• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Ibisahu n’ibisabano bishajije abo kwa Rusisibiranya Rusesabagina, Muhungu we ngo aramuzana ku kabi n’akeza

Ubwanditsi 02 Sep 2020 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’ ifatwa ry’umutekamutwe Rusesabagina wiyise umunyapolitiki karundura, maze abazungu bakamurundumurira ibifaranga, abo basangiraga ibyo bisabano barabunza imitima kuko batakaje uwo basabishaga abatazi iyo biva n’iyo bijya. Umuhungu we Trésor Rusesabagina arabogoza ku mbuga nkoranyambaga,ngo aratabariza intangarugero mu guharanira amahoro!

Ababonye amafoto ye mwabonye uburyo yisasira akiyorosa inoti z’amadolari, si ukwishimisha mu maguru y’abazungukazi, yarangiza ati mbabajwe na data burya ibisabano biryohera imburuburu, ariko ntibibura gushira.
Ibyo bifaranga widagaduramo si ibisabano gusa, ahubwo ni n’ibisahurano, so Rusesabagina Rusisibiranya yambuye impunzi zari muri Hotel des 1000 Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amarira yawe rero ashingiye ku kubura uwagusahuriye akanagusabira, Iyumanganye nyabusa iminsi y’umujura yageze!
Iso utazi gutandukanya hoteli n’ inkambi y’impunzi umwita umubyeyi uzakuraho umurage mwiza wa mwana we?Ngo uzakora byose kugirango ubohoze so?Uri uwuhe se da?Nawe uzamubaze, ibyo yageragereje muri Nyungwe nibyo bimutaye kuwakajwiga.Ariko se urabuzwa n’iki kwitetesha ko abamufashe batamugereye mu ko FLN yanyu yagereye mu k’abaturage ba Nyabimata na Nyamagabe!
Reka rero nkubwire Rusesabagina muto, dore uracyakura,uramenye ntuzabe nka Rusesabagina gito.

Urugero rwa so rukweretse ko ubuhemu budahera, ahubwo burangira nabi. Uzirinde kugwingira mu mutwe no kugwira inda nka so, ugendere kure umugambi wo kumena amaraso ya bene Kanyarwanda, kuko burya arasama. Wikwemera gutungwa n’ibisahurano n’ibisabano?
Abo mungana ubu barakorera Igihugu,none wowe urashaka kuzakigwa igicuri inama ni imwe, Itandukanye na politiki mburamajyo y’amabuguma abiri, so na Twagiramungu, humura kandi ntawe uzakugayira kwanga umubyeyi gito.Nako numvise na nyoko Tasiyana yaradutse mu bitutsi!Wagorwa wagorwa wa mwana we!!

2020-09-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ubwanditsi 12 Jul 2024
Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga

Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Ubwanditsi 09 Nov 2023
Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

RUSHYASHYA 23 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri Koreya ya Ruguru
Mu Mahanga

Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 09 Oct 2017
– Akumiro!  Uganda yahindutse intara ya RNC
INKURU NYAMUKURU

– Akumiro! Uganda yahindutse intara ya RNC

Ubwanditsi 22 Nov 2019
Madamu Jeannette Kagame Arizihiza Isabukuru Y’imyaka 56 Y’amavuko
ITOHOZA

Madamu Jeannette Kagame Arizihiza Isabukuru Y’imyaka 56 Y’amavuko

Ubwanditsi 10 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru