• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Ubwanditsi 09 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amakuru akomeje kutugeraho aravuga ko muri wa mutwe FDLR ugizwe ahanini n’abajenosideri, ukomeje gushegeshwa n’ibitero ingabo za RDC(FARDC) zidasiba kuwugabaho, abarwanyi bawo bagapfa nk’udushwiriri. Ibi biraza byiyongera ku macakubiri nayo yamaze kuba akarande, agatuma bagambanirana, abitwa ngo ni abasirikari bakuru bakicwa buri munsi.

Ubu noneho ubushyamirane bwarushijeho kukomera hagati ya Generali Iyamuremye Gaston alias Byiringiro Victor, perezida wa FDLR, na generali Omega ,umukuru w’igisirikari cy’uwo mutwe w’iterabwoba. Uretse kurwanira ubutegetsi n’ibyubahiro , inda nini basanganywe nayo yarababase, ku buryo batabasha kugabana ibisahu, birirwa bambura abaturage b’Abanyekongo mu duce nka Teritwari ya Rutchuru FDLR yagize indiri, dore ko ari naho Gen Byiringiro Victor afite icyicaro.

Igenzura ryakozwe n’ imiryango mpuzamahanga rigaragaza ko buri kwezi FDLR yinjiza nibura ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika(ni hafi miliyoni 30 ushyize mu manyarwanda). Icyakora ngo aya mafaranga kera yari menshi kurushaho, akaba yaragabanutse kubera ibitero bya FARDC, byanabambuye ahantu hanini bacukuraga amabuye y’agaciro, bakabaza imbaho, bagatwika amakara , bakanasoresha abaturage nkaho ari ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro muri Kongo. Kuba rero ibisahu byaragabanutse, muri FDLR byabaye nka bamwe basangira ubusa bakitana ibisambo. Umukuru w’igisirikari Gen Omega arashinja Gen Byiringiro kwikubira umutungo,ku buryo n’abasirikari badashobora kubona iby’ibanze nk’imyenda, imiti n’ibiribwa. Aba bombi bagerageje gutumiza inama yo kwiga ibi bibazo ariko bipfuba inshuro nyinshi kubera urwikekwe, buri wese atinya ko bamutega igico ajya cyangwa ava muri iyo nama, nk’uko byagendekeye ba Generali « Kalebu » na Secyugu, n’abandi benshi bishwe kubera akagambane.

Ubu rero igisigaye ni ukugendera ku ndagu kuko izindi mbaraga zigenda zikendera. Ubu hari itsinda ry’abagore ryitwa « YESU NTUNSIGE », rishinzwe gusa kubwira FDLR niba iri burenze umunsi, ariko naryo riri mu mazi abira kuko hari ubwo ribeshya ko ibintu ari bizima, uwo munsi FARDC ikabicamo ijana !

Indagu ziheruka « Yesu Ntunsige » yagiriye inama inyeshyamba nkuru ko Gen Kalume yavanwa ku mwanya w’umukuru w’ibikorwa bya politiki(G5) akagirwa ushinzwe iperereza(G2), ariko nabyo birakemangwa,kuko Gen Kalume afite ubwoba ko ari umutego mutindi ushobora kumuhitana. Ibikorwa by’inyangabirama nabyo ubwabyo ntibirama, amaraso basize bamennye mu Rwanda n’ay’inzirakarengane bamena buri munsi muri Kongo azakomeza kubasama.

2020-11-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Ubwanditsi 20 May 2024
Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Perezida Kagame asanga ibigo by’ubwishingizi bikeneye amavugurura mu mikorere

Perezida Kagame asanga ibigo by’ubwishingizi bikeneye amavugurura mu mikorere

Ubwanditsi 12 Feb 2018
Umugore wa Muhoozi Kainerugaba na murumuna we, bakaba n’abakobwa ba Sam Kuteesa banyereje asaga miliyari 6,4 z’amashilingi ya Uganda

Umugore wa Muhoozi Kainerugaba na murumuna we, bakaba n’abakobwa ba Sam Kuteesa banyereje asaga miliyari 6,4 z’amashilingi ya Uganda

Ubwanditsi 07 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yagabanye amanota na Club Africain i Kigali
IMIKINO

APR FC yagabanye amanota na Club Africain i Kigali

Ubwanditsi 29 Nov 2018
Umutwe w’iterabwoba wa RNC urasaba Perezida w’u Burundi kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwakwemera gushyikirana n’ibyihebe?
Amakuru

Umutwe w’iterabwoba wa RNC urasaba Perezida w’u Burundi kuba umuhuza hagati yawo n’u Rwanda. Ese u Rwanda rwakwemera gushyikirana n’ibyihebe?

Ubwanditsi 23 Mar 2022
Kayumba uhunahuna muri Kongo kuva muri 2010 ubanza icyo ashaka yarakibonye
INKURU NYAMUKURU

Kayumba uhunahuna muri Kongo kuva muri 2010 ubanza icyo ashaka yarakibonye

Ubwanditsi 07 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru