• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»# Umwiherero : ‘Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ‘, uri gusenya ikiduhuriza hamwe- Kagame [ VIDEO ]

# Umwiherero : ‘Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara ‘, uri gusenya ikiduhuriza hamwe- Kagame [ VIDEO ]

Ubwanditsi 01 Mar 2017 Mu Mahanga

“Niba ushobora guhaguruka ukavuga ko ari wowe kamara, uri gusenya ikiduhuriza hamwe. Ese ibyo dushaka kugeraho, birajyana n’ibikorwa byacu? ”

Ibi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabivuze ubwo yatangizaga Umwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’igihugu, uri kubera i Gabiro, abahamagarira kwisuzuma kugira ngo banoze ibyo bashinzwe gukora.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko uwo mwiherero barimo ari uwo gutuma bisuzuma kugira ngo ibyo basabwa gukora babinoze.Niho yahereye abahamagarira kugaruka ku ntego bagakora icyo Abanyarwanda babategerejeho.

-5929.jpg

-5928.jpg

Agira ati “Duhora twishimira ibyo twagezeho ariko se ni ukubera iki mutakora ibirenzeho. Hari ibintu tudakora kandi dufitiye ubushobozi bigatuma hari byinshi tutageraho.”

Perezida Kagame yabwiye abo bayobozi kandi ko bagomba gukorera hamwe, bagasenyera umugozi umwe buri wese yumva ko atari we kamara. Ibyo ngo bizatuma igihugu kigera kubyo kiyemeje.

-5927.jpg

-5926.jpg

Yakomeje ababwira ko bagomba gukoresha umutimanama wabo hagamijwe guteza imbere igihugu kuko “Ukoresheje umutima nama wawe ukakubwira igikwiye bituma uca ukubiri no kuba ntibindeba.”

Mu mwiherero niho abayobozi basuzumira hamwe imikorere yabo, baniyemeza kongera ingufu ahagaragaye intege nke hagamijwe iterambere rirambye ry’igihugu.
Umwiherero wa 2017 uzamara iminsi itanu aho kumara ibiri nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Ikindi ni uko muri uwo mwiherero hazabaho amatsinda atandukanye ukurikije gahunda z’ibanze za leta.

Hazabamo nk’itsinda riziga ku mibereho y’abaturage n’itsinda rirebana n’imiyoborere n’iriziga ku butabera n’uburenganzira bwa muntu muri ibyo byiciro.

-5925.jpg

-5924.jpg

Ijambo rya Perezida Kagame mu mwiherero i Gabiro

Source : KT

2017-03-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abavuga rikumvikana bo muri Gasabo bahawe ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’umutekano

Abavuga rikumvikana bo muri Gasabo bahawe ubumenyi ku bukangurambaga bw’isuku n’umutekano

Ubwanditsi 01 Aug 2016
Rulindo: Abanyeshuri bigishijwe uko bagomba gukoresha neza umuhanda

Rulindo: Abanyeshuri bigishijwe uko bagomba gukoresha neza umuhanda

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Ubwanditsi 15 Feb 2024
Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe

Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe

Ubwanditsi 29 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe ya Forefront Volleyball Club y’abagabo n’abagore yegukanye  irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye GSOB
Amakuru

Amakipe ya Forefront Volleyball Club y’abagabo n’abagore yegukanye irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye GSOB

Ubwanditsi 06 Mar 2023
Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje
Amakuru

Umuhungu wa Habyarimana yatanze ubuhamya ahuza nibyo Raporo Mutsinzi yatangaje

Ubwanditsi 12 Apr 2021
Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Ubwanditsi 04 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru