• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Ubwanditsi 08 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Iyo usesenguye iby’intambara ya Kongo, usanga ibyo Perezida Tshisekedi arimo ari nk’amatakaragasi, y’umuntu ubona ko ari mu minsi ye ya nyuma.

Arahihibikana ashakisha abarwanyi, nyamara abasesenguzi bemeza ko ikibazo afite atari umubare w’abasirikari cyangwa ibikoresho, ahubwo ari uko batagira urukundo rwo kwimana Kongo.

Dore nk’ubu, nk’uko tubikesha ” The Great Lakes Eye”, Tshisekedi akomeje gukusanya udukambwe twahoze mu gisirikari cya Habyarimana, ngo tumufashe kurwana na M23, ariko intego nyamukuru ari ukumufasha kugaba igitero ku Rwanda. Intambara bananiwe bakiri abasore se, bazayishobora ubu bagenza umutwe nk’uruyuzi?

Ibyo kuba badashoboye Tshisekedi ntabyo abona. Ubu ahubwo amaze no kubonera bamwe muri abo bajenosideri impapuro z’inzira zizabafasha kugera muri Kongo.

The Great Lakes Eye iravuga ko mu bamaze kuzibona, harimo Major BEM Faustin Ntilikina wahawe pasiporo ya Kongo-Kinshasa, akaba atuye ahitwa Strasbourg mu Bufaransa. Ni umujenosideri ruharwa, wishe Abatutsi muri Nyamirambo n’ahandi, akaba asanzwe anakorana na FDLR, yamuhaye ipeti rya “Général de brigade”.

Hari kandi Capitaine Innocent Sagahutu, umujenosideri wanabihamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rw”Arusha. Ni umwe mu barangije igihano bakaba bakibunga nka Gahini amaze kwica Abeli. Ari mu bacyangara muri Niger, yanabasabye kuva ku butaka bwayo. Sagahutu yamaze kubona pasiporo ya Burkina Fasso, akaba yitegura kwerekeza ku rugamba muri Kongo.

Muri kwa gupfunda imitwe aho ubonye nk’umuntu uhiriye mu nzu, ubutegetsi bwa Tshisekedi n’abamukurikira buhumyi barikomanga ku gatuza ngo Uburusiya bwabemereye ubufatanye mu bya gisirikari. Iyi nkunga se izazana n’umutima ukunda igihugu, ku buryo wanacyitangira bibaye ngombwa?

Iyo nkunga y’Abarusiya ije isanga iy’u Burundi n”iy’ibihugu bya SADC, byohereje imburamumaro z’abasirikari mu burasirazuba bwa Kongo, gufasha igisirikari cya leta , FARDC, kurwanya umutwe wa M23. Aba bose baza bikoreye ibibunda bya rutura n’indege z’intambara zihambaye, zirimo n’izitagira abapilote bita”drones”, ubundi zimenyerewe mu ntambara mpuzamahanga, nko muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo hagati.

Uretse ingabo za SADC n’iz’uBurundi kandi, FARDC inifashisha ibihumbi by’abajenosideri ba FDLR basanzwe mu mashyamba ya Kongo, abava buri munsi mu Burundi, muri za Malawi, Zambiya, Mozambique, Kongo Brazzaville n’ahandi hanyanyagiye Interamwe.

Mu burasirazuba bwa Kongo kandi, Leta inafashwa n’abacancuro bakomoka mu burasirazuba bw’uburayi, ndetse ubu haranavugwa abo muri Amerika bazwi nka” black water”, hakaba n”indi mitwe yitwaje intwaro isaga 200, yibumbiye mu cyo bise”Wazalendo”.

Kuva aba bose batangira kurwanya M23, ntisiba kubicamo benshi, ikanabambura bya bitwaro, ari nako yigarurira ubutitsa uduce tunyuranye kandi dukomeye.

Twanzura rero: Baba abarwanyi ba SADC n’Abarundi, zaba inkunga Uburusiya, Loni n’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe ngo bagiye guha abarwanirira Kongo barimo n’abajenosideri ba FDLR, byose bizaba imfabusa. Kwibwira ko iki kibazo cyarangizwa n’intambara ni ubuswa bukabije.

Niba abo bafatanyabikorwa batagenzwa no gusahura gusa ahubwo bakunda Tshisekedi koko, nibamugire inama ayoboke ameza y’ibiganiro, kuko nibyo byonyine bizazanira Kongo amahoro arambye.

Niba bitabaye ibyo rero, bazakomeza bazanire M23 ibyo bitwaro, kandi amaherezo Tshisekedi azabona urwo Mobutu yabonye muw’1996!

2024-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Ubwanditsi 11 Sep 2024
Umwiryane n’amacakubiri mu barwanya Leta y’u Rwanda

Umwiryane n’amacakubiri mu barwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 03 Jun 2019
Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball

Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball

Ubwanditsi 07 Aug 2023
Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Niba Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yaremeje ko mu Rwanda hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, ni iki cyabuza icyo gihugu koherereza u Rwanda abajenosideri gicumbikiye?

Ubwanditsi 29 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata – Kigali
IMIKINO

Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata – Kigali

Ubwanditsi 03 Mar 2019
Uganda: Museveni Arakangurira Abagande Kwinjiza Ibicuruzwa Mu Buryo Bwa Magendu Mu Rwanda
ITOHOZA

Uganda: Museveni Arakangurira Abagande Kwinjiza Ibicuruzwa Mu Buryo Bwa Magendu Mu Rwanda

Ubwanditsi 19 May 2019
Israel Mbonyi yasohoye indirimbo ya mbere kuri album ye nshya ’Sinzibagirwa’
KWAMAMAZA

Israel Mbonyi yasohoye indirimbo ya mbere kuri album ye nshya ’Sinzibagirwa’

Ubwanditsi 13 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru