• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kubera igitutu cy’Inama izabera I Kigali kuri uyu wa mbere, Uganda yarekuye Abanyarwanda   bari bamaze iminsi bakorerwa iyicarubozo

Kubera igitutu cy’Inama izabera I Kigali kuri uyu wa mbere, Uganda yarekuye Abanyarwanda   bari bamaze iminsi bakorerwa iyicarubozo

Ubwanditsi 13 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU

Igitutu cy’inama iteganyijwe kubera i Kigali cyatumye igihugu cya Uganda, kirekura Abanyarwanda 32 bari bamaze igihe bafungiwe muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko, aho binjiriye kuri uyu wa Kane, itariki 12 Nzeri, ku mupaka ya Kagitumba.

Ibi bije mu gihe Uganda yari yarakunze guhakana ko nta Banyarwanda ifite bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse butari ubwa kimuntu. Abarekuwe ngo bakaba bari mu maboko y’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI.)

Ibi kandi byashobotse nyuma y’igihe u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo abaturage barwo b’inzirakarengane, bose bagiye bashimutwa bashinjwa ibirego bidafite ishingiro, barekurwe cyangwa bashyikirizwe urukiko hamenyekane icyo bazira.

Abayobozi ba Uganda nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma, bose bari barakomeje guhakana ko hari umubare munini w’Abanyarwanda bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihugu cyabo, ari nako bashimangiraga ko Umunyarwanda wese ufungiye muri Uganda yafashwe kubera ibyaha yakoze.

Ahanini Abanyarwanda bafatwa bashinjwa ibyaha by’ubutasi, kwinjira mu gihugu badafite ibyangombwa, ariko ntibahabwe amahirwe yo kwiregura ari nabyo byatumye muri Werurwe u Rwanda rufata icyemezo cyo kuburira Abanyarwanda ngo bareke kujya muri Uganda ku mpamvu z’umutekano wabo.

Ni ikintu cyazanye icyuho mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda, business zo muri Uganda nyinshi zigira igihombo, imijyi yegereye imipaka ku ruhande rwa Uganda iba nk’aho abantu bayihunze.

Amakuru ahari kuri ubu rero nuko kuwa Mbere, itariki 16 Nzeri, intumwa za Uganda zizasesekara I Kigali zije kuganira n’Abanyarwanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi aherutse gushyirwaho umukono muri Angola, mu rwego rwo kugerageza kugarura umwuka mwiza mu mibanire hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko koroshya ingendo zambukiranya imipaka ihuza ibyo bihugu.

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame, naho ku ruhande rwa Uganda ashyirwaho umukono na Perezida Yoweli Museveni.

Ayo masezerano yashyiriweho umukono mu nama yabereye i Luanda muri Angola ku wa gatatu tariki 21 Kanama 2019, isozwa abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bumvikanye kongera kunoza umubano w’ibihugu byombi ku bw’inyungu z’abaturage n’inyungu z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’inyungu z’ibindi bihugu byo mu karere muri rusange.

Mu bandi bari muri ibyo biganiro harimo Perezida João Lourenço wa Angola, Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Perezida Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville.

Imyanzuro yafatiwe muri iyo nama yavugaga ko u Rwanda na Uganda byemeranyijwe ko buri gihugu kigiye kubaha ubusugire bw’ikindi ndetse n’ubusugire bw’ibindi bihugu by’abaturanyi.

Impande zombi kandi zemeranyijwe gukumira ibikorwa biganisha ku guhungabanya umutekano w’igihugu kimwe cyangwa ikindi, ndetse no kwirinda ibikorwa byahungabanya umutekano w’ibihugu by’abaturanyi.

Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byemeranyijwe no gusubukura urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mipaka y’ibihugu byombi, no koroshya ubucuruzi n’ibindi bikorwa bitandukanye byambukiranya imipaka mu rwego rwo gushakira imibereho myiza abaturage b’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi kandi byiyemeje guteza imbere umubano n’imikoranire igamije iterambere ry’akarere biherereyemo n’iterambere rya Afurika muri rusange. Mu byo ibyo bihugu byiyemeje gukoranamo harimo ibijyanye na Politiki, umutekano, ubucuruzi, umuco, ishoramari n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi byemeye gushyiraho komisiyo ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’aya masezerano, iyo komisiyo ikaba iyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, ikabamo kandi ba Minisitiri bashinzwe ubutegetsi bw’ibihugu n’abashinzwe ubutasi ku mpande zombi.

2019-09-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agnes Uwimana mu butekamutwe no gushaka indonke asebya inzego za Leta, ni inshuro ya kabiri asuye Cyuma akanga kumwiyereka kuko aziko amushakiraho amaramuko

Agnes Uwimana mu butekamutwe no gushaka indonke asebya inzego za Leta, ni inshuro ya kabiri asuye Cyuma akanga kumwiyereka kuko aziko amushakiraho amaramuko

Ubwanditsi 16 May 2022
Faustin Twagiramungu”Rukokoma” yatamaje Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu wiyita “impirimbanyi ya Demokarasi’, amushinja ubujura.

Faustin Twagiramungu”Rukokoma” yatamaje Jean-Marie Vianney Ndagijimana ubu wiyita “impirimbanyi ya Demokarasi’, amushinja ubujura.

Ubwanditsi 01 Jun 2021
Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

RUSHYASHYA 23 Mar 2026
Icyegeranyo : URwanda rwifashe ku birenaba n’amahoro mu gihe Uganda ikomeje umurego mu gucudika na RNC

Icyegeranyo : URwanda rwifashe ku birenaba n’amahoro mu gihe Uganda ikomeje umurego mu gucudika na RNC

Ubwanditsi 11 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi
ITOHOZA

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Ubwanditsi 15 Sep 2017
Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?
INKURU NYAMUKURU

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Ubwanditsi 19 Dec 2018
Louise Mushikiwabo witegura kwiyamariza kuyobora OIF ni muntu ki?
POLITIKI

Louise Mushikiwabo witegura kwiyamariza kuyobora OIF ni muntu ki?

Ubwanditsi 07 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru