• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ese ubwisanzure  bw’itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n’ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya”kirazira”, ntaho bitaniye n’uburozi.

Ese ubwisanzure  bw’itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n’ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya”kirazira”, ntaho bitaniye n’uburozi.

Ubwanditsi 03 May 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Rwanda

Tariki 03 Gicurasi buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru. Uyu uba ari umwanya wo kwibukiranya ko itangazamakuru ryubaha kirazira, ari umusemburo w’iterambere, kuko aho rikorwa kinyamwuga riba ijwi rya rubanda, ikiraro hagati y’abayobozi n’abayoborwa. Uba ari n’umunsi wo kwibutsa ubuyobozi bw’ibihugu ko kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru ari inshingano zabwo. Ni igihe cyo kuzirikana ko kwisanzura atari ukuba igisare.

Nyamara iyo usesenguye amateka y’itangazamakuru mu Rwanda rwo hambere, usanga ryaracuritse ibintu. Aho kuba umusingi w’amajyambere, ryakoreshejwe igihe kirekire mu gusenya Igihugu, kugeza n’aho ryifashishwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itangazamakuru rya nyuma ya Jenoside ryari ritegerejweho kubaka ikinyuranyo, abantu nka Kantano, Ngeze Hassan, Bemeriki, Ferdinand Nahimana n’abandi biyitaga abanyamakuru kandi ari abajenosideri , bagasigara mu mateka. Nibyo,  hari abanyamakuru bagerageje gukora umwuga utarimo umwanda. Abo ni abagize uruhare mu iterambere uRwanda rwagezeho mu ngeri nyinshi muri iyi myaka 27 ishize, zirimo ubumwe n’ubwiyunge, imibereho myiza y’abaturage, umutekano n’izindi.

Singambiriye gusiga icyasha itangazamakuru muri rusange, kuko hari abamenye gukoresha neza ubwisanzure aho kubwitiranya n’ubwigomeke. Icyakora mu Rwanda rwa none kuri bamwe(bagenda barushaho kuba benshi), urwishe ya nka ruracyayirimo. Inda nini yasumbye indagu, agari kujya ubwonko hajya igifu. Bihisha inyuma y’ubwisanzure, mikoro cyangwa ikaramu yabo bigahinduka  umuhoro wica.Abo ni abitiranya ubwisanzure n’ubwigomeke.

Biratangaje kubona uyu munsi ,umunyamakuru w’Umunyarwanda yifatanya n’ abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akambura agaciro  miliyoni isaga y’inzirakarengane zatikiriye muri iyo Jenoside, agakomeretsa abigambiriye abayirokotse. Ingero ntizibarika: GATANAZI Etienne yifatanyije n’abigaragambya ngo IDAMANGE Iryamugwiza ararengana, kandi yarapfobeje ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi, akanavugira mu ruhame amagambo agamije koreka uRwanda. Si ibyo gusa, Real Talk, televiziyo ya Gatanazi ubu yabaye umuyoborow’abatifuriza ineza uru Rwanda, nka INGABIRE Victoire,  Bernard NTAGANDA n’abandi bangizi, byose bikiririrwa “ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo”.  Televiziyo Ishema ya Padiri Thomas NAHIMANA n’umukozi we NIYONSENGA Dieudonné, iya KARASIRA Aimable, ikinyamakuru Umurabyo cya Agnès Nkusi UWIMANA, n’ibindi bikorera kuri murandasi, nta kindi bitangaza uretse guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ ibindi bigamje guhindanya isura y’uRwanda.

Igitangaje bose barabikora bagakomeza kwidegembya, ukaba wakeka ko inzego zishinzwe kugarura mu murongo  abatannye zitabona cyangwa zibishima.Wasobanura ute ukuntu uwo Agnès UWIMANA ashinjwa mu rukiko kwakira amafaranga y’imitwe y’iterabwoba agakomeza kwidegembya. Wasobanura ute ukuntu yandagaza ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda  ry’Abanyamakuru, bitoreye ubwabo, abwita “agatsiko k’amabandi”, ntakurikiranweho icyaha gusebanya mu ruhame. Iri jambo”agatsiko k’amabandi”, riswanzwe rizwi ku bigarasha n’interahamwe, barikoresha batuka ubuyobozi bw’uRwanda.

Mu by’ukuri rero, umunsi nk’uyu w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, wagombye kuba umwanya wo gushima abakora neza, ahakiri intege nke hagakubitwa umwoto, abangiza nkana bagakubitwa intahe mu gahanga. Abanyamakuru bakwiye kwibuka ko uburenganzira bwabo burangirira aho ubw’abandi baturage butangirira. Gusebanya, gukwiza ibihuha, kurya ruswa no kuba ibikoresho by’abagizi ba nabi, bigahanwa by’intangarugero, kuko ubwisanzure butandukanye n’ubwigomeke.

Ikoranabuhanga mu itumanaho ni ingenzi, ariko gushinga imbuga za Youtube zikora nk’izo tubona hanze aha, ni ukwimika Kangura na RTLM bishya. Inzego zibishinzwe cyane cyane iz’umutekano, nimuhaguruke, kuko kurebera abatoba amazi twese tunywaho, ni nko guha icyuho umurozi ejo akakumara ku rubyaro.

RUKUNDO Peace

Umusomyi wa Rushyashya

2021-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

ULK yakiriye abanyeshuri bashya mu mwaka wa 2017/18

ULK yakiriye abanyeshuri bashya mu mwaka wa 2017/18

Ubwanditsi 04 Oct 2017
Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Ubwanditsi 24 Jun 2023
Uruhuri rw’ingabo z’amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro

Uruhuri rw’ingabo z’amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro

Ubwanditsi 14 Mar 2023
Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Diane Rwigara agaruye kandi ubushotoranyi mu matora?

Ubwanditsi 10 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Udushya muri Rwanda Cultural Day :  Ex. Amb. Eugene-Richard Gasana ntiyashoboye kuboneka, Abanyamakuru  Anne Garrison na Jeremy Miller barasohorwa
POLITIKI

Udushya muri Rwanda Cultural Day : Ex. Amb. Eugene-Richard Gasana ntiyashoboye kuboneka, Abanyamakuru Anne Garrison na Jeremy Miller barasohorwa

Ubwanditsi 27 Sep 2016
Karongi: Abarobyi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu
Mu Mahanga

Karongi: Abarobyi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu

Ubwanditsi 02 Apr 2016
Polisi y’u Rwanda yahuguye abayobozi b’inzego z’ibanze basaga 8000 ku buryo bakumira ibyaha
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yahuguye abayobozi b’inzego z’ibanze basaga 8000 ku buryo bakumira ibyaha

Ubwanditsi 10 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru