• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umugore wa Ben Rutabana aremeza ko RNC izi aho umugabo we ari

Umugore wa Ben Rutabana aremeza ko RNC izi aho umugabo we ari

Ubwanditsi 08 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU

“Nyuma nabazaga bamwe bakambwira ngo ni ikibazo cy’umutekano ariko aho ari bazi ko ameze neza. Ayo ni amakuru nahawe n’abantu bane bo muri RNC,” ibi ni ibyatangajwe na Diane Rutabana, umufasha wa Ben Rutabana umaze iminsi yaraburiwe irengero ariko amakuru menshi akaba yemeza ko Ihuriro rya RNC abarizwamo ryaba ryaragize uruhare mu kumurigisa.

Mu cyumweru gishize nibwo hasohotse itangazo twabagejejeho mu nkuru yacu iheruka ryanditswe n’inshuti n’umuryango wa Ben Rutabana basaba RNC ibisobanuro ku ibura rya Ben Rutabana bivugwa ko yaburiye muri Uganda.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Diane Rutabana yavuze ko yahamagawe n’umuntu akamubwira ko yatumwe na Gen Kayumba Nyamwasa – umuyobozi wungirije wa RNC – ngo amuhumurize.

Rutabana akaba yari Komiseri ushinzwe amahugurwa mu ihuriro RNC ubutegetsi bw’u Rwanda bufata nk’umutwe w’iterabwoba.

Umugore wa Rutabana yakomeje avuga ko abayobozi n’abayoboke ba RNC bagiye bamuha amakuru atandukanye, amwe avuguruzanya, ku ibura ry’umugabo we.

Ben Rutabana yavuye mu Bubiligi yerekeza muri Uganda muri Nzei agomba gusubirayo kuwa 19 Nzeri. Umugore we akaba avuga ko aheruka kumwumva ku iitariki 08 Nzeri ubwo bavuganaga kuri telephone.

Diane Rutabana ati: “Nyuma nabazaga bamwe bakambwira ngo ni ikibazo cy’umutekano ariko aho ari bazi ko ameze neza. Ayo ni amakuru nahawe n’abantu bane bo muri RNC.

Akomeza agira ati:”Bucyeye bwaho undi wo muri RNC arampamagara arambwira ngo yatumwe n’uwo muyobozi wabo ngo ‘Kayumba [Nyamwasa] yambwiye ngo nkuvugishe nguhumurize”.

RNC yari yarabwiye Rutabana ko nasubira muri Uganda azafungwa

Umugore wa Rutabana avuga ko hari ibyavuzwe mbere ko Ben Rutabana nasubira muri Uganda azafungwa, ati: “Abo ni abantu bo muri RNC babivuze kandi ntabwo babivuze mu ibanga”.

Yavuze ko umugabo we mbere yo kugenda yamubwiye ko afite ibibazo binyuranye atumvikanaho na Ntwari Frank wo mu ishyaka RNC. Yemeza ko uko kutumvikana kwabo kwagiye kukagera no ku bandi bo muri RNC.

Gervais Condo, umunyamabanga mukuru w’ishyaka RNC uri mu barishinze, avuga ko kugambanira Ben Rutabana kuri bo bidashoboka.

Ati: “Nsanze ihuriro nyarwanda twashinze rikora ibintu nk’ibyo icyo nakora cya mbere ni ukubyamagana, ntabwo twaba turwanya ikibi ngo tuze kukizana mu ihuriro”.

Condo ahakana avuga ko batazi amakuru y’aho Ben Rutabana ari, ati: “Amakuru duheruka n’ay’umuntu waje avuga ko yamubonye ku itariki 02/10 akamubona aho ngaho mu karere”.

Uyu Munyamabanga Mukuru wa RNC ariko ntavuga neza igihugu uwo muntu yamubonyemo, avuga ko batari bazi iby’urugendo rwa Ben Rutabana n’igihe azagarukira, ariko ubu bagiye gufatanya n’umuryango we kumushakisha.

2019-10-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umwiryane n’amakimbirane muri CNRD- Ubwiyunge

Umwiryane n’amakimbirane muri CNRD- Ubwiyunge

Ubwanditsi 29 Jan 2020
Tuyiringire wafungiwe muri Gereza ya Kisoro umwaka urenga yavuze akaga yahuye nako

Tuyiringire wafungiwe muri Gereza ya Kisoro umwaka urenga yavuze akaga yahuye nako

Ubwanditsi 23 Oct 2019
Nyuma yo kuzengereza Kayumba Nyamwasa amukuraho n’abayoboke, Jean Paul Turayishimye yirukanwe burundu muri RNC; Benjamin Rutabana ku isonga ry’ibibazo

Nyuma yo kuzengereza Kayumba Nyamwasa amukuraho n’abayoboke, Jean Paul Turayishimye yirukanwe burundu muri RNC; Benjamin Rutabana ku isonga ry’ibibazo

Ubwanditsi 19 Jun 2020
Dusubize amaso inyuma:  ni ibiki Paul Rusesabagina umukuru wa MRCD yatangaje ubwo umuvugizi we akaba na Visi Perezida Callixte Sankara yafatwaga? 

Dusubize amaso inyuma:  ni ibiki Paul Rusesabagina umukuru wa MRCD yatangaje ubwo umuvugizi we akaba na Visi Perezida Callixte Sankara yafatwaga? 

Ubwanditsi 08 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren
POLITIKI

Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda
Amakuru

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin-Archange Touadéra aragirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2021
Perezida Museveni ni we ugiye kunga Salva Kiir na Mashar
Mu Mahanga

Perezida Museveni ni we ugiye kunga Salva Kiir na Mashar

Ubwanditsi 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru