• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika

Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika

Ubwanditsi 29 Jun 2022 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022 nibwo haraye hamenyekanye ko ikipe ya AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaya ibikombe iwayo, ni nyuma yo gutsinda APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 1-0.

Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya Saa kumi n’Ebyiri, Ikipe ya AS Kigali irimo gutozwa na Casa Mbungo Andre niyo yegukanye iki gikombe nyuma y’igitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino kigatsindwa na Kalisa Rachid ku munota wa 30.

Ni AS Kigali itsinze APR FC ku ncuro ya kabiri mu gihe cy’ibyumweru bisaga bibiri kuko iheruka kuyitsinda no muri shampiyona ibitego 2-0, ni ibitego byari byatsinzwe na Haruna Niyonzima na Mugheni Kakule Fabrice.

Usibye kuba AS Kigali yatwaye igikombe, iyi kipe y’abanyamujyi kandi yanahawe heke ya Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda akaba aherekejwe ndetse n’Imidali bashyikirijwe n’umunyambanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier.

Iki gikombe cy’Amahoro cyegukanywe na AS Kigali kibaye icya kane itwaye ndetse bibiri muribyo ikaba yarabitwaye itozwa na Casa Mbungo Andre, ni ibikombe yegukanye 2001 ikitwa Les Citadins itsinze APR FC.

Iyi kipe yongeye gutwara iki gikombe muri 2013 itsinze AS Muhanga, 2018 itsinze ikipe ya kiyovu Sports itozwa na Mateso Jean De Dieu ndetse na 2022 itozwa na Casa Mbungo Andre.

Ku ruhande rwa Casa nk’umutoza iki ni igikombe cya Kane atwaye kuko yigeze gutwara ikindi ubwo yatozaga ikipe ya Police FC.

Nubwo APR FC yatsinzwe uyu mukino ni nayo kipe izahagarira u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye shampiyona zitandukanye kuri uyu mugabane, ni imikino yo guhatanira igikombe izwi nka CAF Champions League, ni mugihe AS Kigali yo izakina CAF Confederation Cup.

2022-06-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Ubwanditsi 29 Jan 2022
Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n’abagore bo muri iryo shyaka

Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n’abagore bo muri iryo shyaka

Ubwanditsi 08 Mar 2021
Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Ubwanditsi 26 Oct 2021
Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Ubwanditsi 28 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Haravugwa guheza abagore ku myanya y’akazi ikomeye muri Komisiyo ya AU
POLITIKI

Haravugwa guheza abagore ku myanya y’akazi ikomeye muri Komisiyo ya AU

Ubwanditsi 05 May 2018
Mu Burusiya umuriro wahitanye abasaga 64 biganjemo abana
Mu Mahanga

Mu Burusiya umuriro wahitanye abasaga 64 biganjemo abana

Ubwanditsi 26 Mar 2018
REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss
Mu Rwanda

REG ifite umuyobozi mushya. Mugiraneza yasimbuwe na Weiss

Ubwanditsi 17 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru