• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Editorial 29 Sep 2025 Amakuru, IMIKINO, KWAMAMAZA, UBUKERARUGENDO

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko Visit Rwanda yinjiye mu bufatanye bushya n’amakipe abiri akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Los Angeles Clippers ikina muri shampiyona ya Basketball (NBA) ndetse na Los Angeles Rams ikina muri shampiyona ya Football (NFL).

Nk’uko RDB yabitangaje kuri uyu wa mbere, aya makipe yatoranyijwe bitewe no gukomera kwayo ku rwego rw’isi ndetse n’umubare munini w’abafana bakurikirana ibikorwa byayo, haba kuri televiziyo, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku bibuga.


Ibi bikaba bizaha u Rwanda amahirwe yo kwigaragaza imbere y’abafana amiliyoni menshi  akurikira shampiyona ya Basketball izwi nka NBA ndetse n’umupira w’Amaguru w’Abanyamerika, NFL.

Ubufatanye bwa Visit Rwanda na LA Clippers ndetse na Los Angeles Rams buzashyira izina ry’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza, harimo n’ibyapa n’ibirango bigaragara mu mikino y’aya makipe.

Ibi bizafasha igihugu gukurura ba mukerarugendo bashya n’abashoramari bifuza gusura u Rwanda.


RDB ivuga ko iyi gahunda igamije gufasha igihugu kugera ku ntego yo kwinjiza
miliyari imwe y’amadolari y’Amerika ($1B) mu bukerarugendo bitarenze 2029, binyuze mu kongera umubare w’abasura igihugu no kongerera agaciro ibikorwaremezo by’ubukerarugendo u Rwanda rumaze igihe rushoramo imari.

U Rwanda rumaze igihe rushora mu bufatanye n’amakipe akomeye ku rwego rw’isi; Uhereye ku masezerano na Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, byatumye igihugu gitangira kumenyekana ku rwego rwo hejuru mu bakunzi b’umupira w’amaguru.

Aha hiyongeraho kandi Bayern Munich yo mu Budage ndetse na Atletico de Madrid yo mu gihugu cya Esipanye.

Ibi bikaba bisobanuye ikintu kinini ku bufatanye bushya na LA Clippers na Rams ni indi ntambwe ikomeye mu kwagura ubwamamare bw’u Rwanda ku mugabane wa Amerika.

Abakurikiranira hafi aya masezerano mashya bavuga ko ibi bizafasha kongera amahirwe yo kugera ku masoko manini, no gushyira u Rwanda ku ikarita y’ibihugu bikurura ba mukerarugendo ndetse n’abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga.

2025-09-29
Editorial

IZINDI NKURU

Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu

Uwunganira mu mategeko Nkunduwimye yavuze ko bashobora kurega Silas Majyambere wamwihakanye burundu

Editorial 06 Jun 2024
U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’akarere ka gatanu mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abagore muri Basketball.

U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’akarere ka gatanu mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abagore muri Basketball.

Editorial 17 Jun 2021
Kigali yabaye ihuriro ry’ibitaramo mpuzamahanga bitewe n’ibikorwaremezo ndetse n’abakunzi ba Muzika bahari

Kigali yabaye ihuriro ry’ibitaramo mpuzamahanga bitewe n’ibikorwaremezo ndetse n’abakunzi ba Muzika bahari

Editorial 05 Nov 2021
Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Editorial 04 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAF yaciye Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi ibihumbi 10$
HIRYA NO HINO

CAF yaciye Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi ibihumbi 10$

Editorial 02 Apr 2019
U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere
ITOHOZA

U Rwanda n’u Butaliyani mu bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere

Editorial 24 Jun 2018
Perezida Kagame yagennye imishahara mishya y’abapolisi
Mu Mahanga

Perezida Kagame yagennye imishahara mishya y’abapolisi

Editorial 18 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru