• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yahuye n’ihungabana mu buyobozi, izakoresha agera kuri Miliyari 2 mu mwaka utaha w’imikino

Rayon Sports yahuye n’ihungabana mu buyobozi, izakoresha agera kuri Miliyari 2 mu mwaka utaha w’imikino

Ubwanditsi 08 Sep 2025 Amakuru, IMIKINO

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe izakoresha ingengo y’imari ya miliyari 2 Frw mu mwaka w’imikino wa 2025/26.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, mu kiganiro n’itangazamakuru cyakurikiye Inteko Rusange Isanzwe yabaye ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025.

Yagize ati: “Turateganya gukoresha ingengo y’imari ya miliyari 2 Frw azaturuka mu bafatanyabikorwa ndetse n’ibihembo tuzakura mu marushanwa tuzitabira, ariko uruhare runini ni urw’abafana binyuze muri Fan Clubs.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu, miliyoni 400 Frw arizo Rayon Sports izatangirana umwaka w’imikino: “Kugeza ubu twabaraga miliyoni 400 Frw dushobora gutangirana umwaka w’imikino.”

Umwaka w’imikino uzatangira ku wa 12 Kanama 2025, gusa Rayon izawutangira ku wa 13 Nzeri isura Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium.

Ariko nubwo habayeho gahunda nshya y’imari, ubuyobozi bw’iyi kipe buracyahura n’ihungabana. Ngoga Roger Aimable, wari Visi Perezida wa Kabiri wa Rayon Sports, yeguye ku nshingano ze nyuma y’amezi 10 atowe.

Ni icyemezo yafashe mu Nteko Rusange Isanzwe yo kuri iki Cyumweru, aho yavuze ko aba-Rayons batakiyihangayikira ikipe, ahubwo bahora mu makimbirane.

Nk’uko ikinyamakauru IGIHE cyabitangaje, Ngoga yagize ikiniga ubwo yavugaga ijambo rye, akavuga ko ababazwa n’imyitwarire y’abayobora ikipe, kugeza aho na we yumva atakitabira imikino.

Ngoga Roger yari yatorewe izi nshingano mu Ugushyingo 2024, nyuma yo kuyobora inzibacyuho igihe gito ubwo Uwayezu Jean Fidèle wari Perezida yeguraga muri Nzeri.

Icyo gihe, Ngoga yagaruwe mu buyobozi nyuma y’igihe yari yarasezeye, kuko ikipe yari isigaranye nta muyobozi wo hejuru wayiyoboraga, na Kayisire Jacques wari Visi Perezida wa Mbere yari yareguye.

2025-09-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunsi wa kane wa Primus National League urakomeza mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports isura Marines FC

Umunsi wa kane wa Primus National League urakomeza mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports isura Marines FC

Ubwanditsi 01 Oct 2022
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Ubwanditsi 05 Feb 2024
Uko Messi yafashije FC Barcelone kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne

Uko Messi yafashije FC Barcelone kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne

Ubwanditsi 29 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi
Amakuru

Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Ubwanditsi 23 Dec 2021
Padri”Nahimana Warumbiye Imana N’abantu Mbere Yo Kugirira Impuhwe Abanyarwanda, Wahereye Kubo Wabyaye, Ujugunyira Ba Nyina?
Amakuru

Padri”Nahimana Warumbiye Imana N’abantu Mbere Yo Kugirira Impuhwe Abanyarwanda, Wahereye Kubo Wabyaye, Ujugunyira Ba Nyina?

Ubwanditsi 10 Sep 2020
WFP irataka Igihombo kubera ibiribwa byari byaguzwe mu Rwanda bikangwa n’u Burundi bikaba bigiye kunyuzwa muri Tanzania
POLITIKI

WFP irataka Igihombo kubera ibiribwa byari byaguzwe mu Rwanda bikangwa n’u Burundi bikaba bigiye kunyuzwa muri Tanzania

Ubwanditsi 28 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru