta makuru arambuye yabitangaho kuko inzego z’umutekano ziri kubikurikirana.

Ati “Yego ni amabandi, inzego z’umutekano zirimo kubikurukirana, ni mu murenge wa Nyabimata nanone. Abashinzwe umutekano babirimo njyewe ntabwo ndabimenya neza”.

2018-07-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Ubwanditsi 04 Apr 2025
I Kinshasa hasinyiwe amasezerano  yo guhashya inyeshyamba zirimo niza Nyamwasa ziri mu misozi ya Minembwe

I Kinshasa hasinyiwe amasezerano  yo guhashya inyeshyamba zirimo niza Nyamwasa ziri mu misozi ya Minembwe

Ubwanditsi 01 Jun 2019
FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

Ubwanditsi 11 Jun 2020
Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera

Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera

RUSHYASHYA 18 May 2026

Igitekerezo kimwe

  1. Anna
    July 2, 20186:39 pm -

    Bashyireyo inkambi yabasirikare kuri iryo shyamba .

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DRC: Opozisiyo isaba Loni kwirinda amayeri ya Kabila mu kuburizamo amatora
POLITIKI

DRC: Opozisiyo isaba Loni kwirinda amayeri ya Kabila mu kuburizamo amatora

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Kayumba Nyamwasa azabazwe n’urupfu rw’ umucuruzi Victor Bayingana n’Assiel Kabera
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa azabazwe n’urupfu rw’ umucuruzi Victor Bayingana n’Assiel Kabera

Ubwanditsi 06 Nov 2018
CHAN2016:Zambie itsinze bigoranye umuturanyi zimbabwe
IMIKINO

CHAN2016:Zambie itsinze bigoranye umuturanyi zimbabwe

Ubwanditsi 19 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru