• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Ubwanditsi 18 Jun 2018 HIRYA NO HINO

Abantu bagera kuri 31 bapfuye, abandi barakomereka nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu abiyahuzi babiri biturikirijeho ibisasu mu gace ka Damboa muri Leta ya Borno muri Nigeria.

Iki gitero cyabaye nyuma y’igihe gito Umuyobozi w’Ingabo muri Nigeria, Lt. Gen. Tukur Buratai, ahamagariye abaturage bavuye mu byabo gutahuka kuko umutekano wifashe neza.

Lt. Gen. Buratai wari witabiriye igikorwa cyo gutaha ubwato buzakoreshwa mu gucunga umutekano mu kiyaga cya Tchad, yahamagariye abaturage bo mu Majyaruguru ya Borno gutaha kuko ingabo zahagaruye umutekano.

Ku itariki ya 1 Gicurasi nibwo hatangijwe ibikorwa byo guhashya burundu umutwe wa Boko Haram muri aka gace ndetse n’ibindi bice biherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Tchad.

Nubwo nta mutwe n’umwe wigeze wigamba iki gitero, Babakura Kolo uyobora umutwe witwaje intwaro yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, ko ibimenyetso bigaragaza ko iki gikorwa cyihishwe inyuma na Boko Haram ishaka gushinga leta igendera ku mahame y’idini ya Islam mu Majyaguru ya Nigeria.

Modu Usman utuye ahabereye iki gitero yavuze ko babaze abantu 31 barimo n’abana baguye muri iki gitero, leta yo yemeza ko hapfuye 20 gusa. Ni mu gihe abasaga 40 bakomeretse.

Umutwe wa Boko Haram washinzwe mu 2002 na Mohammed Yusuf, mu myaka icyenda gusa uvugwaho kuba warishe abatari bake, n’aho abandi basaga miliyoni 1.7 bakurwa mu byabo.

Uyu mutwe uharanira gushyiraho leta igendera ku mahame y’idini ya Islam, ukunze kwifashisha abiyahuzi biganjemo abana n’abakobwa baba baragiye bashimutwa.

2018-06-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

RUSHYASHYA 07 Apr 2026
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Ubwanditsi 22 Jul 2020
Umukobwa wahamwe no kwica Steven Kanumba yavuye muri Gereza

Umukobwa wahamwe no kwica Steven Kanumba yavuye muri Gereza

Ubwanditsi 14 May 2018
Undi muyobozi ukomeye muri FDLR, wakoranaga na Kayumba Nyamwasa yishwe arashwe

Undi muyobozi ukomeye muri FDLR, wakoranaga na Kayumba Nyamwasa yishwe arashwe

Ubwanditsi 02 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene
ITOHOZA

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

Ubwanditsi 14 Jan 2017
Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya
Amakuru

Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

RUSHYASHYA 16 Feb 2026
IFOTO Y’UMUNSI : aba bagabo bombi bapfana iki ?
ITOHOZA

IFOTO Y’UMUNSI : aba bagabo bombi bapfana iki ?

Ubwanditsi 02 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru