• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yinjiye mu rugamba rwo kurwanya Malaria

Polisi y’u Rwanda yinjiye mu rugamba rwo kurwanya Malaria

Ubwanditsi 10 Feb 2016 Mu Mahanga

​Nk’uko iterambere ry’ ubuzima ari kimwe mu byo ishyira imbere, Polisi y’u Rwanda yongereye ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria muri gahunda zayo zo kurengera ubuzima bw’abanyarwanda.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa abitangaza, ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria ni inyongera ku bukangurambaga butandukanye Polisi y’u Rwanda isanzwe ikora mu kurengera ubuzima n’imibereho by’abanyarwanda.

Yagize ati:”Nk’uko twagiye tubigenza ku bukangurambaga burwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iry’icuruzwa ry’abantu , iryo kurwanya ibiyobyabwenge, ni nako turimo gukorana n’abafatanyabikorwa bacu ku bwa Malaria.”

Yongeyeho ko ubu bukangurambaga buzakorerwa mu nzu z’inama, ku maradiyo na televiziyo, hakaba hazibandwa ku kwigisha abaturage ibyakorwa ngo Malaria ikumirwe.

ACP Twahirwa yongeyeho ati:”Ibi Polisi y’u Rwanda ibikora kubera ko n’ubundi abaturage badafite ubuzima nta mutekano baba bafite , niyo mpamvu nyuma y’inshingano zacu z’ibanze, tubona ari na ngombwa kwita ku buzima bw’abaturage tubigisha ku kintu nk’iki, tubifitiye ubumenyi kandi igihe ni iki ngo turandure Malaria mu Rwanda.”

ACP Twahirwa avuga ko ubu bukangurambaga buje buruta ubusanzwe bukorwa mu bijyanye n’imibereho y’abaturage.

Gahunda y’ubuzima muri Polisi y’u Rwanda kandi ,itangirira ku bitaro bikuru bya Kacyiru ari nabyo bifite ishami rikuru rya Isange One Stop Center ritanga ubujyanama, rikavura kandi rikunganira abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana riboneka mu miryango.

Polisi y’u Rwanda kandi ifite ibindi bigo 17 bya Isange One Stop Center n’ibigo nderabuzima 12 mu gihugu hose.

Mu myaka 3 ishize, Polisi y’u Rwanda yatanze inzitiramubu 5000 n’ubwishingizi bwo kwivuza mu miryango 5000 itishoboye.

Ubukangurambaga burwanya Malaria bwa Polisi y’u Rwanda buje nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi , mu kwezi gushize atangije ubukangurambaga bw’amezi 12 bwo kurwanya Malaria n’isuku nke mu karere ka Bugesera.

RNP

2016-02-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro tariki ya 19/02/2016

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro tariki ya 19/02/2016

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Huye: Abagize urwego rwa DASSO basabwe kuba indakemwa

Huye: Abagize urwego rwa DASSO basabwe kuba indakemwa

Ubwanditsi 25 Feb 2016
ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa

Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 11 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ukuri guca muziko ntigushye: Uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside rukomeje kugaragazwa
INKURU NYAMUKURU

Ukuri guca muziko ntigushye: Uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside rukomeje kugaragazwa

Ubwanditsi 06 Apr 2018
Bizimana Djihad yavuye mu ikipe ya Kryvbas yo muri Ukraine ajya muri Al Ahly yo muri Libya, Rafael York we yerekeje muri ZED FC yo mu Misiri
Amakuru

Bizimana Djihad yavuye mu ikipe ya Kryvbas yo muri Ukraine ajya muri Al Ahly yo muri Libya, Rafael York we yerekeje muri ZED FC yo mu Misiri

Ubwanditsi 06 Feb 2025
Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya bahuye baganira ku mutekano w’ibihugu byombi
Mu Rwanda

Abayobozi ba Polisi z’u Rwanda na Tanzaniya bahuye baganira ku mutekano w’ibihugu byombi

Ubwanditsi 05 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru