• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»FESPAD : Zao Zoba yerekanye ubuhanga mu gitaramo gifungura, Sauti Sol irinubirwa

FESPAD : Zao Zoba yerekanye ubuhanga mu gitaramo gifungura, Sauti Sol irinubirwa

Ubwanditsi 30 Jul 2018 SHOWBIZ

Zao Zoba, umuhanzi waciye ibintu mu ndirimbo ye yitwa ‘Ancien Combattant’ yishimiwe n’abitabiriye igitaramo cya mbere cya FESPAD naho itsinda rya Sauti Sol ryagombaga kuririmbira i Kigali rihagera benshi batashye birangira ritaririmbye.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Nyakanga 2018, muri Parking ya Stade Amahoro, ahari hateraniye imbaga yitabiriye ibirori bifungura FESPAD igakomeza kwizihirwa itaramirwa n’abahanzi barimo Knowless Butera, Bruce Melodie ndetse na Zao Zoba wo muri Congo Brazzaville.

Ahagana saa mbiri abize umuziki mu ishuri rya WDA ryahoze ku Nyundo rikimurirwa i Muhanga babanje kukanyuzaho baririmba indirimbo zirimo “Humura Rwanda” ya Kamaliza ndetse na “Hora Ihorere Mama” ya Canjo Hamisi. Bakurikiwe na Igor Mabano wahize kuri ubu akaba abigisha yizihira benshi mu ndirimbo ze zitandukanye.

Knowless Butera yaririmbye “Ko Nashize,” “Sweet Mutima,” “Uzagaruke,” “Baramushaka,” “Ujya unkumbura,” ajya no ku z’abandi bahanzi zakanyujijeho nka “Ihorere Mwiza Wanjye” ya Orchestre Inono na “Naraye Ndose” ya Kamaliza. Uyu muhanzi yishimiwe n’abarimo urubyiruko rwari rwiganje muri iki gitaramo.

Yakurikiwe na Bruce Melodie wibanze ku ndirimbo ze zikunzwe muri iyi minsi n’izo yatangiriyeho kuririmba zamumenyekanishije. Yahereye ku ndirimbo “Ndumiwe,” “Ntundize,” “Embeera Zo,” “Ikinya,” “Twatoye Twatsinze,” asoreza ku iharawe yakoranye na Urban Boyz n’abandi bahanzi yitwa “Nta Kibazo” yanakoze mu buryo bw’igisirimba bigatangaza benshi.

Zao Zoba wari utegerejwe na benshi muri iki gitaramo yinjiye ku rubyiniro mu ngendo ya gisirikare ndetse yambaye nka bo. Yinjiye asuhuza abitabiriye mu Kinyarwanda ati “Amakuru ki? Amahoro.”

Yahise yanzika n’indirimbo “Ancient Combatant” yakanyujijeho hambere mu butumwa bwamagana intambara ayiririmba agendana n’abitabiriye iki gitaramo wabonaga ko bazi menshi mu magambo ayigize. Yakunze kwitsa ataka ibyiza yasanze mu Rwanda, mu nyikirizo yayo yongeramo amagambo yumvikanisha ko ari igihugu kitakiri ahabi.

Yagize ati “Urakabaho Rwanda, mwese nimumanike amaboko, igihugu gifite amahoro.”

Zao Zoba yishimiwe cyane mu ndirimbo ‘Ancient Combatant’

Yaririmbye izindi ndirimbo ze ebyiri zirimo “Soulard” na yo yamenyekanye cyane anerekana ubuhanga mu kwicurangira ‘guitar’ n’imbyino zihariye zashimishije abitabiriye iki gitaramo ku rwego rwo hejuru.

Nubwo uyu muhanzi yari amaze gususurutsa benshi ndetse bategereje gukomezanya uburyohe n’itsinda rya Sauti Sol, babwiwe ko riri kuva ku kibuga cy’indege rirahagera n’abari hafi y’ahabereye igitaramo bemererwa kwinjira ngo barebe aba bahanzi, ibyuma biranjije gutunganywa mu buryo butunguranye abitabiriye babwirwa ko Sauti Sol itakiririmbye.

Ibi byababaje benshi mu bari bayitegereje igihe kigera ku isaha yose bazi ko iri buririmbe ariko bikaza kurangira nubwo yari yahageze itiyeretse abafana. Amwe mu makuru avuga ko yari ifite ikindi gitaramo mu kabyiniro gihuje amasaha n’igihe yagereye i Kigali.

Abahanzi baririmbye mu gitaramo cya mbere cya FESPAD bari babanjirijwe n’ibirori byiganjemo imbyino byabaye ku manywa

Abahanzi bo mu Rwanda baririmbye muri iki gitaramo bacurangiwe na Sebeya Band igizwe n’abize umuziki mu ishuri rya WDA

Abahanzi bose baririmbye mu buryo bwa Live

Bruce Melodie ukunzwe mu ndirimbo ‘Nta Kibazo’

Ibirori byabanjirije igitaramo cya mbere cya FESPAD byakurikiwe n’abayobozi batandukanye

Knowless Butera yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zishimiwe n’abiganjemo urubyiruko bari bari muri iki gitaramo

Yakanyujijeho no mu gucuranga ‘guitar’

Yari afite n’ababyinnyi bamuherekeza mu mbyino zo muri Congo Brazaville

2018-07-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James agiye gushyira hanze Album ye ya Karindwi yise “Ubushobozi” izaba iriho indirimbo zisaga 15

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James agiye gushyira hanze Album ye ya Karindwi yise “Ubushobozi” izaba iriho indirimbo zisaga 15

Ubwanditsi 20 Sep 2021
Ibintu 10 MusoreMukobwa bitera ibyago  uramutse urekeye aho  gutera akabariro mu gihe wakamenyereye

Ibintu 10 MusoreMukobwa bitera ibyago uramutse urekeye aho gutera akabariro mu gihe wakamenyereye

Ubwanditsi 14 Jan 2017
Sinach yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali mu mvura ijojoba (Amafoto na Video)

Sinach yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali mu mvura ijojoba (Amafoto na Video)

Ubwanditsi 02 Apr 2018
HUYE: Abibye Charly na Nina batawe muri yombi

HUYE: Abibye Charly na Nina batawe muri yombi

Ubwanditsi 14 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Dr Vincent Biruta yamenyesheje Albert Shingiro ko u Rwanda Rwiteguye Gutanga Umusanzu Warwo mu Kuzahura Umubano w’Ibihugu byombi
Amakuru

Minisitiri Dr Vincent Biruta yamenyesheje Albert Shingiro ko u Rwanda Rwiteguye Gutanga Umusanzu Warwo mu Kuzahura Umubano w’Ibihugu byombi

Ubwanditsi 20 Oct 2020
Kongo yataye muri yombi abakekwaho kwica abantu 890
Mu Mahanga

Kongo yataye muri yombi abakekwaho kwica abantu 890

Ubwanditsi 13 Feb 2019
# Umwiherero :  ‘Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ‘, uri gusenya ikiduhuriza hamwe- Kagame [ VIDEO ]
Mu Mahanga

# Umwiherero : ‘Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ‘, uri gusenya ikiduhuriza hamwe- Kagame [ VIDEO ]

Ubwanditsi 01 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru