• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bamwe mu bakoresha amahano  Idamange Yvonne barazwi: Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, abana b’abajenosideri bibumbiye muri Jambo ASBL, na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda.

Bamwe mu bakoresha amahano  Idamange Yvonne barazwi: Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, abana b’abajenosideri bibumbiye muri Jambo ASBL, na bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda.

Ubwanditsi 13 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya arerekana ko wa mugore Idamange Yvonne wadukanye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no guharabika ubuyobozi bw’uRwanda, asanganywe ubucuti bwihariye n’abo mu mitwe y’iterabwoba itegura kugirira nabi Abanyarwanda.

Muri izo nkoramutima za Idamange Yvonne harimo Ingabire Victoire wanafungiwe ibyaha nk’ibyo Idamange yagombye gukurikiranwaho,  Ntaganda  Bernard uhora wiyitirira ishyaka PS-Imberakuri kugirango ashobore kwitwa umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi maze avuge ibyo ashaka, hakabamo rero n’abayoboke ba Jambo Asbl bakomoka ku bajenosideri, bakaba barahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko mu by’ukuri bagambiriye gutagatifuza ababyeyi babo bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa.

Kuri aba bose hiyongeraho abanyamahanga batifuriza icyiza uRwanda, n’ikimenyimenyi umunyakanadakazi Judi Rever,uhora mu bikorwa bigoreka amateka y’uRwanda, yabaye uwa mbere mu gushimagiza amahomvu ya Idamange Yvonne. Abandi bashyirwa mu majwi ni bamwe mu banyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru mpuzamahanga mu Rwanda. Uwaduhaye amakuru afite ibimenyetso bifatika.

Uwo muntu usanzwe atanga  amakuru yizewe,  yatubwiye ko hagati y’ Ugushyingo 2020 na Mutarama 2021, Idamange yagiye mu rugo kwa Ingabire Victoire inshuro nibura  4, ahurira yo na Ntaganda Bernard, abanyamakuru Gatanazi Etienne wa Real Talk na DW, na Eric Bagiruwubusa w’Ijwi rya Amerika. Muri iyo mibonano,  Idamange Yvonne yagishaga inama izo nshuti ze ku bijyanye n’umugambi wo gusebanya yari yaratangiye gutegura, maze abo bari kumwe bamubwira ko ibyo akora ari “ikimenetso cy’ubutwari”, kandi ko akwiye”gukora amateka”.

Abo banyamakuru  ngo baba barijeje Idamange Yvonne kuzamuba hafi, bakajya batangaza ibyo yavuze, kandi bakazamutabariza igihe  byaba bimuviriyemo ibibazo. Hibukwe ko mu mwaka w’2006, Ingabire Victoire yavugiye ku maradiyo arimo BBC, Ijwi rya Amerika n’indi radiyo yo mu Buholandi, ko”… Leta y’uRwanda icuruza amagufwa ….ikaba yanga abacitse ku icumu  kuko ababaga mu Rwanda mbere ya 94 bose bafatwa nk’Interahamwe”. Ibi nibyo Idamange  yirirwa asubiramo .

Tariki 16 Ukwakira, iya 22 n’iya 28 Ugushyingo 2020. Uwitwa Laure  Uwase wo muri Jambo Asbl yahamagaye Yvonne Idamange akoresheje telefoni itagaragaza nomero, buri gihe bakavugana iminota iri hagati ya 15 na 30. Babaga bagambana ku bigomba gutangazwa ngo “byerekana isura nyayo y’abategetsi b’u Rwanda”. Mu byo basezeranye ko Idamange azarocangwamo, harimo  kuvuga ko Leta y’u Rwanda ikoresha Jenoside yakorewe Abatutsi nk’iturufu yo guhungeta abatavuga rumwe nabwo,  no kwishakira imfashanyo z’abagiraneza. Harimo kandi kuvuga ko Leta y’u Rwanda ngo yifitiye inyungu za politiki mu gukabiriza icyorezo cya COVID-19,  igahutaza abaturage ibigambiriye. Abo imaze guhitana, ibyo u Rwanda rukora ngo rufashe abaturage guhangana n’iki cyorezo, byose ntibibareba.

Tariki 08 Mutarama 2020, ahagana saa moya z’umugoroba, Yvonne Idamange yakiriye telephone, maze yirukira kuyitabira mu cyumba gifunze, agarutse abwira abo bari kumwe ko yitabaga umugabo we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyamara umugabo we akavuga ko atigeze amuhamagara.  Umwe mu bari bari kumwe na Idamange avuga ko mbere y’uko uyu mugore afata telephone, uyu mushyitsi ngo yarabutswe numero itangirwa na + 32, bisobanura ko uwamuhamagaye atari muri Amerika, ahubwo yari mu Bubiligi. Icyaba cyarateye Idamange kubeshya nacyo cyatumye abakurikirana imyitwarire ye bahamya ko yavuganaga na za nkunguzi zigenzi ze zo muri Jambo Asbl.

Bukeye bwaho tariki 09 Mutarama,  uwitwa Eric Munyemana yandikiye Idamange ubutumwa bwa whatsapp, amubwira ngo “turi kumwe”. Ubu butumwa Idamange yahise abusiba nyamara byari byamaze kumenyekana ko uwo Eric Munyemana ari mwene Kanyarukiga Gaspard ,umujenosideri ruharwa, ubu ufungiye muri Benin. Eric Munyemana yabanje muri RNC, ariko ubu ni umubitsi wa MRCD na FLN ya Paul Rusesabagina.

Kuwa  gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, Idamange Yvonne yahamagaye Radiyo Ijwi rya Amerika, ( abinyujije ku  munyamakuru Eric Bagiruwubusa avuga ko umwana we “yashimuswe n’abagamije kumucecekesha”. Iyo nkuru  yahise itangazwa , nta no kubaza niba inzego z’umutekano hari icyo zaba zibiziho. Nyuma umwana yaje kwigaragaza, avuga ko yaraye mu gihano muri stade kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Aha icyari kigamijwe ni ugukomeza gusiga isura mbi inzego z’umutekano,  ngo bigaragare ko zitera ubwoba umuryango wa Idamange.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru, uwitwa Matata Joseph yitwikiriye ikiryabarezi”CLIIR” ngo kirengera uburenganzira bwa muntu, kandi ahubwo kigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya Leta y’u Rwanda, maze asohora amanjwe ngo ni itangazo ryo gushyigikira amahomvu ya Idamange, no kumwizeza ko ibigarasha, Interahamwe n’impuzamugambi zimuri inyuma. Uyu Matata Joseph, w’ Umunyekongo, amaze imyaka n’imyaniko ku muhanda i Burayi avuza amadebe,  asebya Abayobozi b’u Rwanda, nyamara nta na kimwe yakuyemo. Gutungwa n’ibisigazwa by’imbwa z’abazungu byamwigishije kumoka!!

Aya makuru n’andi tukibakusanyiriza aragaragaza ko ibyo Idamange Yvonne avuga  biri mu mugambi munini wo guhindanya isura y’u Rwanda. Aritwaza ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akibwira ko adashobora gukurikiranwa ku byaha byo kuyipfobya. Abasanzwe muri uyu mugambi baramushyira imbere ngo asakuze kuko bo basanganywe ubusembwa,  bakumva ko  ijambo ry’ uwacitse ku icumu rya Jenoside, n’iyo ryaba amateshwa,  ryakumvikana kurusha iryabo. Nyamara ni ukwibeshya, kuko ikinyoma gihora ari ikinyoma hatitawe ku wagihimbye. Amakuru ava mu Bubiligi no mu bihugu byinshi byo mu Burayi na Amerika, aravuga ko ubu ibigarasha n’Interahamwe byirirwa byigamba ko byabonye umuvugizi. Umunyarwanda yaravuze ngo “umuheto woshya umwambi bitazajyana” , ariko hari n’uwagize ati:”Ibikundanye birajyana”.

Idamange rero akenyere akomeze rero. Umuryango we ntako utamugize ngo areke amahano arimo, arahakana aratsemba, ahitamo kurumbira umuryango n’Igihugu. Nyamwanga kumva? Idamange, uzibuka gusubiza igihe cyararenze.

 

2021-02-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama y’umushyikirano 2017  ngo ni Amateka akomeye kuri Rutayisire Boniface utuye mu Bubiligi 

Inama y’umushyikirano 2017  ngo ni Amateka akomeye kuri Rutayisire Boniface utuye mu Bubiligi 

Ubwanditsi 11 Dec 2017
APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League

APR FC yanganyije na Etoile du Sahel yo muri Tunisia 1-1, mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wa CAF Champions League

Ubwanditsi 16 Oct 2021
Umugore wa Ben Rutabana aremeza ko RNC izi aho umugabo we ari

Umugore wa Ben Rutabana aremeza ko RNC izi aho umugabo we ari

Ubwanditsi 08 Oct 2019
Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 06 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda
Amakuru

Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 10 Oct 2023
Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika
Amakuru

Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika

Ubwanditsi 29 Jun 2022
Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera
Mu Mahanga

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera

Ubwanditsi 06 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru