• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Sinach yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali mu mvura ijojoba (Amafoto na Video)

Sinach yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali mu mvura ijojoba (Amafoto na Video)

Ubwanditsi 02 Apr 2018 SHOWBIZ

Mu mvura ijojoba n’imbeho y’ubutita, umuhanzi Osinachi Joseph [Sinach] yataramiye ibihumbi by’abihebeye umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana mu gitaramo cya Easter Celebration cyateguwe na Patient Bizimana cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 1 Mata 2018.

Easter Celebration Pan African Chapter yahuriranye n’imvura yatangiye kugwa ubwo abahanzi bayitumiwemo bisuganyaga mbere yo kujya ku rubyiniro.

Abantu batangiye kugera aho igitaramo cyabereye mu Marembo ya Stade Amahoro ahagana saa munani ndetse mu mihanda y’i Remera hari urujya n’uruza rw’abacyerekezamo ndetse bamwe bafashe ibyicaro.

Ibicu bikimara kumanura imvura ahagana saa kumi na 29, abari bicaye banyarutse bashaka aho bikinga, bongera kuhagaruka nyuma y’isaha n’iminota 28 itangiye guhita. Nubwo ibicu byari bibuditse imvura, ntibyabujije abiganjemo abakinnyi, abahanzi, abavugabutumwa n’abandi kwitabira igitaramo cyanditse amateka yo kuba aricyo cya mbere mu biremereye mu muziki uhimbaza Imana cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro.

Iki gitaramo cyari cyakoranyirije hamwe abakomeye mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda bayobowe na Patient Bizimana wagiteguye; Israel Mbonyi uri mu bakunzwe cyane na Uwimana Aimé ufatwa nk’inararibonye mu ndirimbo ziramya Imana. Aba bahanzi bari baherekejwe n’icyamamare, Sinach uri mu bakomeye muri Afurika ari nawe wasoje igitaramo.

Ahagana saa 18:08 nibwo Uwimana Aimé yageze ku rubyiniro, mu gihe abakunzi b’umuziki we bari bakiri kwisuganya bagaruka mu byicaro byabo.

Uyu muhanzi wishimiwe mu ndirimbo “Here I am to Worship”, “Nyibutsa” na ‘‘Akira amashimwe’’, yakurikiwe na Mbonyi Israel wongeye kwerekwa urukundo kubera ibihangano bye byururutsa imitima bikayiremamo ibyiringiro. Yahise akorerwa mu ngata na Patient Bizimana ari nawe wakiriye Sinach, wari witabwe n’imbaga.

Abahanzi bagaragaje ko bahagaze bwuma baherekezwaga n’amashyi y’urufaya nyuma yo kuririmba nk’ikimenyetso cy’uko abari mu gitaramo banyuzwe n’ubutumwa busasiwe n’amajwi agororotse n’umuziki uzira amakaraza.

Sinach yakuriwe ingofero i Kigali

Ibyishimo by’indunduro abitabiriye Easter Celebration babihawe n’Umunya-Nigeria Sinach ari nawe wasoje igitaramo.

Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro ategerejwe n’amatsiko menshi, ahagana saa 20:39 nyuma y’iminota 19, itsinda rye rigenzura neza ibyuma byifashishijwe hacurangwa umuziki w’umwimerere unyura amatwi ya benshi.

 

Sinach yanyuze abitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali mu mvura ijojoba

Sinach yahamagawe imvura iri kugwa ariko ntiyigeze ikangaranya abari mu mwuka wo kuramya kuko abenshi buriye intebe aho bamwitegera neza, bamuhanga ijisho.

Akigera imbere y’imbaga yahise asaba Abanyakigali guha Imana icyubahiro. Yagize ati “Ni bande Imana yakoreye ibikomeye muri mwe? Muyishime.”

Mu minota 89 yamaze aririmba adahagaze, buri ndirimbo yose yumvikanaga nk’imenyerewe mu matwi y’Abanyarwanda ndetse yateraga bakamwikiriza.

Yaririmbye indirimbo nyinshi yamenyekanyeho cyane zirimo “I stand amazed”, “Jesus is Alive”, ‘‘Rejoice’’, ‘‘Nothing is impossible’’, “Way maker” na ‘‘He did it again’’, ariko biba akarusho ageze kuri I Know who I am yari yabitse nk’urwibutso yasigiye abitabiriye igitaramo.

Uyu muhanzi yanyuzagamo akaganira n’abantu akomoza ku butumwa bubumbatiye agaciro k’umusaraba Yesu yabambweho. Ati ‘‘Ni bande muri mwe bazi ko yazutse (Yesu) ari mu bazima. Uburwayi, ubukene, ubwoba, ntibukwiye kugutera ubwoba kuko Yesu ari muri wowe. Ndabizi ko mufite inzozi. Mumenye ko abika isezerano kugeza arisohoje.’’

Sinach yakomoje ku bwiza bw’Abanyarwanda avuga ko bibitsemo impano yo kuramya Imana ndetse abahanurira ko imbere habo huje ituze.

Ati ‘‘Ndabahanurira ku hazaza hanyu. Ndategeka ahazaza. Vuga uti ibiganza byanjye, umuryango, ibyanjye byose bifite umugisha. Abavutse ubwa kabiri dufite umugisha.’’

Sinach yaririmbaga azenguruka urubyiniro rwose ndetse abyinana n’abakunzi b’izihimbaza Imana.

Yageze ku yitwa “I know who I am”, abantu bose barizihirwa ndetse abasaba gucana amatoroshi ya telefone zabo, bafatana urunana baririmba.

Iyi ndirimbo niyo yasorejeho saa 22:08, ahita anafata ifoto y’urwibutso rw’igitaramo yakoreye mu Mujyi wa Kigali.

Patient yaririmbye iziganjemo ubutumwa bwo gucungurwa

Patient Bizimana wageze imbere y’abitabye ubutumire bwe saa moya n’iminota 14 yakirizwa amashyi y’urufaya. Yanzitse na ‘‘Ubwo buntu’’, yateye yikirizwa n’urwunge rw’amajwi menshi.

Patient yaririmbye indirimbo ziganjemo ubutumwa bugaruka ku gucungurwa kw’abari mu Isi bihurirana n’Umunsi wa Pasika.

Yifashishije izirimo ‘‘Ni Muzima’’ ya Singiza Music n’iyitwa ‘‘Ibitambo’’ ya Dusabe Alexis. Byabaye akarusho ageze ku yitwa ‘‘Menye neza’’ iri mu zo yamenyekanyeho cyane yaririmbwe na buri wese mu bitabiriye igitaramo, ayiherekesha iyitwa ‘‘Andyohera cyane’’ nayo yashyize abantu mu mwuka.

 

Patient yaririmbye indirimbo ye nshya yise “Ikimenyetso” aho avuga uko i Gologota yahaboneye umudendezo w’agakiza k’ineza ya Yesu

Patient yasoreje ku ndirimbo zirimo ‘‘Ndaje’’ mu gihe imvura yarushagaho gukaza umuriri ari nako abafite imitaka bayiyegereza nubwo bitababuzaga gutera intambwe nto bakabyina birengagije imvura yari ibari ku bitugu.

Mu ijambo rito Patient Bizimana yashimiye abantu bose bitabiriye ubutumire mu gitaramo cye by’umwihariko ko batakanzwe n’imvura.

Yagize ati “Ndashima abantu mwese mwaje kwifatanya nanjye mu gitaramo. Mwakoze kwihanganira imvura. Ndabashimira mwese n’umubyeyi wanjye wihanganiye imvura y’amahindu.”

Israel Mbonyi yeretswe urukundo

Abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana mu byiciro byose kuva mu bato, urubyiruko n’abakuze bagaragaje kunyurwa n’indirimbo za Israel Mbonyi, umunyempano wigaruriye imitima ya benshi.

Uyu muhanzi ukunzwe by’umwihariko amagambo ye yatumye ibihumbi by’abari mu marembo ya Stade Amahoro bagaragaza imbamutima zabo batangira kuramya ndetse baririmbana na we ijambo ku rindi.

Uyu musore yaririmbye “Nzibyo nibwira”, abantu batangira kunyeganyega bagaragaza gukorwaho n’ubutumwa buyirimo. Yakurikijeho “Ku marembo y’ijuru” yishimiwe bidasanzwe.

Mbonyi yasezeye abakunzi b’ibihangano bye mu yitwa “Sinzibagirwa”, yaje ari nk’umwambaro ufureba abari batangiye kwigunga kubera imbeho, ibinjiza mu munyenga wo gufashwa.

 

Israel Mbonyi aririmba ati “Hari ubuzima”, indirimbo yishimiwe na benshi

Iki gitaramo cyanditse amateka kuko usibye ubwinshi bw’imitaka yari mu kirere cy’aho cyabereye, abacyitabiriye bamaze hafi amasaha arenga atandatu bahagaze nta wicara.

Nubwo hari abatakanzwe n’imvura yaguye i Kigali, bakayihata ibitugu hari abavugiraga mu matamatama ko yadobeje igitaramo, mu gihe abandi bari banyuzwe ndetse banyotewe gukomeza kugaburirwa ijambo ry’Imana rinyuze mu ndirimbo.

Patient Bizimana utegura iki gitaramo cya ‘Easter Celebration’ mu mwaka wa 2019, yihaye intego yo kuzazana umuhanzi uzaturuka hanze ya Afurika mu 2019.

 

Itsinda ry’abaririmbyi babarizwa muri Worship Team yo muri Restoration Church Masoro nibo bari bagaragiye abahanzi

 

Yahanitse ijwi cyane aririmba ati “Victory belongs to Jesus”

 

Uwimana Aimé yafatanyije n’abitabiriye Easter Celebration kwizihiza Pasika

 

Uwimana yanyuzagamo akavuga ati “Turi hano kuvuga ko Imana yacu ikomeye”

 

Uyu muhanzi yishimiwe cyane mu ndirimbo ‘‘Akira amashimwe’’

 

Abenshi bari bitwaje imitaka irimo n’uw’Uruganda rwa Bralirwa yo kwikinga imvura

 

Iki gitaramo cyagaragayemo abacuranzi bafite ubumenyi bw’umuziki

 

Umuziki wacurangiwe muri iki gitaramo wari inyuramatwi

 

 

Yakirigise imirya ya gitari, benshi barizihirwa

 

Abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana ntibakanzwe n’imvura bitabiriye igitaramo ari benshi

 

Mbonyi yageze ku rubyiniro aririmba iyitwa “Nzi ibyo nibwira”

 

Israel Mbonyi yongeye kwerekwa urukundo ruhebuje

 

Mbonyi ni umunyempano wigaruriye imitima ya benshi

 

Yakoresheje indirimbo ze zizwe yasohoye kuri album ye ya mbere ‘‘Number One’’ n’iya kabiri yise ‘‘Intashyo’’

 

Mbonyi yaririmbye, abantu benshi batangira guhembuka

 

Mbonyi yasezeye abakunzi b’ibihangano bye mu yitwa “Sinzibagirwa”

 

Mbonyi yasezeye abakunzi b’ibihangano bye mu yitwa “Sinzibagirwa”

 

 

Patient Bizimana yataramiye abakunzi b’ibihangano bye

 

Yaririmbye indirimbo zirimo ubutumwa buvuga ku musaraba

 

 

 

 

Bizimana Patient yashimiye abitabiriye igitaramo cye mu mvura y’amahindu

 

Patient ati “Ibitambo by’intama sibyo byaducunguye”

 

Patient Bizimana akoresha imbaraga nyinshi mu bitaramo bye

 

Bizimana yizihiwe asimbuka ajya mu bicu

 

 

Pasiteri Lydia Masasu yasengeye abemeye kwihana, bakava mu byaha

 

Munyaribanje Leonard ubyara Patient Bizimana yasusurukije abitabiriye igitaramo abaririmbira

 

 

Sinach yashimangiye ko Abanyarwanda bafite impano yo kuramya Imana

 

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana muri Afurika, Osinachi Joseph yamamaye mu ndirimbo zirimo “I know who I am”

 

Sinach ari mu bahanzi bafite ubuhanga bwihariye mu muziki wo guhimbaza Imana

 

Sinach yizihije Pasika ataramana n’Abanyarwanda

 

Sinach yatuye amagambo meza ku bitabiriye igitaramo ndetse n’imiryango yabo

 

 

Benshi bari banyotewe kubona Sinach aririmba indirimbo ze bakunze cyane

 

Yabasabye gucana amatoroshi ya telefone

 

Sinach n’itsinda ry’abaje bamuherekeje bacuranze umuziki wuje ubuhanga

 

Yanyuzagamo akababaza ati “Kigali muzi abo muri bo?”, bose ibyishimo bikabasaga

 

 

Sinach ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umuramyi uyobora abandi [worship leader] muri Christ Embassy i Lagos muri Nigeria

 

Mu 2016, Sinach yahawe igihembo cyitwa African Achievers’ Award for Global Excellence, icy’umuhanzi wahize abandi muri Afurika y’Uburengerazuba yahawe na Groove Awards yo muri Kenya

 

Bizimana Patient yashimiye Sinach wemeye ubutumire bwe, akaza kwizihizanya Pasika n’Abanyarwanda

Source : IGIHE

2018-04-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FIilime I Bwiza Yamuritswe k’Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya  Canal Olympia

FIilime I Bwiza Yamuritswe k’Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya Canal Olympia

Ubwanditsi 16 Dec 2021
ShaddyBoo yinjiye mu bantu 5 bagizwe ibimenyabose n’amagambo bavuze agatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga kubera ijambo  ‘Odeur ya Ocean’

ShaddyBoo yinjiye mu bantu 5 bagizwe ibimenyabose n’amagambo bavuze agatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga kubera ijambo ‘Odeur ya Ocean’

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Ntabwo Uwera Dalila  yabaye  Miss  wambere mu Rwanda  nkuko bimaze iminsi byandikwa mu binyamakuru, kuko uwabaye Miss Rwanda 1992  yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntabwo Uwera Dalila yabaye Miss wambere mu Rwanda nkuko bimaze iminsi byandikwa mu binyamakuru, kuko uwabaye Miss Rwanda 1992 yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Umuhanzi Sheebah Karungi yarokotse igico cy’amabandi

Umuhanzi Sheebah Karungi yarokotse igico cy’amabandi

Ubwanditsi 14 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mugihe umubano wa Diamond na Zari uri kuyoyoka [ Shaddy boo yagaragaye mu birori by’isabukuru ya Diamond ]
Mu Mahanga

Mugihe umubano wa Diamond na Zari uri kuyoyoka [ Shaddy boo yagaragaye mu birori by’isabukuru ya Diamond ]

Ubwanditsi 04 Oct 2017
Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye
POLITIKI

Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye

Ubwanditsi 14 Jan 2018
Uko Umukino wahuzaga Amavubi na Sudani  wahagaritswe kubera imvururu mu kibuga
IMIKINO

Uko Umukino wahuzaga Amavubi na Sudani wahagaritswe kubera imvururu mu kibuga

Ubwanditsi 07 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru