• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»HUYE: Abibye Charly na Nina batawe muri yombi

HUYE: Abibye Charly na Nina batawe muri yombi

Ubwanditsi 14 Nov 2017 SHOWBIZ

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye  inkuru y’uko abahanzikazi Charly na Nina bibwe amasakoshi yabo arimo n’amatelefone ndetse n’ibindi bigendanwa, muri aya masakoshi kandi hari harimo bimwe mu byangombwa by’aba bakobwa.

Kuri ubu, bamaze gusubizwa ibyo bari bibwe  byose ababyibye batabwa muri yombi.

Aba bahanzi bari bamanutse i Huye ku wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2017 aho bari bagiye gutaramira abanyeshuri mu ngendo bakoranaga na sosiyete ya MTN Rwanda bazenguruka kaminuza zitandukanye.  Kuri uwo munsi hakaba hari hatahiwe Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, igitaramo cyabereye mu nzu mberabyombi y’akarere ka Huye.

Ubwo bari muri iki gitaramo aba bahanzikazi basoje kuririmba bagiye mu modoka basanga hari abayibakinguriye biba ibintu hafi ya byose basizemo harimo amasakoshe arimo ibyangombwa, amafaranga ndetse n’ibindi bintu nkenerwa abakobwa bitwaza mu ngendo. Usibye ibi ariko aba bajura ngo banibye ama telefone yabo nk’uko byatangajwe na Muyoboke Alex umujyanama w’aba bahanzikazi.

Polisi y’igihugu yatangaje ko abibye aba bahanzikazi bamaze gutabwa muri yombi ndetse n’ibyo bari bibye bikaba byarafashwe ndetse bigashyikirizwa ba nyirabyo.  Umuvugizi wa Police ACP Theos Badege, yagize ati”

“Nibyo koko ibyo abo bahanzikazi bari bibwe byamaze gufatwa ndetse byahawe ba nyirabyo hafi ya byose, ndetse n’abakekwa ko bari babibye batawe muri yombi barafungwa. Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017 barashyikirizwa ubushinjacyaha.”

Muyoboke Alex usanzwe akurikirana inyungu za Charly na Nina, yavuze ko ibyo bari bibwe babibonye usibye telephone imwe gusa itaraboneka, ariko uyu mugabo ndetse  ashimira bikomeye Polisi y’u Rwanda imbaraga ikoresha mu gufata abagizi ba nabi ngo baryozwe ubugizi bwa nabi baba bakoze.

“Twamaze guhabwa ibyo twari twibwe, twari twihebye tuzi ko byarangiye ariko Polisi yacu ntijya iryama iba iturebera. Ubu bamaze kudushyikiriza ibyari byibwe hafi ya byose. Ni abo gushimirwa.-Alex Muyoboke”

ACP Theos Badege yavuze ko bagikomeje gushakisha ibitarafatwa ku buryo vuba biri bube byamaze kugaruzwa. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abanyarwanda muri rusange ko agomba kugira uruhare mu gucunga ibyabo kuko ngo n’ubwo mu Rwanda hari umutekano uhagije ariko abantu batagomba kwirara ngo babe barara badakinze cyangwa ngo babe basiga imodoka ahantu hatemewe batanazikinze kandi bazi ko harimo ibintu by’agaciro.

Twibukiranye ko aba bahanzikazi bamaze gusubizwa ibyo bari bibwe kuri ubu bakomeje kwitegura igitaramo gikomeye cyo kumurika Album yabo ya mbere bazashyira hanze tariki 1 Ukuboza 2017 igitaramo cyizabera muri Camp Kigali, kikazitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare bazaba baje kubashyigikira barimo Juliana Kanyomozi, Big Farious, Geosteady, Yvan Buravan, Dj Pius ndetse na Andy Bumuntu.

2017-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda: Bwa mbere hahembwe ‘Couple’ y’umwaka

Rwanda: Bwa mbere hahembwe ‘Couple’ y’umwaka

Ubwanditsi 23 Dec 2017
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

RUSHYASHYA 13 Jun 2026
Mahombi wamamaye mu ndirimbo “Coconut Tree” ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League BAL.

Mahombi wamamaye mu ndirimbo “Coconut Tree” ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League BAL.

Ubwanditsi 15 May 2021
Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Ubwanditsi 17 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro
Mu Mahanga

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Ubwanditsi 30 Jun 2016
Ubuhamya bwa Ange  wonkejwe, akanarerwa n’uwamutoye muri Jenoside
HIRYA NO HINO

Ubuhamya bwa Ange wonkejwe, akanarerwa n’uwamutoye muri Jenoside

Ubwanditsi 16 Apr 2017
“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba”  Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz
Amakuru

“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba” Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

Ubwanditsi 14 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru